• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Ubwanditsi 15 Aug 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku Cyumweru taliki 14 Kanama 2022 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba habereye irushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga mu mukino wa Triathlon “IRONMAN 70.3 Rwanda 2022, ni irushanwa rikomatanyije Koga, gusiganwa kumaguru ndetse no gusiganwa ku magare.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, mu koga basiganwe kilometero 1,9, guiganwa ku magare basiganwa kilometero 90 naho mu kwiruka n’amaguru basiganwa kilometero 21.1 aho basoje bakoze intera ya kilometero 113.

Mu bagabo, Ilya Slepov ukomoka mu Burusiya ni we witwaye neza yegukana iri siganwa aho muri ibi bice yose yasoje akoresheje amasaha 4, iminota 25 n’amasegonda 24, ku ruhande rw’banyarwanda Tuyisenge Samuel ukinira ikipe ya CS Karongi ari we witwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 7 akoresheje amasaha 4, iminota 54 n’amasegonda 2.

Mu bagore, Berber Kramer ukomoka mu Buholandi ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 5, iminota 8 n’amasegonda 52, umunyarwandakazi Uwineza Hanani yasoreje ku mwanya wa 8 aho yakoreheje amasaha 6, iminota 13 n’amasegonda 24 .

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo mu Rwanda, Clare Akamanzi, Guverineri w’intara y’i Burengerazuba Habitegeko François ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022 hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi cya Super Cup, ni umukino wahuje ikipe yatwaye shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 ariyo ya APR FC ndetse na AS Kigali yaherukaga kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wakinwe mu minota 120, warangiye ikipe y’abanyamujyi ba AS Kigali begukanye iki gikombe batsinze APR FC kuri Penaliti 5-3 bityo iyi kipe itozwa na Casa Mbungo Andre iba yegukanye ibikombe bibiri kuva ayigezemo.

Gutwara igikombe kiruta ibindi kwa AS Kigali bivuze ko iyi kipe irimo kwitegura gutangira umwaka w’imikino wa 2022-2023 ihereye kuri Shampiyona y’u Rwanda ikazakurikizaho imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, itwaye ibikombe bibiri muri bitatu byakinwe uyu mwaka mu Rwanda.

2022-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021
Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Ubwanditsi 10 Nov 2022
Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Ubwanditsi 27 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ubwanditsi 04 Apr 2019
CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports
IMIKINO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Abanyarwanda bakomeje gushimutwa mu gihugu cy’u Burundi bajyanwa mu nkambi z’akato bashinjwa ko baje kwanduza Abarundi virusi ya CORONA, baratabaza
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda bakomeje gushimutwa mu gihugu cy’u Burundi bajyanwa mu nkambi z’akato bashinjwa ko baje kwanduza Abarundi virusi ya CORONA, baratabaza

Ubwanditsi 17 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru