• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Ubwanditsi 27 Nov 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko intego igihugu cyari cyarihaye yo kuba umunyarwanda yinjiza amadolari 1240 mu mwaka wa 2020 bigoye kuyigeraho kubera ko izamuka ry’ubukungu ritagenze uko byari biteganyijwe.

Mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwihaye icyerecyezo 2020 cyagombaga gusiga ruri mu bihugu byo mu cyiciro cya mbere bifite amikoro aringaniye (Lower Middle Income Country) aho nibura buri muturage yari kujya yinjiza amadolari 1240, ni ukuvuga asaga gato miliyoni y’amafaranga y’u Rwandaku mwaka.

Ukurikije aho igihugu cyavuye, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wariyongereye ndetse n’uw’umuturage ariko bigaragara ko bigoye ngo mu mezi make asigaye ibyari byitezwe bigerweho byose.

Mu 1990 umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 374, mu 1994 yari amadolari 146 mu 2000 yari 225 $. Mu 2010 yari 579 $, mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka. Ikigereranyo cy’amafaranga umuturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, asobanura uko ubukungu bw’igihugu buhagaze kugeza muri Nzeri 2019.

Depite Uwanyirigira Gloriose yagarutse ku ntego z’icyerecyezo 2020 u Rwanda rwari rwihaye, aho umuturage yagombaga kwinjiza amadolari 1240.

Yabajije Minisitiri Ndagijimana niba abona iyo ntego igishoboka akurikije amezi asigaye ngo umwaka wa 2020 ugere.

Uwanyirigira yagize ati “Ndangira ngo mbaze niba uyu muhigo koko tuzawesa nk’abanyarwanda. Ubishyize mu manyarwanda wabona ko umuturage abona ibihumbi bibiri ku munsi ariko twongeye tukagaruka ku giciro cy’ibiribwa ku isoko nk’aho mu minsi ishize ikilo cy’ibishyimbo cyageze ku gihumbi, ukareba ubukungu bw’umuturage wo hasi ushobora kwinjiza ibihumbi bibiri uburyo yagera ku isoko agahaha bikwiye [….] turagira ngo aduhurize izamuka ry’ubukungu mu ngeri zose ariko tureba ku muturage.”

Depite Rwigamba Fidèle yavuze ko bigaragara neza ko igihugu kitazagera ku ntego cyari cyihaye, ahubwo asaba Minisitiri gusobanura ingamba zihari n’igihe umunyarwanda azaba yinjiriza amadolari 1240.

Ati “Biragagara ko tutakibigezeho ariko urebye ukuntu ubukungu busigaye buzamuka neza wenda turabyegera. Nagira ngo numve icyo Minisitiri avuga tugendeye ku gipimo turiho ubu igihe twazagerera ku gihugu cy’amikoro aringaniye.”

Minisitiri Ndagijimana yemereye abadepite ko kugera ku ntego y’uko buri munyarwanda azaba yinjiza amadolari 1240 mu 2020 bisa nk’ibidashoboka.

Yavuze ko byatewe n’uburyo ubukungu bwagiye buzamuka gahoro bitandukanye n’intego bari bihaye ubwo icyerecyezo 2020 cyashyirwagaho.

Ati “Kugira ngo tugere kuri ariya madolari 1240 mu 2020 ubukungu bwagombaga kuzamuka ku mpuzandengo ya 11.5 % ariko kuva mu 2000 kugeza ubu ngira ngo ni rimwe gusa twagize ubukungu buzamuka hejuru ya 11 %, ubundi tugira 9 % ariko indi myaka yose twagiye hagati ya 7 na 8 %. Urumva utageze kuri ya 11 % n’ikizavamo nacyo kiba gitubye.”

Minisitisiri Ndagijimana yavuze ko imibare y’ubukungu bw’umunyarwanda mu mwaka wa 2019 itarasohoka ndetse ngo n’iya 2020 izabarwa ariko ahamya ko bigoye ngo intego igerweho.

Ati “Tuzaba tuhegera ariko ntabwo byoroshye kuhagera mu gihe cy’imyaka ibiri urebye aho tugeze.”

Icyakora, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko muri gahunda y’igihugu igamije kwihutisha Iterambere, NST1 yatangiye mu 2017 u Rwanda rwiyemeje kuba rwageze mu bihugu bifite amikoro aringaniye, umuturage yinjiza amadolari asaga 1300 kandi yemeza ko bizagerwaho.

Leta y’u Rwanda yiyemeje kuva mu cyerecyezo cya 2020 rujya mu cyerecyezo cya 2050. Ruteganya ko nibura mu 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Src:IGIHE

2019-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Ubwanditsi 04 May 2019
U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Ubwanditsi 13 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Ubwanditsi 01 Sep 2018
Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi
IMIKINO

Mu mafoto: Abahanzi baba mu mazu meza kandi ahenze ku isi

Ubwanditsi 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru