• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame

Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Sep 2018 UBUKUNGU

Perezida Kagame yashimangiye ko gukorana na Afurika atari inyungu ku ruhande rumwe ngo urundi rucyure ubusa, ahubwo ari amahirwe atanga inyungu ku mpande zose.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’uyu mwaka y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ‘FOCAC’, yatangiye kuri uyu wa Mbere i Beijing.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo cy’Umuryango w’u Bushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza”. Igamije kungurana ibitekerezo ku ngamba z’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko umubano ushingiye ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika umaze imyaka 18, ushingiye ku buringanire, ubwubahane ndetse n’intego yo kugera ku mibereho myiza y’abaturage b’impande zombi.

Yavuze ko ibikorwa by’u Bushinwa byerekana ko Afurika ari amahirwe y’ishoramari kuruta kuhabona nk’ikibazo kandi imikoranire na yo ibyara inyungu ku mpande zombi.

Yagize ati “Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa. Iterambere ry’umubano wacu n’u Bushinwa ntabwo rituruka ku gihombo cy’umwe. Inyungu zivamo zose zisangirwa na buri wese dukorana”.

Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. Urugero ni aho wavuyemo imishinga irimo umuhanda wa gariyamoshi uhuza Djibouti na Ethiopia, ndetse no gutera inkunga imishinga y’ibyanya byahariwe inganda hirya no hino ku mugabane.

Afurika ni umugabane ukeneye cyane ibikorwa remezo kugira ngo ubashe gutera imbere mu bukungu, umubano wawo n’u Bushinwa, uzatuma ubona inkunga n’inguzanyo zo gushora mu mishinga izatuma inganda zitera imbere bigatuma n’iki gihugu kigera ku Isi yose.

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi ihuriro rya FOCAC ryahindutse moteri y’ubufatanye bwubakiye kuri gahunda ya Afurika 2063 n’intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Muri iyi nama Perezida Xi Jinping, yagaragaje ibitekerezo bishya byo guteza imbere umubano wa Afurika n’u Bushinwa, anatangaza ingamba nshya z’ubufatanye

Perezida Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yavuze ko uburyo bw’ubufatanye bwagutse bwagaragajwe na Jinping, buhura neza n’ibyiyumviro by’impande zombi ku hazaza h’umuryango.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu bijyanye n’inganda, ibikorwa remezo n’ubucuruzi. Tuzanafungura uburyo bushya bw’imikoranire mu kurengera ibidukikije, ubuzima, imigenderanire, amahoro n’umutekano”.

Yasabye abanyafurika kuzamura imyumvire mu kugira uruhare muri gahunda impande zombi zihuriyeho, kongera ibijyanye no gucunga imishinga ndetse n’uruhare rw’abikorera bo muri Afurika.

Inama ya FOCAC 2018, ni imwe mu zikomeye u Bushinwa bwakiriye muri uyu mwaka, ikaba ari yo ya mbere izitabirwa n’umubare munini w’abayobozi b’ibindi bihugu.

Yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika 53. Mu 2015 u Bushinwa bwemereye Afurika inguzanyo ya miliyari 60 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, agamije ubufatanye mu ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa buri ruhande rubwungukiramo

Perezida Kagame na Xi Jinping bagaragaje ko ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa bukwiye kugera no mu zindi nzego

Perezida Kagame yitabiriye inama ya FOCAC izaba kuwa 3 no kuwa 4 Nzeri 2018

Perezida Kagame asuhuzanya na Jinping

Perezida Jinping yagaragaje indi gahunda y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ya FOCAC

Abakuru b’ibihugu bya Afurika 53 bitabiriye inama ya FOCAC i Beijing

2018-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Ubwanditsi 18 Mar 2018
Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Oct 2019
Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe

Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe

Ubwanditsi 18 May 2018
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda
Mu Mahanga

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye
IMIKINO

Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020
IMIKINO

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 25 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru