• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Ubwanditsi 07 Sep 2019 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusesa Ikigo cy’Imari CAF Isonga Ltd, nyuma y’aho kitagishoboye gusubiza abacyiganaga amafaranga yabo y’ubwizigame cyangwa kwishyura abo kibereyemo imyenda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa, rigaragaza ko abari barabikije muri CAF Isonga hafi ya bose bazasubizwa ubwizigame bwabo.

Ikibazo cya CAF Isonga cyatangiye kumvikana cyane mu 2016 ubwo iki kigo cyatangiraga gufunga imiryango mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Rulindo.

Abaturage babitsaga n’abagihemberwagamo bavugaga ko bahangayikishijwe bikomeye no kutabona amafaranga yabo nyuma y’uko gifunze mu buryo butunguranye.

Uwitwa Twagirayeze wakoraga akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Muhanga wakibitsagamo, yabwiye IGIHE ko iki kigo cyari kimubikiye amafaranga agera ku bihumbi magana abiri na bitanu.

BNR ivuga ko “ishingiye ku ngingo ya 79, igika cya 3 cy’itegeko No 40/2008 ryo ku wa 26/8/2008 rigena imitunganyirize y’imirimo y’imari iciriritse, yafashe icyemezo cyo gusesa CAF ISONGA Ltd, uhereye ku wa 6 Nzeri 2019.”

BNR yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko CAF ISONGA Ltd yakoreraga mu turere twa Muhanga ari naho yari ifite icyicaro, Kamonyi, Nyanza na Ruhango mu Majyepfo ndetse na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, itagishobora gusubiza abayigana amafaranga yabo y’ubwizigame cyangwa kwishyura abo ibereyemo imyenda.

BNR yatangaje ko kubera iyi mpamvu, yahaye inshingano ACHIVA TRUST Ltd ihagarariwe na Nyiraminani Thabee zo gusesa CAF Isonga Ltd, akaba agomba gutegura no gushyikiriza Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe kitarenze iminsi mirongo ine urutonde rw’abantu bose bari bafitemo ubwizigame, kugira ngo babusubizwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu uhereye tariki 6 Nzeri 2019.

BRN yavuze ko hazifashishwa ikigega cy’ubwishingizi bw’amafaranga yabikijwe mu mabanki no mu bigo by’imari iciriritse (Deposit Guarantee Fund).

Ku bari barabikije muri CAF Isonga Ldt, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hafi ya bose bazasubizwa ubwizigame bwabo bwose.

Yagize ati “Abari barabikije muri CAF ISONGA Ltd hafi ya bose bazasubizwa ubwizigame bwabo bwose hifashishijwe Ikigega cy’ubwishingizi (DGF), naho azasigara azishyurwa hifashishijwe amafaranga azaturuka mu iseswa ry’icyo kigo.”

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yibukije abantu bose bafitiye CAF Isonga Ltd inguzanyo batarishyura ko bakwihutira kwishyura izo nguzanyo bahawe, kugira ngo bitababuza amahirwe yo kongera kubona inguzanyo mu bigo by’imari cyane cyane ko amakuru yose y’imyenda bafashe, yamaze gushyirwa mu kigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda itangwa n’ibigo by’imari.

BRN yatangaje ko kugeza ubu urwego rw’imari mu Rwanda ruhagaze neza, rutajegajega.

Akarere ka Muhanga nako gaherutse gutangaza ko ihagarikwa rya CAF Isonga ryakuruwe na cyamunara y’ibikoresho byayo nyuma yo gutsindwa urubanza umwe mu bakiriya bayo yayiregagamo.

Umuyobozi wa CAF Isonga, Kalisa Callixte, we yemeye ko koko ibibazo muri CAF isonga byatangiye kera biturutse ku bwumvikanye buke bw’abanyamigabane. Ariko ngo imbarutso yo kuyifunga ni umwe mu banyamuryango babo wafashe inguzanyo ya miliyoni 7 n’ibihumbi 600 atinda kwishyura biteza ikigo igihombo.

Uyu ngo yaje guhagarikwa ajyanwa mu nkiko aratsindwa, ariko nyuma na we ajya kurega iki kigo ku bw’imigabane yashoyemo nk’umunyamuryango, aho yavugaga ko yanirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko maze aragitsinda gitegekwa kumwishyura miliyoni zirenga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngo yagombaga kwishyurwa bitarenze mu Gicurasi 2016 ariko yazanye umuhesha w’inkiko mbere y’igihe batwara ibintu by’iki kigo birimo imodoka na moto ebyiri.

Src: IGIHE

2019-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Ubwanditsi 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi
IMIKINO

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu
ITOHOZA

Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!
HIRYA NO HINO

Abatwandikiye : ” Je suis UMUHIRIMBIRI “!!!!!!!!

Ubwanditsi 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru