Callixte Mbarushimana, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, yapfiriye mu Bufaransa mu gihe iperereza ku birego by’uruhare yakekwagaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari ritararangira.
Amakuru y’urupfu rwa Mbarushimana yatangiye gukwirakwira ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira 2026, mbere y’uko yemezwa mu bitangazamakuru ko yapfiriye mu Bufaransa, igihugu yari amaze imyaka myinshi atuyemo.
Mbarushimana, wavukiye i Ndusu mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri (Musanze y’ubu) ku wa 24 Nyakanga 1963, yari yarize ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ahagana mu 1992, yatangiye gukorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) i Kigali.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izina rye ryaje kugaruka mu iperereza ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abatangabuhamya bamushinjaga kugira uruhare mu bikorwa byibasiye Abatutsi n’abandi bantu bari muri UNDP.
Mu myaka yakurikiyeho, Mbarushimana yaje no kugira uruhare rukomeye muri FDLR, umutwe witwaje intwaro wiganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wari washinze ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbarushimana yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR mu 2007, umwanya wamushyize mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe. Yari atuye mu Bufaransa, aho yakoreraga ibikorwa by’ubukangurambaga n’itumanaho bya FDLR.
Umuryango w’Abibumbye wari warashyize Mbarushimana ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano kubera uruhare yakekwagaho mu buyobozi bwa FDLR no mu bikorwa byo kubangamira gahunda zo gushyira intwaro hasi no gutahuka kw’abarwanyi b’uyu mutwe.
Ku wa 28 Nzeri 2010, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Mbarushimana, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumushinje kugira uruhare mu byaha byakozwe n’abarwanyi ba FDLR mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2009. Yafatiwe i Paris ku wa 11 Ukwakira 2010, aza koherezwa i La Haye muri Mutarama 2011.
Ubushinjacyaha bwa ICC bwari bumushinje ibyaha bitanu byibasiye inyoko muntu, birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, ibikorwa by’ubugome n’itoteza. Yari kandi akurikiranyweho ibyaha by’intambara birimo kwibasira abasivili, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gusahura no gusenya imitungo.
Ariko ku wa 16 Ukuboza 2011, Urugereko ruburanisha imanza zibanziriza urubanza rwa ICC rwanze kwemeza ibyo birego, ruvuga ko nta bimenyetso bihagije byari bihari byerekana ko Mbarushimana yagombaga kuryozwa mu buryo bw’amategeko ibyo byaha. Yarekuwe ku wa 23 Ukuboza 2011. ICC ivuga ko urubanza rwe rwafunzwe kandi ko ibirego bitigeze byemezwa.
Uretse dosiye ya ICC, Mbarushimana yari yaranakorewe iperereza mu Bufaransa ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu 2024, yashinjwe kugira uruhare mu iyicwa rya Florence Ngirumpatse, wari umukozi wa UNDP. Ni ibirego byavuzwe kandi mu nkuru zakozwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Apfuye dosiye ye yo mu Bufaransa itageze ku mwanzuro wa nyuma kuko urukiko rwari rwarategetse ko iperereza rikomeza nyuma y’uko ubujurire bw’abarega bwemejwe mu 2025.
Yari amaze imyaka irenga icumi kuva yarekurwa na ICC, ariko izina rye ryakomeje kugaruka mu iperereza ry’Abafaransa ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butaragera ku mwanzuro wa nyuma.




![‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ] ‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ]](https://rushyashya.net/wp-content/uploads/2017/09/arton8881-360x240.jpg)