• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

RUSHYASHYA 05 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 yaherukagaho mu 1998 itwara igikombe, nyuma yo gusezerera Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo muri 1/2 iyitsinze ibitego 3-1.

Ni amateka Rayon Sports yasubiyemo nyuma yo gusezerera Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo iyitsindiye ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa 1/2. Ibi bitego byaranze uyu mukino wari uryoheye ijisho byatsinzwe na Muderi Akbar ku munota wa 17.

Ibrahim Djingarey yatsinze icya kabiri ku munota wa 59, Jamus SC yishyuramo kimwe ku munota wa 59 mu gihe Tambwe Gloire yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 90 w’uyu mukino wongereweho iminota itandatu nayo yarangiye Rayon Sports itsinze umukino n’ibitego 3-1.

Rayon Sportsyaherukaga gukina umukinowanyuma wa CECAFA KagameCup mu 1998 ubwo yatsindaga Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1 ubwo iri ruhanwa ryari ryanabereye muri iki gihugu.

Abafana ba Rayon Sports benshi bari biganje muri Kigali Pele Stadium yari yuzuye mu bice byose batahanye ibyishimo by’ikipe yabonye igeze ku mukino wa nyuma idatsinzwe na rimwe kuko batsinze imikino itatu yose.

Uyu mukino wakinwe Saa Moya z’ijoro aho wari ukurikiye uwari watangiye Saa Cyenda z’igicamunsi, ikipe ya Gor Mahia FC yakinnye na Al Hilal SC. Ikipe ya Gor Mahia FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 37 ku gitego cyitsinzwe na myugariro wa Al Hilal SC Steven Ebuela cyishyurwa ariko n’Umunya-Gambia Samura ku munota wa 45 igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Amakipe yombi yakinnye igice cya kabiri ashakisha igitego cy’intsinzi ariko imimota 90 isanzwe irangira bikiri igitego 1-1 maze nkuko amategeko abiteganya hongerwaho iminota 30 nayo yarangiye amakipe ananiranwe hakitabazwa penaliti. Izi penaliti zatewe bagera muri penaliti icumi ikipe ya Gor Mahia FC itsindamo umunani, Al Hilal SC itsinze zirindwi(8-7) itsinda umukino igera ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu mukino wa nyuma, ikipe ya Gor Mahia FC izahahurira na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro mu gihe Al Hilal SC na Jamus FC bazakinira umwanya wa gatatu.

ImageImageImageImageImageImageImage

2026-08-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Ubwanditsi 10 Jan 2023
APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

Ubwanditsi 06 Jan 2023
Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?
ITOHOZA

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi
Mu Rwanda

Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Ubwanditsi 13 Aug 2017
Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe

Ubwanditsi 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru