• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 13 Dec 2016 Mu Mahanga

Abayoboke b’Idini ya Isilamu mu turere twa Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa b’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko nk’umusanzu wabo mu gusigasira umutekano.

Ubu butumwa bwatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama urubyiruko rw’iyi Dini muri utu turere rugera kuri 600 rwagiranye na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuyobozi bwatwo.

Mu kiganiro yagiranye n’urwo muri Gatsibo mu cyumba cy’Inama cy’Umusigiti wa Kiramuruzi ,ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bucyangenda yagize ati:”Uko isi irushaho gutera imbere, ni ko ibyaha birushaho kwiyongera; kandi bamwe mu babikora bifashisha ikoranabuhanga. Muri ibyo byaha harimo icuruzwa ry’abantu, iterabwoba, n’ubujura bw’ibintu bitandukanye.”

Ku bijyanye n’uruhare rw’urwo rubyiruko mu kubumbatira umutekano, IP Bucyangenda yarubwiye ati:” Umutekano uhatse byose kuko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuharangwa. Urubyiruko murasabwa gufata iya mbere mu kuwusigasira; mwirinda kandi murwanya ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko; ibyo mukabikora mutanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze.”

Aganira n’urwo mu karere ka Kayonza mu nzu y’ urubyiruko iri mu Murenge wa Mukarange, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Bimenyimana yagize ati:”Iterambere n’umutekano birambye bishingira ku gusigasira ibyagezweho; kandi kugira ngo ibyo bigerweho buri wese akwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.”

AIP Bimenyimana yakomeje ubutumwa bwe abwira urwo rubyiruko ko hari bagenzi babo bishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko birimo kunywa ibiyobyabwenge ku buryo bahura n’ingaruka zirimo kuva mu ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; hanyuma abasaba kutabyishoramo, ahubwo bagatanga amakuru y’ababikoresha n’ababitunda.

Yarusabye kandi kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha birimo ubujura bw’amatungo, ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, icuruzwa ry’abantu, n’ihohoterwa ririmo iryo mu ngo, irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu ijambo rye, Imamu ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Sheikh Kamanzi Jumayine yasabye urwo rubyiruko ndetse n’abandi bayoboke b’iyi Dini muri iyi Ntara kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu bafatanya n’abandi mu bikorwa bigamije kubungabunga no gusigasira umutekano no kwihutisha iterambere.

-5013.jpg

Yagize ati:”Umutekano ni ishingiro rya byose. Nk’abandi benegihugu; tugomba kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya dufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

RNP

2016-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 12 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Ubwanditsi 28 May 2021
U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia
IMIKINO

U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

Ubwanditsi 15 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru