• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Ubwanditsi 24 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi avugururiye guverinoma, akongeramo amasura mashya, ayandi akayereka umuryango, abasesenguzi batangiye kwibaza niba iri vugurura ritaje gutuma ibitu bihumira ku mirari, cyane cyane ko iyi Kongo yakomeje kugirwa inama yo guca umuco wo kudahana, ikazima amatwi, ahubwo igakomeza gushyira ku ibere abanyabyaha.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo kandi batewe impungenge n’uko iyi guverinoma ishobora kuzarangwa n’urwikekwe, dore ko yashyizwemo abantu bigeze kuba abatoni ba Perezida Tshisekedi, ariko akaza kubagambanira bagashyirwa mu buroko. Aba bazakora barebana ku jisho, birinda ko amateka yakwisubiramo.

Urugero rwa mbere rw’umuntu ushobora kuzakora nk’umucancuro, ni Vital Kamerhe wagizwe Ministri w’ubutegetsi bw’Igihugu. Uyu mugabo yigeze kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Tshisekedi, nyamara nyuma y’igihe gito yisanga muri gereza nkuru ya Makala, akurikiranyweho kunyereza miliyoni 46 z’amadolari, zari zigenewe kubakira abasirikari n’abapolisi, nk’uko Perezida Tshisekedi yari yabibasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yo muw’2018, Vital Kamerhe yemeye guharira amajwi ye Tshisekedi, ariko nawe akazamureka akiyamamaza muri manda yo muw’2023. Mu rwego rwo kumusiga icyasha, muw’2020 Perezida Tshisekedi yafungishije Kamerhe kubera ubusahuzi, nyamara bivugwa ko bafatanyije. Yaje gufungurwa mu buryo butavuzweho rumwe, abakurikiranye urubanza rwe bakemeza ko yarekuwe mu rwego rwo gukigira ikibaba Perezida Tshisekedi, kuko iyo agumishwa mu ibohero, uruhare rwa ”Boss” muri ubwo bujura narwo rwari gushyirwa ahabona. Ese Vital Kamerhe yakwizera ate ko amateka atazisubiramo?

Baba Abanyekongo se, baba n’abanyamahanga, ninde wagirira icyizere umuyobozi nk’uyu urya utwe akarya n’utwa rubanda? Undi ni Jean-Pierre Bemba wigeze kuba Visi-Perezida ku butegetsi bwa Joseph Kabila, akaza gufungwa imyaka 10 yose i La Haye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akurikiranyweho ubwicanyi abarwanyi b’umutwe we wa MLC wakoze mu gihugu cy’abaturanyi cya Santarafrika.

Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’Ingabo, ufite inshingano zo kubungabunga ubusugire bw’igihugu kandi ari umwe mu babuhungabanyije mu buryo bukomeye, dore ko ubwicanyi n’ubundi bugome bwatewe n’intambara hagati ya MLC ye , igisirikari cya Leta ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, n’ubu butarava mu mitwe. Jean-Pierre Bemba rero afitanye inzigo n’abaturage, ku buryo ntawamwizera, ariko nawe icyasha afite nticyatuma yisanzura, kuko azi ko Perezida Tshisekedi ashobora kumuhinduka, akabyutsa idosiye y’ibyaha bya Bwana Bemba.

Uku ni nako bimeze kuri Mbusa Nyamwisi Antipas, wagizwe Ministiri ushinzwe ubutwererana bw’Akarere. Uyu nawe yabaye umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa RCD-ML wayogoje agace ka Beni, cyane cyane muw’2001, ubwo uyu mutwe we warwanaga na MLC ya Jean-Pierre Bemba, maze abaturage b’inzirakarengane bakahasiga ubuzima. Perezida Joseph Kabila yaje kumwiyegereza, amuha imyanya muri guverinoma, kugeza muw’2011 ahinduka mukeba wa shebuja mu matora ya Perezida wa Kongo.

Yaje guhungira mu mahanga, aza kugarurwa na Perezida Tshisekedi wirengagije amahano yakoreye Abanyekongo, amufitemo inyungu gusa zo kumufasha guhangana na Joseph Kabila n’abandi bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu. Julien Paluku Kahongya yahawe minisiteri y’inganda. Amateka azahora yibuka ko ari umwe mu batumye umutwe w’abajenosideri wa FDLR ushinga imizi muri Kongo, cyane cyane ubwo yari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru kugeza muw’2019.

Julien Paluku niwe watumye FDLR ibona abarwanyi bashya, bakora imyitozo nta nkomyi, bahabwa intwaro, maze barica barakiza muri iyo ntara. Abatutsi b’Abanyekongo iyo bumvise izina rya Julien Paluku barahungabana, bikaba bihumiye ku mirari kuko noneho yongerewe imbaraga zo gushyigikira jenoside barimo gukorerwa.

Ikigaragarira buri wese rero, ni uko muri rusange Perezida Tshisekedi atahisemo abagize guverinoma nshya kubera ubushobozi abaziho. Yabatoranyije kuko benshi muri bo aria bantu bafite icyasha, batazatinyuka kubangamira ibyemezo bye, birimo gutobanga amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Aya matora kandi aramutse anabaye, Perezida Tshisekedi wamaze kuvuga ko aziyamamariza indi manda, yizeye ko izi nkomamamashyi zizabangamira abandi bakandida, nka Moise Katumbi, martin Fayulu, cyangwa undi wese washyigikirwa na Joseph Kabila, kuko iyi guverinoma irimo abahoze ku ibere mu butegetsi bwa Kabila, bakaza gushwana kubera impamvu zinyuranye.

Iyi turufu ishobora no gupfuba ariko, kuko iyi guverinoma nshya, yiganjemo abahoze bayobora imitwe ishingiye ku moko, by’umwihariko abakomoka mu bwoko bwa Perezida Tshisekedi bw’Abaluba. Ibi nabyo bikaba bishobora gutuma igice kinini cy’Abanyekongo kitayibonamo, ngo kiyigirire icyizere. Tubitege amaso.

2023-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Ubwanditsi 11 Feb 2022
IBurundi, Niba baganisha kuri Politike nziza y’ubuhahirane n’umubano mwiza ntituzabagora kuko birakwiye – Perezida Kagame

IBurundi, Niba baganisha kuri Politike nziza y’ubuhahirane n’umubano mwiza ntituzabagora kuko birakwiye – Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 16 Oct 2025
Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana
POLITIKI

Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Ubwanditsi 13 Feb 2016
Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko
Mu Rwanda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Ubwanditsi 27 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru