• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Ubwanditsi 19 Sep 2018 UBUKUNGU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutse ku rugero rwa 6.7%, aho wari ufite agaciro ka miliyari 2 000 Frw zivuye kuri miliyari 1.869 Frw mu gihembwe nk’iki cya 2017.

Uku kwiyongera kwatewe ahanini n’umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku ku rugero rwa 6%, umusaruro w’inganda uzamuka ku 10%, naho umusaruro w’urwego rwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 5%.

Umuyobozi wungirije wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko guhera muri Mata kugeza muri Kamena uyu mwaka, izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’umusaruro w’ibihingwa nganduraruo n’uw’ibihingwa ngengabukungu.

Ibihingwa ngandurarugo byazamutseho 6% mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, naho uw’ibihingwa ngengabukungu uzamukaho 6% bitewe ahanini n’ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa.

Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe n’ubwiyongere bw’umusaruro w’icyiciro cy’inganda zitunganya ibintu binyuranye wiyongereyeho ku rugero rwa 12%, ndetse n’uw’ibikorwa by’ubwubatsi wiyongereyeho 11%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutse ku rugero rwa 19%, bitewe ahanini n’uw’inganda zitunganya ibinyampeke wazamutse ku rugero rwa 32%, mu gihe uw’izitunganya icyayi, ikawa n’isukari wazamutse ku rugero rwa 6%.

Umusaruro w’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu wazamutse ku rugero rwa 13%, uw’izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi nk’amabati n’ibindi bikoze mu byuma uzamuka ku rugero rwa 32%.

Izamuka ry’umusaruro wa serivisi ryatewe n’izamuka ry’umusaruro ukomoka ku bucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho ku rugero rwa 11%, bitewe no gucuruza ibikomoka ku buhinzi n’ibitunganyirizwa mu nganda.

Umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi wazamutseho 13% bitewe n’izamuka ry’umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere wazamutse ku rugero rwa 17%. Umusaruro w’ibikorwa by’itumanaho wazamutse ku rugero rwa 18%, uwa serivisi by’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 7%, naho serivisi zitangwa n’ubuyobozi rusange uzamukaho 4%.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kuba umusaruro mbumbe wazamutse kuri iki kigero bitanga icyizere.

Ati “Ku bwacu ni izamua ryiza muri izi nzego eshatu, ubuhinzi, inganda na serivisi. Ubwubatsi burimo gutera imbere bitewe n’ingamba twafashe zo guteza imbere ibikorerwa hano mu bwubatsi. N’ibindi birimo gutera imbere neza ku buryo butanga icyizere”.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yateganyije ko ubukungu muri uyu mwaka, buzazamukaho 7.2%. Minisitiri Ndagijimana avuga ko iyi ntego igihari kandi hari icyizere ugendeye ko mu gihembwe cya mbere umusaruro mbumbe wari wazamutse ku rugero rwa 10.6%, ubu ukaba wazamutse kuri 6.7%.

Ati “Turacyafite amezi atandatu ntabwo twahindura intego”.

2018-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Ubwanditsi 11 May 2017
Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Ubwanditsi 25 Apr 2018
‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Ubwanditsi 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Inkambi icumbikiye Abahoze ari ingabo za FDLR igiye gufungwa
INKURU NYAMUKURU

RDC: Inkambi icumbikiye Abahoze ari ingabo za FDLR igiye gufungwa

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo  za M23
Mu Rwanda

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Rwanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 23 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru