• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 25 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Ubwo hari mu mwaka wa 2017 nibwo hirya nohino ku Isi cyane cyane Abanyarwanda bakiriye inkuru y’itorwa rya Perezida Paul Kagame watowe ahagarariye umuryango FPF Inkotanyi, nyuma y’Itorwa rye iyi Manda yari iyo kumara imyaka 7 ku Buyobozi.

Ni imyaka irimo kugana ku musoza, kuko indi Manda izakurira iyo izatorerwamo umukuru w’igihugu tariki ya 15 Nyakanga ku batuye mu Rwanda naho abatuye hanze bo bazatora tariki ya 14 Nyakanga 2024.

Manda irimo kugana mu musozo yagaragayemo ibikorwa byinshi kandi bishimwa n’abanyarwanda cyane cyane mu gice kijyane n’Imibereho myiza y’Abaturage, Ibikorwaremezo ndetse n’ibindi bitandukanye biteza imbere igihugu ndetse n’Abanyagihugu.

ImageMuri ibyo bikorwaremezo bijyanye n’iterambere hibanzwe mu bice byose, kuri ubu muri iyi nkuru yacu turagaruka cyane ku myidagaduro cyane cyane muri Siporo.

Igice cya Siporo ni kimwe mu bice bituma habaho kwishima ku mubare munini w’abanyagihugu bitewe n’uko usanga harimo kwitwara neza kw’amakipe atandukanye mu mikino itandukanye, gusa ibyo byishimo bijyana n’ibikorwaremezo bifasha mu guteza imbere iyo mikino.

Image

Kuri Manda ya Perezida Paul Kagame yatangiye hagati muri 2017 hibanzwe cyane mu guhanga amaStade ndetse n’ibibuga bifasha abakunzi b’imikino ndetse n’abakinnyi kwitwara neza.

Duhereye mu mukino w’umupira w’Amaguru, iyi Manda ya Perezida Kagame hibanzwe cyane mu kubaka bushya ndetse no kuvugurura zimwe muri Stade zikagendana n’igihe ndetse zikaba zanabasha kwakira imikino ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga.

PhotoAbazi I Remera mbere ya 2019 bahazi Stade Amahoro yari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 25 000 bicaye neza dore ko ari imwe muri Stade yakoreshwaga cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no kwakira imikino mpuzamahanga ku makipe aba ahagarariye u Rwanda.

Reka mbamenyesheko hahandi muzi ubu hahindutse hari Amahoro Stadium ijyanye n’igihe tugezemo, ni Stade kuri ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 000 ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga irimo yewe n’iyi igikombe cy’Isi

Yewe sinatinya kubabwira ko iyi Stade ifite ubushoboz bwo gukoresha amashusho yunganirza abasifuzi azwi nka VAR (Video Assistant Referee), ibi biyiha uburenganzirw bwo kuba yanakwakira umukino wa Nyuma w’igikombe cy’Isi.

Ikindi wamenya ni uko iki gikorwaremezo kizatahwa tariki ya 4 Nyakanga 2024, ni mu minsi mike rwose kuko hazabera ibirori byo kwishimira ku nshuro ya 30 Kwibohora kw’Igihugu, aha hareka kandi kubera umukino wo gusogongera ubwiza bw’iyi Stade.

Ni mu mukino wabaye tariki ya 15 Kamena 2024, ukaba warahuje amakipe ahora ahanganye ariyo APR FC ndetse na Rayon Sports, uyu mukino wa gicuti ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Hari kandi umushinga wo kubaka Stade Eshatu zo mu ntara ndetse zari zienewe abaturage bo mu ntara y’I Burasizuba, aha twavuga iy’Akarere ka Bugesera, Ngoma ndetse na Nyagatare.

Izi Stade zuzuye kuri iyi manda ya Perezida Kagame ndetse abaturiye izo Stade ndetse n’Amakipe y’Utwo turere akaba yaratangiye kuhakinira imikino y’amarushanwa atandukanye arimo na shampiyona y’Umupira.

Icyari Stade de Kigali ubu yabaye Kigali Pele Stadium, iyi nayo yavuguruwe muri iyi myaka ya vuba ndetse iyi Stade yahoze izwi nka Stade Regionale de Kigali ubwo yafungurwaga yanabereyeho umukino wahuje abarimo Perezida Kagame ndetse n’umuyobozi wa FIFA, Giani Infantino.

Havuguruwe kandi Stade y’Akarere ka Huye ko mu ntara y’Amajyepfo ibasha kujya ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga harimo ihuza amakipe nka CAF Champions League ndetse na Confederation.

Iyi stade yabashije kwakira imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izwi nka CAN Qualifiers ndetse no gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2006, aha u Rwanda rukaba rwarahakiniye na Zimbabwe na Afurika y’Epfo rukaba rwarahanganyirije umukino umwe ruhatsindira undi.

Mu minsi ishize kandi Minisiteri ya siporo yatangaje ko hari gahunda yo kongera ibikorwaremezo bya siporo by’umwihariko amastade y’umupira w’amaguru, aho bihaye gahunda yo kuzuza stade esheshatu nshya mu myaka itandatu iri imbere.

Usibye mu mupira w’amaguru kandi hubatswe inyubako ya BK Arena Yakira imikino y’amaboko ndetse n’indi mikino Ibera ahantu yatwikiriye, iyi nyubako ikaba yubatswe I Remera hafi ya Stade Amahoro.

Ni inyubako imaze kwakira incuro enye zikurikiranya z’imikino ya nyuma ya shampiyona y’Afurika muri Basketball izwi nka Basketball Africa League, ni inyubaako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10 000 iakaba iya kabiri muri Afurika nyuma ya Dakar Arena yo muri Senegal yo Yakira 15 000.

Ubwo hari Ku wa 16 Werurwe 2023, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inama y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yanabereyemo amatora aho Gianni Infantino yatorewe indi manda izarangira mu 2027, iki gikorwa kikaba cyarabereye muri BK Arena.

Ubwo hari hashize amezi make Perezida Kagame atorewe indi Manda, hafunguwe ku mugaragaro ikibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket mu Rwanda, ni ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga ihuza n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Iki kibuga cyubatswe ahazwi nk’I Gahanga mu karere ka Kicukiro kimaze kwakira amrushanwa arimo ayo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo iyi mikino iheruka kuhabera muri uku kwezi hitabiriwe ibihugu 10.

No photo description available.Usibye iki kibuga cyubatswe muri 2017, haherutse kuzura ikindi kibuga nk’iki nacyo cyegeranye n’icyubatswe mbere, iki kikaba kizajya cyunganirwa kandi n’ikindi giherereye muri IPRC Kicukiro.

Aha muri IPRC Kigali naho haherutse kuzura ibibuga 4 mpuzamahanga by’umukino wa Tennis ndetse biheruka no kwakira irushanwa rya Billie Jean King Cup 2024 yitabiriwe n’ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika.

Haritegurwa kandi kwakira Davis Cup iteganyijwe kuba muri Kanama 2024, aha hubatswe ibibuga 4 ndetse n’ibindi by’imyitozo bituma aha hazwi nka Kicukiro Ecology Club hakomeza kuba ubukombe mu mukino wa Tennis haba mu Rwanda ndetse no hanze yahoo.

Mu bindi bikorwaremezo bya Siporo byubatswe bikaba byaratangiye no gukoreshwa, ntawakwibagirwa Kigali Golf Resort & Villas aha hakaba hakinirwa umukino wa Golf.

Ni ikibuga kigezweho ndetse nacyo kimaze kwakira imikino mpuzamahanga y’uyu mukino kikaba giherereye mu karere ka Gasabo ahazwi nka Nyarutarama ndetse kigafata n’ikindi gice cya Kacyiru.

Mu karere ka Bugesera, hatashye ikibuga cy’inzozi “The Field of Dreams” kigizwe n’ibibuga bibiri by’umukino w’Amagare bizwi nka ‘pump track’ na ‘race track’, ni ikibuga cyubatswe ku bufatanye n’Ikipe ya Israel-Premier Tech ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw’Isi ndetse ikaba isanzwe yitabira Tour du Rwanda.

Ubwo hari muri Gashyantare 2023 nibwo hatashywe ku mugaragaro ibyo bibuga byombi bifite intera ya kilometero imwe, byabarirwaga agera kuri miliyoni 40$.

Ibi kandi havuzweko byitezweho kuzafasha u Rwanda kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ruzakira mu mwaka utaha wa 2025.

2024-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y’umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki?

Ubwanditsi 02 Aug 2022
Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Ubwanditsi 14 Mar 2022
Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Ubwanditsi 20 May 2023
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

RUSHYASHYA 25 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?
INKURU NYAMUKURU

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka
Amakuru

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Ubwanditsi 31 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru