• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

RUSHYASHYA 07 Oct 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUTABERA

Callixte Mbarushimana, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, yapfiriye mu Bufaransa mu gihe iperereza ku birego by’uruhare yakekwagaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari ritararangira.

Amakuru y’urupfu rwa Mbarushimana yatangiye gukwirakwira ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira 2026, mbere y’uko yemezwa mu bitangazamakuru ko yapfiriye mu Bufaransa, igihugu yari amaze imyaka myinshi atuyemo.

Mbarushimana, wavukiye i Ndusu mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri (Musanze y’ubu) ku wa 24 Nyakanga 1963, yari yarize ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ahagana mu 1992, yatangiye gukorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) i Kigali.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izina rye ryaje kugaruka mu iperereza ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abatangabuhamya bamushinjaga kugira uruhare mu bikorwa byibasiye Abatutsi n’abandi bantu bari muri UNDP.

Mu myaka yakurikiyeho, Mbarushimana yaje no kugira uruhare rukomeye muri FDLR, umutwe witwaje intwaro wiganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wari washinze ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbarushimana yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR mu 2007, umwanya wamushyize mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe. Yari atuye mu Bufaransa, aho yakoreraga ibikorwa by’ubukangurambaga n’itumanaho bya FDLR.

Umuryango w’Abibumbye wari warashyize Mbarushimana ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano kubera uruhare yakekwagaho mu buyobozi bwa FDLR no mu bikorwa byo kubangamira gahunda zo gushyira intwaro hasi no gutahuka kw’abarwanyi b’uyu mutwe.

Ku wa 28 Nzeri 2010, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Mbarushimana, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumushinje kugira uruhare mu byaha byakozwe n’abarwanyi ba FDLR mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2009. Yafatiwe i Paris ku wa 11 Ukwakira 2010, aza koherezwa i La Haye muri Mutarama 2011.

Ubushinjacyaha bwa ICC bwari bumushinje ibyaha bitanu byibasiye inyoko muntu, birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, ibikorwa by’ubugome n’itoteza. Yari kandi akurikiranyweho ibyaha by’intambara birimo kwibasira abasivili, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gusahura no gusenya imitungo.

Ariko ku wa 16 Ukuboza 2011, Urugereko ruburanisha imanza zibanziriza urubanza rwa ICC rwanze kwemeza ibyo birego, ruvuga ko nta bimenyetso bihagije byari bihari byerekana ko Mbarushimana yagombaga kuryozwa mu buryo bw’amategeko ibyo byaha. Yarekuwe ku wa 23 Ukuboza 2011. ICC ivuga ko urubanza rwe rwafunzwe kandi ko ibirego bitigeze byemezwa.

Uretse dosiye ya ICC, Mbarushimana yari yaranakorewe iperereza mu Bufaransa ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu 2024, yashinjwe kugira uruhare mu iyicwa rya Florence Ngirumpatse, wari umukozi wa UNDP. Ni ibirego byavuzwe kandi mu nkuru zakozwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Apfuye dosiye ye yo mu Bufaransa itageze ku mwanzuro wa nyuma kuko urukiko rwari rwarategetse ko iperereza rikomeza nyuma y’uko ubujurire bw’abarega bwemejwe mu 2025.

Yari amaze imyaka irenga icumi kuva yarekurwa na ICC, ariko izina rye ryakomeje kugaruka mu iperereza ry’Abafaransa ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butaragera ku mwanzuro wa nyuma.

2026-10-07
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020
Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Ubwanditsi 23 Mar 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

Ubwanditsi 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri  Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2
Amakuru

Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Ubwanditsi 29 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru