• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Ubwanditsi 04 May 2017 Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zongeye gutegura ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ingabo (Army week) gikorwamo ibikorwa binyuranye bifasha abaturage cyane abatishoboye kugira imibereho myiza no guca ukubiri n’ubukene, aho icy’uyu mwaka kizanye umwihariko udasanzwe.

Bimwe mu bikorwa bigaragara muri iki cyumweru, harimo ubuvuzi bw’indwara zitandukanye butangwa n’Ingabo z’igihugu ku buntu, kubaka no gusana ibikorwaremezo bitandukanye n’ibindi byakorwaga mu gace runaka kabaga katoranyijwe.

Umwihariko wa Army week 2017

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko icyumweru cy’ingabo cy’uyu mwaka gifite umwihariko udasanzwe haba mu mikorere, ibizakorwa, igihe kizamara, dore ko byari bimenyerewe ko imara icyumweru, ariko iy’uyu mwaka izamara amezi abiri.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ni icyumweru cy’ingabo kidasanzwe bitewe n’uko ibikorwa biteganyijwe bitandukanye n’ibyo twajyaga dukora nko mu karere kamwe cyangwa se mu gice kimwe cy’igihugu, ubu noneho bizafata igihugu cyose. Uturere twose hari ibikorwa bizakorerwayo by’umwihariko nk’ubuvuzi buzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, bizafata igihe kinini; birenze icyumweru nk’uko byari bimenyerewe kuko bizatangira ejo [ku wa 4 Gicurasi] bizagere muri Nyakanga.”

Ingabo z’u Rwanda zigiye gutanga umusanzu mu gutunganya ibishanga

Lt Col Ngendahimana yavuze ko mu bizakorwa muri iki cyumweru cyahariwe ingabo, harimo ubuvuzi buzatangwa ku buntu mu bitaro hafi ya byose mu gihugu, habagwa abantu bafite uburwayi bwarengeranye kubera ubushobozi buke, kuvura amaso, indwara z’abagore, iz’ubuhumekero n’iz’amenyo.

Hazasanwa ndetse hanubakwe ibiraro, aho biteganyijwe ko ibigera kuri 18 biri hirya no hino mu gihugu bizasanwa; hazubakwa inzu 1,120 z’abatishoboye, ibigo nderabuzima 21 bizahabwa amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba; hazubakwa ndetse hasanwe ibyumba by’amashuri 100 n’ubwiherero 168; ingo ibihumbi 100 nazo zizahabwa umuriro udashingiye ku muyoboro mugari.

Ingabo z’igihugu kandi zifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, bazanakora ubukangurambaga cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye bugamije kurengera ibidukikije haterwa ibiti mu bice binyuranye.

Ingabo z’u Rwanda kandi zizatanga umusanzu mu gutunganya ibishanga biri ku buso bwa hegitari 14.203.

Lt Col Ngendahimana ati “ Ibishanga byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu bidakoreye ndetse binagoye kuba abaturage babibyaza umusaruro […] ni muri urwo rwego tuzabafasha kubitunganya kugira ngo bibe byakwifashishwa.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yemeza ko kuva ibi bikorwa byatangira mu 2009, bimaze gutanga umusaruro ugaragara ku gihugu no kugirira akamaro abagituye kuko bahabwaga serivisi zitandukanye ku buntu kandi batari babyiteze.

Ibikorwa byo gutangiza Army week bizabera mu gihugu hose kuva kuri uyu wa Kane, ariko hatoranyijwe ahantu hatanu bizatangirizwa ku mugaragaro nk’aho mu Mujyi wa Kigali bizabera mu Karere ka Kicukiro; mu Ntara y’u Burasirazuba ni mu Karere ka Nyagatare; mu Burengerazuba bizatangirizwa mu Karere ka Rutsiro na Nyamasheke, mu Majyaruguru bizakorerwa i Gakenke naho mu Majyepfo bizatangirizwa mu Karere ka Gisagara.

-6456.jpg

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, mu kiganiro n’itangazamakuru

Source: IGIHE

2017-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Ubwanditsi 02 Nov 2017
RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 20 Feb 2018
Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Ubwanditsi 27 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”
Amakuru

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?
ITOHOZA

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Ubwanditsi 18 Jan 2017
U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru