• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ikinyamakuru “The Sun” cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu nomero yacyo yasohotse ejo ku cyumweru, kiravuga ko Perezida w’icyo gihugu uherutse gutorwa, Donald Trump, agitsimbaraye ku ntego yijeje Abanyamerika ubwo yiyamamazaga, aho yiyemeje gukumira abanyamahanga binjira n’abatuye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Donald Trump n’ishyaka rye rigendera ku mahame ya Repubulika, bemera ko abo bimukira bacura Abanyamerika akazi n’andi mahirwe agenewe umwenegihugu, ndetse ngo bakaba nyirabayazana w’ibikorwa bihungabanya umutekano aho muri Amerika.

Mu gukemura icyo kibazo cy’abimukira binjira muri Amerika banyuze cyane cyane ku mupaka wayo w’amajyepfo, Perezida Trump avuga ko azifashisha amasezerano u Rwanda rwari rwagiranye n’Ubwongereza, aho uRwanda rwari rwiyemeje kwakira abimukira baba mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, ariko muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo hatorwaga ubutegetsi bushya buyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, ayo masezerano agaterwa umugongo.

Perezida Trump avuga ko bitangaje kuba Abongereza barinemfaguje ubushake bw’u Rwanda rwari rwiyemeje kubatwaza umutwaro uremereye w’abimukira, we rero akaba yarafashe icyemezo cyo kubyaza umusaruro ubwo bushake bw’u Rwanda.

Perezida Trump ndetse yamaze no gushyiraho Tom Homan, intagondwa irwanya cyane abimukira, ngo iyo nkoramutima ye izamufashe gushyira mu bikorwa intego akomeyeho.

Ubutegetsi burangajwe imbere na Trump kandi, buvuga ko buzasesa itegeko ryemereraga ubwenegihugu bw’Amerika umwana wese uvukiye muri icyo gihugu, kabone n’iyo ababyeyi be baba bari aho muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Itegeko rishya, rizasimbura iryari rimaze imyaka amagana ryubahirizwa, rizaba riteganya ko abimukira batujuje ibisabwa bazajya birukananwa n’abana babo, kabone n’ubwo abo bana baba baravukiye aho muri Amerika.

Ikinyamakuru” The Sun” kivuga ko uyu mushinga wa Perezida Trump wo kohereza mu Rwanda abimukira baba muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, utazahura n’imbogamizi zishingiye ku mategeko, nk’uko byagenze mu Bwongereza, kuko ishyaka rya Trump( Republicans) rifite ubwiganze mu mitwe yombi y’ Inteko ishinga Amategeko, ndetse rikanagira ijambo riremereye mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ntihatangajwe igihe ibiganiro bigamije amasezerano hagati y’Amerika n’uRwanda ku birebana n’abimukira, bizatangirira.

Si Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa ziteganya gufatanya n”uRwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira baba mu bihugu binyuranye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko n’Ubudage bwamaze kugaragaza ubwo bushake bwa politiki, ababikurikiranira hafi bakavuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa ngo bitangire gushyirwa mu bikorwa.

Uretse impunzi zisaga ibihumbi 100 z’Abanyekongo, mu Rwanda hari n’abahunze ingoma y’Abatalibani muri Afghanistan, ndetse n’ibihumbi by’abakomeje kuvanwa mu bucakara muri Libiya, aho bakwamiye bagerageza kujya gushakira imibereho mu Burayi. Mu buhamya bwabo, abo bose bavuga ko bishimiye cyane ubuzima babayemo mu Rwanda.

2024-11-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Ubwanditsi 02 Sep 2019
Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Ubwanditsi 08 Aug 2023
Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Ubwanditsi 06 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018
IMIKINO

Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Ubwanditsi 27 Mar 2018
SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe
INKURU NYAMUKURU

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru