• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves   |   01 Mar 2021

  • Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange   |   28 Feb 2021

  • Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi   |   26 Feb 2021

  • Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.   |   26 Feb 2021

  • Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.   |   24 Feb 2021

  • Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi   |   23 Feb 2021

You are at :Home»Amakuru»Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Editorial 25 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere  tariki 25 Mutarama 2021, umucamanaza mu rukiko rw’i Kampala muri Uganda yategetse ko abasirikari bari baragose urugo rwa Bobi Wine gusubira mu bigo byabo, bakareka ibikorwa yise iby’iterabwoba no kuvutsa uwo muturage uburenganzira bwe bwo kujya aho ashaka mu gihugu cye. Uwo mucamanza yasabye ubutegetsi ko niba hari icyo Bobi Wine akurikiranyweho yashyikirizwa ubucamanza, ariko bukareka kumugaraguza agati.

Ibi bibaye nyuma y’ikirego Bobi Wine yari yashyikirije uru rukiko, arusaba ko rwamubariza ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni icyo akurikiranyweho, gituma atinyagambura nk’abandi. Ubutegetsi bwa Uganda kandi bwari bumaze iminsi bwotsa igitutu gikomeye, amahanga aburega guhutaza abatavuga rumwe nabwo. Mu cyumweru gishize, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Nathalie E. Brown,yagerageje gusura Bobi Wine ariko abasirikari n’abapolisi bamubuza kwinjira mu rugo rw’uyu munyapolitiki wajegeje bikomeye Leta ya Perezida Museveni. Ambasaderi Brown  yahise atangaza ku mugaragaro ko icyo gikorwa cyo gufungira Bobi Wine mu rugo rwe kigayitse, ndetse gikwiye kwamaganwa n’isi yose

Ubwo twateguraga iyi nkuru ariko  hari amakuru avuga ko icyemezo cy’urukiko  cyari kitarashyirwa mu bikorwa, kuko inzego z’umutekano zavugaga ko zari zitarabona  amabwiriza avuye ibukuru azitegeka kuva mu rugo rwa Bobi Wine.

Bobi Wine yahatanye na Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 Mutarama 2021. Komisiyo y’amatora yatangaje ko Museveni ariwe watowe n’amajwi 59%, naho Bobi Wine ahabwa 35%. Uyu mukandida ukunzwe n’urubyiruko cyane ntiyishimiye ibyavuye mu matora, ndetse ashinja Perezida Museveni kwiba amajwi. Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bigabije urugo rwe, bamubuza gusohoka cyangwa gusurwa n’uwo ariwe wese.

Kuba urukiko rutegetse ko  Bobi Wine asubizwa uburenganzira bwe bwo kwidegembya ariko, ntibivuze ko ibintu bisubiye mu buryo, kuko abayoboke ba Bobi Wine barahiriye kuzakomeza kwereka isi yose ko amatora yabaye aya nyirarureshwa, kuko umukandida wabo ariwe wari watsinze.  Amahanga  nayo  asa n’ataremeye ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, bikagaragazwa n’uko abakuru b’ibihugu 5 gusa aribo boherereje Perezida Museveni ubutumwa bw’ishimwe.

2021-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ibya RNC bikomeje kuba  agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Editorial 31 Dec 2019
Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Editorial 05 Feb 2021
RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

Editorial 04 Dec 2019
Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Editorial 28 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru