• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Ubwanditsi 22 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko hari agatsiko k’abantu bahoze ari abayoboke b’iri torero muri Uganda bariciyemo ibice kubera gushaka kuyobora abakirisitu, bakabashyiramo imyumvire y’urwango.

Rev. Karuranga yabigarutseho ku wa 21 Gicurasi 2019 mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi rya Amerika.

Uyu mushumba yavuze ko gucikamo ibice kwa ADEPR ishami rya Uganda kwatangiye nyuma y’uko Pasiteri Ntakirutimana Théoneste wari Umuyobozi waryo afunzwe.

Amakuru y’ishimutwa rya Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yatangajwe ku wa 29 Werurwe 2019.

Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yari yafatanwe n’abandi bakirisitu batanu n’inzego z’umutekano za Uganda zibashinja kuba intasi’ za leta y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem

Rev. Karuranga yavuze ko abateje amacakubiri mu itorero ari agatsiko ka bamwe mu banzi b’u Rwanda bari muri Uganda bashaka koreka imbaga y’abakirisitu b’itorero bagamije kubangisha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ni agatsiko k’abari bafite inyota yo gushaka kuyobora, babonye ko umuyobozi wabo afunzwe bifuza ko bakitandukanya n’abayobozi bo mu Rwanda bagendeye kuri icyo cyuho batangaza ko aribo bayobozi, […]Gusa icyo tuzi neza ni uko ababiri inyuma ari agatsiko k’abantu batari abakirisitu ahubwo ko ari abantu bifuza ubuyobozi bwo mu nduru.”

Rev.Karuranga yavuze ko abayoboke ba ADEPR ishami rya Uganda b’Abanyarwanda bari guhura n’akaga gakomeye aho batotezwa bashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda. Nkuko ikinyamakuru cya gikristu Iyobokamana.com kibitanaza.

Yagize ati “Abatotezwa muri Uganda bo mu itorero ryacu baba bashinjwa ngo kuba intasi z’u Rwanda noneho rero bikabazanira akaga kimwe n’abandi Banyarwanda bose ariko ikigaragara ni uko ako gatsiko kavuga ko abari abayobozi babatanga utemeye kuyoboka ako urwo ruhande rw’abanzi b’igihuhu bakabashinja kuba intasi z’u Rwanda.Mu by’ukuri ni icyo kigenda kigaragarayo kigatuma benshi bameneshwa.”

Akomeza avuga ko “bivugwa ko udashatse kwemera kujya mu ruhande rwa Kayumba Nyamwasa ahita yitwa intasi y’u Rwanda maze agatangira guhohoterwa muri ubwo buryo.”

Itorero rya ADEPR muri Uganda ryashinzwe muri 2016 ryari rimaze kugira indembo 8 mu rwego rwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa.Kugeza ubu ADPR ishami rya Uganda yari imaze kugira abayoboke ibihumbi cumi na bitanu(15000).

Kuva mu myaka ibiri ishize, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya ahanini bishingiye ku Banyarwanda bafatwa bagakorerwa iyicarubozo.

U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga ibikorwa by’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umudendezo.

2019-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Ubwanditsi 06 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.
Mu Rwanda

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Ubwanditsi 09 May 2018
Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi
Mu Rwanda

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru