• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwe mu babyeyi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bakaba bari mu nkambi ya Mahama, mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umwana we yari agiye kwicwa n’Imbonerakure akizwa n’uko azi koga mu kiyaga.

Aba bari mu buhunzi, bavuga ko hari bagenzi babo bari barasigaye mu Burundi ubu barimo kubasanga mu Rwanda bahunga ubugizi bwa nabi bukorwa mu gihugu cyabo.

Bavuga ko urubyiruko rw’Imbonerakure rubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD rukomeje guhohotera abatavuga rumwe na Leta cyane cyane abo mu ishyaka CNL rya Agathon Rwasa.

Umwe muri izi mpunzi avuga uburyo umwana we yarokotse. Ati “Umuhungu wanjye yazanye n’abandi benshi b’urubyiruko bari muri bus ebyiri, bakorewe iyicarubozo ku buryo yanagize ikibazo cyo kumva, yashatse guhunga inshuro nyinshi ariko afatwa n’Imbonerakure z’i Kirundo, kuri iyi nshuro yazicitse yiroshye mu kiyaga cya Rweru aroga agera ku mazi y’u Rwanda”.

Ikinyamakuru Sosmedia/Burundi kivuga ko urubyiruko rwinshi ruhunga igihugu, rugasanga abandi mu nkambi ya Mahama mu Rwanda.

Ati “Abaheruka ni itsinda ry’urubyiruko ryari rigizwe n’abantu 25, bavuze ko batinya kubera impamvu z’umutekano wabo mu gihe hategurwa amatora mu 2020.

Mu rwanda habarurwa ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zahunze igihugu kuva mu mwaka wa 2015, ubwo havukaga imvururu hategurwa amatora y’umukuru w’igihugu, abenshi muri zo bakaba babarizwa mu nkambi ya Mahama.

2019-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Ubwanditsi 06 Sep 2018
Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli
Uncategorized

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli

Ubwanditsi 15 Nov 2017
‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika  nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba
Mu Mahanga

‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu
POLITIKI

Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu

Ubwanditsi 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru