• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Ubwanditsi 30 Nov 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi, Rwandan Epic 2025 riratangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, rikazamara iminsi itanu risozwa ku wa 5 Ukuboza.

Muri iri siganwa hitezwe abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16, barimo Abanyarwanda 18, bazahanganira ku duce dutanu (stages) twateguriwe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru.

Rwandan Epic 2025 igiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, nyuma yo mu gutangira 2020 ryari isiganwa ry’umunsi umwe ryaberaga mu rwego rwo kugerageza.

Uyu mwaka, nk’uko bisanzwe, ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RaR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) abasiganwa baratangira bazenguruka mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko byatangarijwe mu kiganiro
n’itangazamakuru kuri iki cyumweru, iri siganwa ririmo amazina azwi ku rwego mpuzamahanga mu mukino w’amagare yo mu misozi.

Muri bo harimo Umudage Lukas Baum wegukanye Cape Epic mu 2022, Daniel Kiptala watwa ye shampiyona ya Kenya, Rein Taaramäe, Wegukanye Shampiyona ya Estonia na Daniel Gathof ukomoka mu Budage akaba yaratwaye Rwandan Epic 2023.

Mu bandi bazitabira iri rushanwa rizamara iminsi 5, harimo abakinnyi 18 bazaba bahagarariye u Rwanda bavuye mu makipe atandukanye ya hano imbere mu gihugu.

Rwandan Epic ni isiganwa rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukino (sports tourism), binyuze mu kugaragaza ubwiza bw’ahantu hatoranyijwe Rwandan Epic izanyuramo.

Uduce tugize Rwandan Epic 2025:

Agace ka mbere ka Rwandan Epic kazakinirwa Fazenda, kazenguruke ku ntera ya 8.8 km

Agace ka kabiri kazahagurukira Nyirangarama gasorezwe i Musanze mu Kinigi ahazwi nka Africa Rising Cycling Center, hakozwe intera ingana na Kilometero 79 na metero 100.

Agace ka Gatatu kazava Africa Rising Cycling Center gasorezwe mu mujyi wa Musanze ku ntera ya 52.9 km.

Agace ka kane k’iri siganwa kazazenguruka mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, ku ntera ya 29.8 km.

Agace ka Gatanu ari nako ka nyuma, kazava  Nemba gasorezwe i Shyorongi ku ntera ya 77.3 km.

2025-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite  Bitunguremye, Kalinijabo na  Mukamana bose bakomoka muri  RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Rushyashya mu isura nshya

Rushyashya mu isura nshya

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 03 Jun 2024
APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w’agateganyo

APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w’agateganyo

Ubwanditsi 16 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.
Amakuru

Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Ubwanditsi 25 Nov 2020
DRC: Leta yahagaritse ikoreshwa rya internet
ITOHOZA

DRC: Leta yahagaritse ikoreshwa rya internet

Ubwanditsi 01 Jan 2019
Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Abanyeshuri b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 29 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru