• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano

Ubwanditsi 11 Feb 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kujya basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko atari amahimbano, kandi igihe bagize uwo bayabonana, bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Ubu butumwa bukurikira ifungwa rya Niyigena Straton, ufite imyaka 22 y’amavuko na Mfitumukiza Emmanuel , ufite 22, aba bombi bakaba, ku itariki 9 Gashyantare, barafatanywe amafaranga y’u Rwanda 60,000 by’amahimbano agizwe n’inoti 60 z’amafaranga igihumbi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko aba bombi bagiye ku muntu utanga serivisi za Tigo cash, maze Niyigena amubwira ko ashaka kohereza ibihumbi 60,000 by’amafaranga y’u Rwanda kuri Konti ya Tigo cash y’umugore we.

Yongeyeho ko Niyigena yabwiye uwo yasabaga iyo serivisi ko simu kadi ye yayishyize muri terefone ya Mfitumukiza kubera ko we ntayo afite, hanyuma, amusaba kumwemerera agakoresha iyo terefone ya mugenzi we mu kohereza ayo mafaranga.

SP Mbabazi yakomeje avuga ko, aho kohereza ayo mafaranga kuri Konti ya Tigo cash y’umugore we nk’uko yari yabivuze, Niyigena yayohereje ku ye.

Yagize ati:” Niyigena yahise aha uwo utanga serivisi za Tigo cash izo noti 60, maze ayasuzumye, asanga ari amahimbano, ahita ahamagara Polisi y’u Rwanda, iraza irabafata bombi, hanyuma, isangana Niyigena terefone kandi yari yavuze ko ntayo afite.”

SP Mbabazi yavuze ko bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Jabana mu gihe iperereza rikomeje.

Yashimye uwo utanga serivisi za Tigo cash kuba yarihutiye kumenyesha Polisi y’u Rwanda akimara gutahura ko amafaranga yari ahawe ari amahimbano.

Yagize ati:”Amafaranga y’amahimbano atera igihombo abayahawe. Na none, amunga ubukungu kuko atesha agaciro ifaranga nyaryo. Abantu bakwiriye rero kutayigana no kutayakwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.”

Ingingo ya 603 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti yavuzwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga akanayakwiza mu bandi, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3).

Umuntu wese wahawe amafaranga y’ibiceri, y’inoti cyangwa impapuro zifite agaciro k’amafaranga, bikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byiganywe cyangwa byahinduwe akabitwara yibwira ko bidafite inenge ariko aho ayimenyeye akabikwiza mu bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

RNP

2016-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Ubwanditsi 30 Dec 2023
Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Ubwanditsi 19 May 2018
Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana

Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana

Ubwanditsi 06 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi
Amakuru

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara
UBUKUNGU

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza
Amakuru

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru