• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Ubwanditsi 25 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere  tariki 25 Mutarama 2021, umucamanaza mu rukiko rw’i Kampala muri Uganda yategetse ko abasirikari bari baragose urugo rwa Bobi Wine gusubira mu bigo byabo, bakareka ibikorwa yise iby’iterabwoba no kuvutsa uwo muturage uburenganzira bwe bwo kujya aho ashaka mu gihugu cye. Uwo mucamanza yasabye ubutegetsi ko niba hari icyo Bobi Wine akurikiranyweho yashyikirizwa ubucamanza, ariko bukareka kumugaraguza agati.

Ibi bibaye nyuma y’ikirego Bobi Wine yari yashyikirije uru rukiko, arusaba ko rwamubariza ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni icyo akurikiranyweho, gituma atinyagambura nk’abandi. Ubutegetsi bwa Uganda kandi bwari bumaze iminsi bwotsa igitutu gikomeye, amahanga aburega guhutaza abatavuga rumwe nabwo. Mu cyumweru gishize, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Nathalie E. Brown,yagerageje gusura Bobi Wine ariko abasirikari n’abapolisi bamubuza kwinjira mu rugo rw’uyu munyapolitiki wajegeje bikomeye Leta ya Perezida Museveni. Ambasaderi Brown  yahise atangaza ku mugaragaro ko icyo gikorwa cyo gufungira Bobi Wine mu rugo rwe kigayitse, ndetse gikwiye kwamaganwa n’isi yose

Ubwo twateguraga iyi nkuru ariko  hari amakuru avuga ko icyemezo cy’urukiko  cyari kitarashyirwa mu bikorwa, kuko inzego z’umutekano zavugaga ko zari zitarabona  amabwiriza avuye ibukuru azitegeka kuva mu rugo rwa Bobi Wine.

Bobi Wine yahatanye na Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 Mutarama 2021. Komisiyo y’amatora yatangaje ko Museveni ariwe watowe n’amajwi 59%, naho Bobi Wine ahabwa 35%. Uyu mukandida ukunzwe n’urubyiruko cyane ntiyishimiye ibyavuye mu matora, ndetse ashinja Perezida Museveni kwiba amajwi. Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bigabije urugo rwe, bamubuza gusohoka cyangwa gusurwa n’uwo ariwe wese.

Kuba urukiko rutegetse ko  Bobi Wine asubizwa uburenganzira bwe bwo kwidegembya ariko, ntibivuze ko ibintu bisubiye mu buryo, kuko abayoboke ba Bobi Wine barahiriye kuzakomeza kwereka isi yose ko amatora yabaye aya nyirarureshwa, kuko umukandida wabo ariwe wari watsinze.  Amahanga  nayo  asa n’ataremeye ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, bikagaragazwa n’uko abakuru b’ibihugu 5 gusa aribo boherereje Perezida Museveni ubutumwa bw’ishimwe.

2021-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022
Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Impungenge ni zose ku basesenguzi, basanga  amatora y’ Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuri iyi tariki  ya 14 Mutarama 2021, ashobora gusiga amaraso n’imiborogo!

Ubwanditsi 14 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?
POLITIKI

Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019
HIRYA NO HINO

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Ubwanditsi 17 Jun 2019
New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo
POLITIKI

New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo

Ubwanditsi 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru