• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Ubwanditsi 27 Nov 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko intego igihugu cyari cyarihaye yo kuba umunyarwanda yinjiza amadolari 1240 mu mwaka wa 2020 bigoye kuyigeraho kubera ko izamuka ry’ubukungu ritagenze uko byari biteganyijwe.

Mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwihaye icyerecyezo 2020 cyagombaga gusiga ruri mu bihugu byo mu cyiciro cya mbere bifite amikoro aringaniye (Lower Middle Income Country) aho nibura buri muturage yari kujya yinjiza amadolari 1240, ni ukuvuga asaga gato miliyoni y’amafaranga y’u Rwandaku mwaka.

Ukurikije aho igihugu cyavuye, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wariyongereye ndetse n’uw’umuturage ariko bigaragara ko bigoye ngo mu mezi make asigaye ibyari byitezwe bigerweho byose.

Mu 1990 umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 374, mu 1994 yari amadolari 146 mu 2000 yari 225 $. Mu 2010 yari 579 $, mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka. Ikigereranyo cy’amafaranga umuturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, asobanura uko ubukungu bw’igihugu buhagaze kugeza muri Nzeri 2019.

Depite Uwanyirigira Gloriose yagarutse ku ntego z’icyerecyezo 2020 u Rwanda rwari rwihaye, aho umuturage yagombaga kwinjiza amadolari 1240.

Yabajije Minisitiri Ndagijimana niba abona iyo ntego igishoboka akurikije amezi asigaye ngo umwaka wa 2020 ugere.

Uwanyirigira yagize ati “Ndangira ngo mbaze niba uyu muhigo koko tuzawesa nk’abanyarwanda. Ubishyize mu manyarwanda wabona ko umuturage abona ibihumbi bibiri ku munsi ariko twongeye tukagaruka ku giciro cy’ibiribwa ku isoko nk’aho mu minsi ishize ikilo cy’ibishyimbo cyageze ku gihumbi, ukareba ubukungu bw’umuturage wo hasi ushobora kwinjiza ibihumbi bibiri uburyo yagera ku isoko agahaha bikwiye [….] turagira ngo aduhurize izamuka ry’ubukungu mu ngeri zose ariko tureba ku muturage.”

Depite Rwigamba Fidèle yavuze ko bigaragara neza ko igihugu kitazagera ku ntego cyari cyihaye, ahubwo asaba Minisitiri gusobanura ingamba zihari n’igihe umunyarwanda azaba yinjiriza amadolari 1240.

Ati “Biragagara ko tutakibigezeho ariko urebye ukuntu ubukungu busigaye buzamuka neza wenda turabyegera. Nagira ngo numve icyo Minisitiri avuga tugendeye ku gipimo turiho ubu igihe twazagerera ku gihugu cy’amikoro aringaniye.”

Minisitiri Ndagijimana yemereye abadepite ko kugera ku ntego y’uko buri munyarwanda azaba yinjiza amadolari 1240 mu 2020 bisa nk’ibidashoboka.

Yavuze ko byatewe n’uburyo ubukungu bwagiye buzamuka gahoro bitandukanye n’intego bari bihaye ubwo icyerecyezo 2020 cyashyirwagaho.

Ati “Kugira ngo tugere kuri ariya madolari 1240 mu 2020 ubukungu bwagombaga kuzamuka ku mpuzandengo ya 11.5 % ariko kuva mu 2000 kugeza ubu ngira ngo ni rimwe gusa twagize ubukungu buzamuka hejuru ya 11 %, ubundi tugira 9 % ariko indi myaka yose twagiye hagati ya 7 na 8 %. Urumva utageze kuri ya 11 % n’ikizavamo nacyo kiba gitubye.”

Minisitisiri Ndagijimana yavuze ko imibare y’ubukungu bw’umunyarwanda mu mwaka wa 2019 itarasohoka ndetse ngo n’iya 2020 izabarwa ariko ahamya ko bigoye ngo intego igerweho.

Ati “Tuzaba tuhegera ariko ntabwo byoroshye kuhagera mu gihe cy’imyaka ibiri urebye aho tugeze.”

Icyakora, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko muri gahunda y’igihugu igamije kwihutisha Iterambere, NST1 yatangiye mu 2017 u Rwanda rwiyemeje kuba rwageze mu bihugu bifite amikoro aringaniye, umuturage yinjiza amadolari asaga 1300 kandi yemeza ko bizagerwaho.

Leta y’u Rwanda yiyemeje kuva mu cyerecyezo cya 2020 rujya mu cyerecyezo cya 2050. Ruteganya ko nibura mu 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Src:IGIHE

2019-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Perezida Kagame yasabye imbaraga mu gukurikirana ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga

Ubwanditsi 30 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso
ITOHOZA

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda
Amakuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2021
RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal
INKURU NYAMUKURU

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru