• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gihugu nk’u Rwanda cyiganjemo abemera Kristu, Noheli yizihizwa mu byishimo byinshi, kuko ari umunsi ubibutsa ivuka rya Yezu Kristu (cyangwa Yesu Kristo bitewe n’idini), “umwana w’Imana wavukiye kudukiza ibyaha”.

Nyamara hari n’abo iyi tariki ya 25 Ukuboza yibutsa amateka ashaririye, kuko kuri iyo tariki mu mwaka w’1963, biciwe imiryango, abacitse ku icumu bakameneshwa mu byabo, bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni icyo bibuka nka “Noheli y’amaraso”.

1963-2024 rero, imyaka 61 irashize hibukwa inzirakarengane zishwe n’ubutegetsi bwa Parmehutu, bwari burangajwe imbere na Perezida Gerigori Kayibanda. Iyo tariki yasigaye mu mitwe ya benshi kuko hizihizwa Noheli, ariko mu by’ukuri amateka yerekana ko na mbere ndetse na nyuma y’iyo tariki ya 25/12/1963 Abatutsi bicwaga umusubizo, inka zabo ziribwa, inzu zabo zitwikwa ku manywa y’ihangu.

Abatangabuhamya barimo n’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bavuga ko abo Batutsi bahigwaga bukware bitwa” ibyitso by’inyenzi”, zari zaratangiye kugaba ibitero mu Rwanda ngo zisubize Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu mahanga, uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Ibitabo n’ibinyamakuru binyuranye byanditse kuri ayo mateka, birimo nka Témoigngages chrétiens, Le Monde, Les Temps modernes, Le Figaro n’ibindi byinshi, bivuga ko Perezida Kayibanda n’ibyegera bye baba baratoranyije Perefegitura ya Gikongoro ngo ikorerwemo ubwo bwicanyi bwafatwaga nko “guha gasopo Inyenzi n’ibyitso byazo”, kuko icyo gihe yari ituwe n’Abatutsi benshi.

Bigizwemo uruhare rukomeye na Yohani Batista Rwasibo wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Andreya Nkeramugaba wari Perefe wa Gikongoro, imibare yakusanyijwe n’ababyiboneye, yerekana ko nko mu Cyanika honyine hishwe Abatutsi basaga ibihumbi cumi na bine( 14.000), naho i Kaduha hicwa abatari munsi y’ibihumbi birindwi(7.000). Ni ukuvuga ko, utiriwe ubarura abiciwe ahandi, aho habiri honyine haguye abarenga ibihumbi makumyabiri na kimwe(21.000)! Abataratwikiwe mu nzu baratemaguwe, abandi bo mu makomini nka Rukondo, Musebeya, Muko n’ayandi, barohwa mu mugezi wa Mwogo bahambiriye amaboko n’amaguru ngo batabasha kwirwanaho.

Ubuhamya buvuga ko abashoboye kurokoka babifashijwemo n’ abagiraneza bake, barimo nyakwigendera Padiri Stanislas de Jamblinne wabaga muri Paruwasi ya Cyanila( Imana imuhe iruhuko ridashira), akaba yarakoze uko ashoboye mu guhisha no gutabariza inkirirahato.

Nubwo havugwa cyane Gikongoro ariko, ntawakwirengagiza ko n’ahandi habaye” Noheli y’amaraso”. Urugero ni nko muri Kibuye hategekwaga na Esdras Mpamo, muri Cyangugu ya Raphael Ngirabatware, Gitarama, Kibungo, Gisenyi n’ahandi abatutsi bagiye bicwa urubozo, bakajugunywa mu byobo rusange.

” Noheli y’amaraso” yamenyekanye no mu mahanga, ndetse abahanga batangira kuyita” jenoside ikorerwa Abatutsi”, nyuma gato y’iyari imaze gukorerwa Abayahudi.

Ubutegetsi bwa Kayibanda bubigiriwemo inama n’ abarimo Musenyeri Andreya Perraudin, bagerageje gusibanganya ibimenyetso. Ni muri urwo rwego Parmehutu yohereje intumwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi, ngo basobanure ko Abatutsi ari bo “nyirabayazana” b’ibyababayeho, kuko benewabo bateye uRwanda. Umwe mu bahirimbanye mu gukwiza ubwo butumwa, ni Anastase Makuza, wari Perezida w’Inteko- nshingamategeko, akaba yaravugiye mu Bufaransa ko ” Abatutsi b’abiyahuzi ari bo bizize”.

Mu gihe uRwanda ruri mu bihugu byihutiye kumva cyane “Inkuru Nziza” y’ivuka rya Yezu Kristu, n’ubu biracyagorana kumva uko abo bantu ari bo batahwemye kwirara mu bavandimwe babo, bakabica nabi kandi imyaka myinshi, nyamara barigishijwe ivanjiri isaba kwirinda imyitwarire ya Gahini wishe umuvandimwe we Abeli.

“Noheli y’amaraso” yerekezaga kuri rirangiza, Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994. Ibihumbi n’ibihumbi byiciwe mu biliziya, byishwe n’abakristu ndetse hamwe na hamwe bafatanyije n’abapadiri n’ababikira. Ibi bikwiye kudutera kwibaza niba koko Abanyarwanda dufata Noheli nk’umwanya wo gutera ikirenge mu cya Kristu wavukiye kuducungura, cyangwa ahubwo niba udakwiye kutubera umwanya wo kutwibutsa ko abenshi twagomeye Imana n’abantu.

Yezu Kristu se koko yavukira mu mitima y’inkoramaraso, n’ubu zanze kwicuza no kunamura icumu?

2024-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Impano y’imodoka  ya V8 Apôtre Masasu yahawe n’abakirisitu basengera muri Restauration Church  yavugishije benshi ‘ Amangambure ‘

Impano y’imodoka ya V8 Apôtre Masasu yahawe n’abakirisitu basengera muri Restauration Church yavugishije benshi ‘ Amangambure ‘

Ubwanditsi 23 Aug 2017
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Ubwanditsi 09 Nov 2020
Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Ubwanditsi 24 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iyumvire  uko umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda yahuye n’uruva gusenya bari kumutereta
SHOWBIZ

Iyumvire uko umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda yahuye n’uruva gusenya bari kumutereta

Ubwanditsi 18 Apr 2017
Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo
HIRYA NO HINO

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Ubwanditsi 05 Apr 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru