• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Ubwanditsi 09 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuri uyu wa mbere, tariki 09 Ukuboza 2024, nibwo Madamu Delphine Chauchis, umucamanza mu rugereko rwa 17 rw’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, yatangazaga ko Charles Auguste Onana ahamwe n’icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, inkuru nziza yatashye mu mitima y’abaharanira ukuri n’ubutabera, naho inkota yahuranya imitima y’ibigarasha n’interahamwe!

Uyu ni umwanzuro w’urubanza rwaburanishijwe kuva tariki 07 kugeza kuya 11 Ukwakira uyu mwaka wa 2024, rukaba rwararezwemo Charles Auguste Onana, umunya Cameroun ariko akaba afite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Uyu Onana ni umunyamakuru, akaba umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba yarigize impuguke muri politiki mpuzamahanga.

Ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarayigize ingeso mu bitabo yanditse no mu biganiro mbwirwaruhame yatanze hirya no hino muri za kaminuza n’andi makoraniro mu myaka nka 20 ishize, ariko cyane cyane mu gitabo cye” La vérite sur l’Opération Turquoise: Quand Les archives parlent ” yasohoye muw’2019. Si Abatutsi bo mu Rwanda yahozaga ku nkeke gusa, kuko n’ Abatutsi bo muri Kongo, Abanyamulenge n’Abahema bari baramuboneyeho akaga, yarabahinduye abanyamahanga mu gihugu cyabo. Iyi mvugo ya Onana yabaye nk’ikarishya urwango ubwo bwoko busanzwe bufitiwe n’Abandi bakongomani, maze si ukurushaho kubutoteza bakaza umurego.

Bimaze gukabya rero nibwo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka FIDH, LDH na Survie yatanze ikirego, ndetse haza kwiyongeraho indi miryango myinshi, irimo Ibuka-France, yaregeye indishyi.

Ikirego, nk’uko twabisobanuye, cyari” Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Uruhande rw’uregwa rwiyambaje abatangabuhamya bashinjura, barimo batanu bahoze ari abasirikari bakuru mu gisirikari cy’Ubufaransa, ndetse n’abahoze ari ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana, biganjemo abahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe na Charles Onana, abageragezaga kuburanira Onana bose bemeje ko nta jenoside yakorewe Abatutsi yigeze iba mu Rwanda, ko ibyabaye ari “ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi, bitewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana”.

Kuvuga ko Jenoside yateguwe, Charles Onana yabyise ” ikinyoma gikabije cya FPR-Inkotanyi, yifashishije ngo yigarurire ubutegetsi mu Rwanda”.

Abatangabuhamya b’uruhade rw’ abaregera indishyi rwashoboye kwerekana ibimenyetso by’ubugome bugambiriwe bwa Charles Onana, uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi agambiriye gukomeretsa abarokotse iyo Jenoside no gutagatifuza abayigizemo uruhare. Bibukije ko nta mpaka zagombye kugibwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, doreko n’Urukiko Mpuzamahanga rw”Arusha ku itariki 16 Kamena 2006, rwemeje “bidasubirwaho ko muw’1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Nyuma yo kumva impande zombi z’ababuranyi rero, Urukiko rwasanze Charles Auguste Onana yarakoze “icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ” kandi kikaba gihanwa n’amategeko yo mu Bufaransa. Rwamuhanishije rero ihazabu y’ama euros 8.400 (arakabakaba miliyoni 12 n’igice uvunje mu mafaranga y’uRwanda), atayishyura agafungwa iminsi 115.

Umufatanyacyaha Damien Serieyx wafashije Onana gusohora igitabo-rutwitsi” La vérite sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”, we yaciwe amande y’ ama euros 5.000, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 7 n’igice z’amanyarwanda.

Abo bagabo bombi kandi bagomba gufatanya kwishyura impozamarira ingana n’ibihumbi cumi na kimwe(11.000) by’ama euros, azahabwa imiryango yaregeye indishyi.

Mu by’ukuri, icy’ingenzi si ingano y’amande baciwe, ahubwo igikuru ni uko icyaha cyabahamye. Ni akadomo kashyizwe ku gashinyaguro n’agasuzuguro k’aba bagome.

Umwanzuro w’uru rubanza rero ni indi paji yanditswe mu gitabo cy’amateka y’uRwanda muri rusange, ariko by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasesenguzi barahamya ko iyi ari”gasopo” ihawe abajyaga bitwikira uburenganzira mu gutanga ibitekerezo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abari ku mugabane w’Uburayi, mu Bufaransa by’umwihariko.

Kuba rero uyu mwanzuro washegeshe imitima y’abajenosideri birumvikana, kuko imvugo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaragizwe iturufu mu gutagatifuza abayigizemo uruhare. Agahuru k’imbwa karahiye rero!

Mbere y’urubanza no mu gihe rwaburanishwaga, si ibigarasha n’interahamwe gusa bagaragaje ibikorwa byo gushyigikira Charles Onana, kuko hari n’abahezanguni b’Abakongomani bagaragaye mu rukiko nk’abafana b’umupira, ndetse banakusanya amafaranga menshi yo kumutera inkunga.

Ni mu gihe kandi, Charles Onana yigize umuyoboro w’ibinyoma Leta ya Kongo igereka ku Rwanda, byanamugize inshuti magara ya Perezida Tshisekedi. Magingo aya i Kinshasa bari mu cyunamo, doreko n’isomwa ry’uru rubanza rwa Charles Onana ryatambutse”live” kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Kongo, RTNC.

Nyuama y’aho Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa agiriye uruzinduko mu Rwanda muri Gicurasi 2021, ubutabera bwo mu gihugu cye bwikubise agashyi mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa. Abaheruka gukubitwa intahe mu gahanga ni abaganga Sosthène Munyemana wakatiwe gufungwa imyaka 24, na Eugène Rwamucyo wahanishijwe igifungo cy’imyaka 27.

Inzira y’ubutabera iracyari ndende ariko, kuko mu Bufaransa hakiri abajenosideri ruharwa bidegemba, nka Agatha Kanziga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Col Laurent Serubuga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n’abandi. Hari kandi abasirikari b’Abafaransa baregwa ibyaha binyuranye, bakoze mu Rwanda ubwo bari mu kiswe” Opération Turquoise”.

2024-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Ubwanditsi 13 Dec 2017
RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Ubwanditsi 03 Dec 2019
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026

RUSHYASHYA 03 Aug 2026
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo
Amakuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura
IMIKINO

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Ubwanditsi 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru