• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

RUSHYASHYA 17 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu mwaka wa 2022, Perezida Tshisekedi yakiriye impapuro za Agricole Ntirampeba Mwamba zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Burundi nka Ambasaderi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayishimiye kandi yahise azamura Agricole Ntirampeba Mwamba ku ipeti rya Major General. Uku kuzamurwa ipeti bigaragaza uruhare rwe mu gukomeza ubufatanye bw’ibanga mu bya gisirikare hagati ya Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu kurwanya AFC/M23.

Ntirampeba, wagizwe ambasaderi mu 2022, azwiho kuba afite umubano udasanzwe na FDLR umaze igihe, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Uyu mubano we wagize uruhare mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Tshisekedi na FDLR, bityo bigafasha ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za DRC, iza Burundi, ndetse n’imitwe ya FDLR mu kurwanya abarwanyi ba AFC/M23.

Raporo ya 2009 y’Itsinda ry’Impuguke rya Loni (UNGoE) yagaragaje uruhare rwa Ntirampeba n’umuyobozi we icyo gihe, Lieutenant General Adolphe Nshimirimana, wari uyoboye ibiro by’ubutasi bya Burundi, mu gutanga intwaro n’inkunga z’ubuvuzi kuri FDLR. Iyo raporo yagaragaje amatelefoni hagati ya Ntirampeba n’abasirikare ba FDLR, ndetse n’ubufatanye mu bikoresho n’ubuvuzi.

Raporo yanditse iti: “Itsinda ryabonye amatelefoni agaragaza ibiganiro 13 hagati ya Colonel Agricole, umuyobozi w’abakozi ba General Nshimirimana, na Major Mazuru wa FDLR hagati ya Kamena na Kanama 2009.”

Amateka ya Ntirampeba n’ishyaka FDLR atangira akiri muto. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari impunzi I u Rilima, Bugesera, aho hamwe nizindi mpunzi z’Abarundi, zafashaga gushyira hamwe umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Nk’uko abandi benshi bari mu byaha bya jenoside babigenje, nyuma yaho yahunze ajya muri DRC aho yaje kwinjira mu Ngabo Zihariye za FDLR mu 1998, akorera mu Ishami rya 108 ryayobowe na Col. François-Xavier Birikunzira.

Mu myaka yakurikiyeho, Ntirampeba yagiye afata imyanya myinshi muri FDLR, yitabira ibikorwa byayo kandi akomeza gutera imbere binyuze mu myitozo ya gisirikare.

Mu 2000, yagiye ku mahugurwa y’ubutasi yateguwe n’inzobere za gisirikare za Zimbabwe. Mu mwaka umwe, we n’abandi Banyarwanda bari barinjiriye muri FDLR, binjiye mu mutwe wa CNDD-FDD wari uyobowe na Col. Jean-Bosco Ndayikengurukiye i Lubumbashi, aho yayoboye iby’ububiko n’ibikoresho.

Uyu murimo we wagize uruhare mu kwimura ibikoresho bya gisirikare bivuye muri DRC bijya mu mitwe ya CNDD-FDD yo muri Burundi kugeza igihe yinjijwe mu ngabo za leta mu 2003.

Mu 2005, Ntirampeba yabaye mu buyobozi bw’ibiro by’ubutasi bya Burundi (SNR) byari biyobowe na Gen. Adolphe Nshimirimana.

Ubu, Ntirampeba akomeza kugirana umubano ukomeye na FDLR, umutwe ukomeza gushyigikirwa na Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye mu guteza umutekano muke mu Rwanda.

Mu kwezi kwa mbere 2024, Ndayishimiye, aganira n’urubyiruko rurenze 500 i Kinshasa, mu izina ry’Afurika yunze Ubumwe yashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda “gushyira igitutu ku bayobozi babo,” arusaba guhangana na leta y’u Rwanda no kuyisimbura.

Guhitamo Ntirampeba, umuntu ufite aho ahuriye na FDLR , nk’ambasaderi we i Kinshasa, byari uburyo bwo gushyigikira ubufatanye bwa gisirikare n’ubutegetsi na Tshisekedi no gushyigikira gahunda yo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ishyaka rya FDLR no kurwanya u Rwanda muri aka karere.

2025-11-17
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana
Amakuru

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Ubwanditsi 12 Jan 2021
Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “
ITOHOZA

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Ubwanditsi 11 Feb 2019
Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi
POLITIKI

Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Ubwanditsi 05 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru