• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ishyamirana riri hagati ya David Himbara na bagenzi be riragarika ingogo

Ishyamirana riri hagati ya David Himbara na bagenzi be riragarika ingogo

Ubwanditsi 20 Feb 2016 ITOHOZA

Umunyarwanda wiyita umunyabwenge Himbara David akomeje guhura n’akaga aterwa n’ibikorwa by’uburiganya ahoramo ashakisha amafaranga ngo arwanye leta y’u Rwanda.

Nyuma y’aho uyu mugabo benshi bamaze kubona ko atari inyangamugayo akaba yari amaze igihe kigera kumwaka agerageza kureshya umuryango wa Rwigara Assinapol, umunyemari wakoze impanuka y’imodoka ikamuhittana muri Gashyantare 2015.

Muri izo gahunda ze zo kwiyegereza uwo muryango yakoresheje uburyo bwose ashoboye ngo abigereho yiyitaga oncle w’abana, dore ko umuryango uzwiho kuba ukize ariko biranga biba iby’ubusa uyu mu ryango umwima amatwi, umutera utwatsi kuko bamuzi neza ko ari baringa wiberaho asabiriza amafaranga.

David Himbara usa nuwabuze epfo na ruguru yongeye kwerekana ko ntawe uzamurusha gutukana maze akora mu nganzo yamugize inganzwa yo kwiyandarika mu mvugo ze zisebya Leta y’u Rwanda.

Buri gikorwa cyose kidahwitse kiragawa ariko noneho cyakorwa n’umuntu ukuze kikamaganirwa kure na buri wese byaba na ngombwa ukahira utwasi ukamutera uti: “ Urwo upfuye ruzaguhame”.

Nyuma yo kwigaragura mu biyayura bwenge, nyuma yo kwangara , kugaragurika no gupfa urwo rubanda baseka, Himbara yatukaniye ku karubanda kandi akuze bitangaza benshi mu bari bataramumenya naho abasanzwe bamuzi bo bati: “ Ni ibisanzwe kuri we”.

Icyakora noneho icyabaye nk’igishimishije nuko kuri ubu yandagaje abo bakorana , abacurakinyoma bagenzi be abashyira ahagaragara anavuga ko ntacyo bamaze nawe ubwe arimo.

David Himbara yemeje ko ibigarasha ntacyo bizigezaho , yemeje ko ibigarasha bidafite shinge na rugero, mbese muri rusange yemeje ibyo bavuga,ibyo bakora ko bidahwitse na busa.

Mu mvugo itabasha gusubirwamo na buri umwe wese, Himbara yandagaje ibigarasha ku buryo bweruye ku mpamvu zitarasobanuka neza ariko bishoboka ko hari umugambi mubisha bari bihaye ukaza kubapfubana.

-2150.jpg
Birashoboka ko bari bahanye gahunda yo kwiba ahantu, gucucura umuntu runaka, cg se nabo bakiyiba nyuma bakaza kuvuza induru nkuko babimenyereye ariko umwe muri bo yabatengushye biyemerera ko ari ibigarasha ndetse bicitse.

Burya rero iyo bigeze aho uwari umuntu yiyambura ubumuntu akiyambika urw’izimoka, ukabyiyemerera amanywa ava ibintu biba bigeze iwa Ndabaga, amagambo aba ashize ivuga agaharirwa Nankana.

Dutegereje kureba ikizakurikira iri shyamirana riri hagati ya David Himbara na bagenzi be niba hazabaho kwihimuranaho cg se bakemera kuba icyo Himbara yabise.

Cyiza Davidson

2016-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Ubwanditsi 21 Jun 2018
Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Uko Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yangiwe gutura muri Canada

Uko Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yangiwe gutura muri Canada

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Ubwanditsi 24 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano
INKURU NYAMUKURU

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Sep 2024
Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka
Mu Rwanda

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Ubwanditsi 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru