• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa

Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa

RUSHYASHYA 06 May 2026 Amakuru, IMIKINO

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board (RPLB) bwatangaje ku mugaragaro itangizwa rya BK PRO LEAGUE Awards 2026, ibirori ngarukamwaka bigamije guhemba no gushimira abakinnyi, abatoza n’abagize uruhare rukomeye mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Ni igikorwa kigiye kongera kuba ku ncuro ya kabiri nyuma ya 2025, ku bufatanye bwa RPLB na MA AFRICA Ltd, sosiyete ifite ubunararibonye mpuzamahanga mu gutegura ibirori n’ibikorwa bikomeye.

RPLB yavuze ko ubu bufatanye bugamije kuzamura ireme n’isura by’ibi bihembo, bikarushaho guha agaciro shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda no guhemba byisumbuyeho abitwaye neza.

Mu mwaka ushize wa 2025, Niyigena Clément wa APR FC yegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka, mu gihe Darko Nović wari umutoza wa APR FC atwara igihembo cy’Umutoza Mwiza.

Ibirori bya BK PRO LEAGUE Awards 2026 biteganyijwe ku wa 1 Kamena 2026, bikazabera muri Mövenpick Hotel i Kacyiru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mwaka, ibihembo bizatangwa mu byiciro birindwi birimo Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza Mwiza, Utsinze ibitego byinshi, Umunyezamu Mwiza, Umukinnyi Muto w’Umwaka, Igitego Cyiza cy’Umwaka ndetse n’Ikipe y’Umwaka (Best XI).

Icyongewe muri iri rushanwa ni uko Umukinnyi w’Umwaka azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na ePoBox, ibintu byitezweho kongera ihangana n’ishyaka hagati y’abakinnyi.

Abazegukana ibihembo bazatoranywa binyuze mu buryo buhuza impande zitandukanye zirimo amajwi y’abaturage, akanama k’inzobere, abanyamakuru ba siporo, abakapiteni b’amakipe ndetse n’abatoza bakuru, mu rwego rwo gutanga umucyo no kwizerwa mu itangwa ryabyo.

RPLB yashimiye abafatanyabikorwa bayo barimo FERWAFA, Bank of Kigali, ePoBox na StarTimes, ivuga ko inkunga yabo ikomeje kugira uruhare runini mu iterambere rya BK PRO LEAGUE.

2026-05-06
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Ubwanditsi 14 Oct 2022
Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Ubwanditsi 05 Jul 2016
Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Ubwanditsi 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti
HIRYA NO HINO

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Ubwanditsi 04 Jun 2018
AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza
Amakuru

AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza

RUSHYASHYA 13 Sep 2026
Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake
ITOHOZA

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru