• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017 UBUKUNGU

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2017 bwageze kuri miliyari 1,817 Frw bwiyongereho 1.7% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2016 aho bwari kuri miliyari 1,593 Frw.

Imibare yatangajwe na NISR igaragaza ko urwego rwa serivisi rubarirwa 46% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), ubuhinzi bukagira 32% mu gihe urwego rw’inganda rubarirwa 15%.

Ubuhinzi nka kimwe mu bitunze Abanyarwanda benshi, umusaruro wabwo wazamutse ku kigero cya 3% mu gihe inganda zagabanutseho 1%, serivisi ziyongeraho 4%.

-7159.jpg
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete mu kiganiro n’itangazamakuru

Ugereranyije n’umwaka ushize aho imibare yerekana ko ubukungu bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, avuga ko hari impamvu zitandukanye zatumye imibare yaragabanutse. Ahanini bishingirwa ku kuba umusaruro w’icyayi n’ikawa waragabanutse ku kigero cya 24%.

Mu kubisobanura yagize ati “ Icyabiteye, ibyo tubona mu mibare, ni ibintu bitatu. Ubuhinzi, umusaruro w’ikawa n’icyayi mu gihembwe cya mbere wagabanutseho 24%, icya kabiri […] ubwubatsi bwagabanutseho 7%. Turebe kandi igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize tunarebe igihembwe cya kane cy’umwaka ushize. Igihembwe cya kane ubwubatsi bwari bwarazamutseho 24%, ni ubwa mbere byagenze gutyo, igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize nacyo kizamukaho 15%. Birumvikana iyo tugeze mu bukungu n’ibarurishamibare tugereranya n’igihembwe cy’umwaka ushize, ntabwo biba byoroshye kuzamuka cyane uhera ku kindi gihembwe nacyo cyazamutse cyane.Twebwe ntabwo bidutangaje cyane”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, yatangaje ko nubwo imibare igaragara ko yamanutse, ubu hagiye kugenzurwa neza impamvu zabiteye, nyuma yaho nibwo hazarebwa niba hari ingamba runaka zashyirwaho gusa ashimangira ko intego igihugu cyihaye ko ‘ubukungu buzazamuka ku kigero cya 6.2% muri uyu mwaka’ izagerwaho.

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019
U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe
ITOHOZA

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.
Amakuru

Ikipe ya Real Madrid ndetse na Manchester City zageze muri 1/2 cya UEFA Champions League basangayo Chelsea na Paris St Germain.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020
INKURU NYAMUKURU

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Ubwanditsi 09 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru