• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Ruswa si umwihariko wa Afurika ariko igomba gucika – Perezida Kagame

Ruswa si umwihariko wa Afurika ariko igomba gucika – Perezida Kagame

Ubwanditsi 30 Jan 2018 UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga abantu badakwiye gufata Afurika mu isura ya ruswa kuko ari ikibazo kiri ku isi yose, ariko akongeraho ko hakenewe ubushake n’ingamba zo kuyica muri Afurika.

Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’isozwa ry’inama 30 ya Afurika yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2018.

Yagize ati “Mukwiye kumva ko ruswa atari umwihariko wa Afurika, ni ikibazo mpuzamahanga. Ntihakagire uwumva ko ruswa yavukiye aha, ikaba aha, ikazanapfira aha.

“Nk’uko nabivuze abatanga n’abakira ruswa bagomba guhanwa hatitaye ku bwoko n’aho umuntu akomoka.”

Yavuze ko guca muri Afurika bisaba kwitegura, abantu bakigishwa bakiri bato, hagashyirwaho inzego zihamye kandi n’umuco wo kudahana ruswa ugacika.

Ku cyumweru tariki 28 Mutarama ni bwo Perezida Kagame yatangiye imirimo yo kuyobora umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Mu ijambo risoza inama ya 30 yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika na za guverinoma ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga, Kagame yavuze ko AU ikeneye kongera imbaraga mu bufatanye n’abikorera, nk’imwe mu nzira zizewe zishobora guteza imbere Abanyafurika.

Ati “Uko Afurika igenda itera imbere, bikwiye ko gahunda z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zigaragaramo cyane ibikorwa byo gushyigikira no gukorana n’abikorera.”

Kagame yavuze abikorera nabo badahwema kugaragaza ko bifuza guhabwa umwanya mu bikorwa biteza imbere umugabane, cyane cyane ko ari urwego rw’ingenzi cyane mu guhanga imirimo n’uburyo bushya bwo guteza imbere ubukungu bw’Africa.

Kagame kandi yasabye ibihugu by’Afurika kutirengangiza ibikorwa byo kurengera ibidukikije kuko ari byo bizafasha umugabane gukoresha umutungo wayo neza no gucunga neza ibikorwa runaka nk’iby’ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Ihuriro rihuje abashoramari n’abikorera barenga 240 bahagarariye abandi, baturutse ku mugabane wa Afurika no muri USA

Perezida Kagme yari kumwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni; Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU, Moussa Faki Mahamat

Perezida Kagame yasabye ubufatanye bw’ibihugu n’abikorera mu guteza imbere abaturage

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat

Amafoto: Village Urugwiro

2018-01-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye

Ubwanditsi 22 Apr 2019
BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

Ubwanditsi 25 Sep 2018
Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe

Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe

Ubwanditsi 18 May 2018
Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Ubwanditsi 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugendo rw’iminsi ibiri  Perezida Paul  Kagame agirira muri  Morocco  ( Video )
POLITIKI

Urugendo rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame agirira muri Morocco ( Video )

Ubwanditsi 21 Jun 2016
CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge
IMIKINO

CAN 2017: Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

Ubwanditsi 30 Jan 2017
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”
Amakuru

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru