• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ubwanditsi 21 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe ava mu bihugu bahungiyemo aravuga ko  ubu  abajenosideri kabombo, barimo Agatha Kanziga, Gen Maj  Aloys Ntiwiragabo, Col Phénéas Munyarugarama, Lt Col Augustin Rwamanywa, Marcel Sebatware n’abandi ba ruharwa, bahahamutse, bikanga ukuboko k’ubutabera. Umwirabura wese babonye bamwitiranya n’ Umunyarwanda uje kubasubioza I Rwanda.

Byageze n’aho baraga imitungo ababakomokaho, kuko bumva igihe icyo aricyo cyose batabwa muri yombi. Ubwoba bwarushijeho kubataha ubwo Felisiyani Kabuga yacakirwaga, Paul Rusesabagina yibonye mu Rwagasabo, Gen Mudacumura aguye Igihugu igicuri. Ni bya bindi ngo nta mutekano w’umunyacyaha, n’iyo yaba yumva akingiwe ikibaba n’ ibikomerezwa, umutima mutindi ntumuha gutuza. Nta mahoro na mba, amahano bakoze ahora abashinja. Agatha kanziga we ngo baherutse gutesha agiye kwiyahura.Abajenosideri isi izabaha isomo.

Nubwo hari abamaze kugera aho bibwira ko ari kure hashoboka, isi yaranze ibabana nto. Bikanga buri kanya bari I Mageragere cyangwa I Mpanga. Bahora basega impamba, kuko batazi umunsi n’isaha. Babunza akarago, ntaho barara kabiri, ni nka Gahini amaze kwica mwene se, Abeli.  Abakirushya iminsi bo bahisemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bajijisha amahanga, ngo bucye kabiri. Imizindaro yabo  nka Judi Rever, umugore utagira kirazira, n’ umugome  Fillip Reyntjens utasinzira adasize uRwanda icyasha, bararushywa n’ ubusa, nyir’ umuzingo niwe uzi uburemere bwawo.

Abajenosideri bazi ubukana bw’ibyaha bakoze. Abana b’ interahamwe bibumbiye mu kishwe JAMBO Asbl bararwana intambara idashoboka yo gutagatifuza amashitani, bakibagirwa ko amaraso asama. Barahomera iyonkeje , kuko aho barwanaho bo bazi neza icyo umuhanga yahanuye, ati:” Tout se paie ici bàs”.Ibyo wakoze byose ku isi, uzabyishyurwa utarahava.

Dore noneho n’ibyaha muranabyongera nk’aho ibyo musanganywe byo biboroheye. Keretse rero niba kujya mu mitwe y’iterabwoba,FDLR n’iyindi idasiba kubamarisha, mwarabonye ariyo nzira yihuse yo guha Imana icyiru, ariko kwiyahura nabyo ni icyaha! Bajenosideri mbabwire, ibigarasha birabashuka ngo muhuje ibibazo, ariko byo nta Jenoside inajejetaho.

Kayumba Nyamwasa, David Himbara, Théogène Rusangwa n’ibindi bisambo bizaregwa kutanyurwa, ubugambanyi n’ubusahiranda, ariko mwe  mwahemukiye  n’abo mubyara, kuko mwabasize ikimwaro bazasazana. Isi nimuyimarishe ibirenge, ariko  usiga ikikwirukaho,ntusiga ikikwirukamo. Amaherezo y’inzira….?Muri bakuru mwiyuzurize.

2021-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona

Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona

Ubwanditsi 01 Apr 2021
Amajwi y’agateganyo: FPR Inkotanyi ku isonga na 75 %, nta mukandida wigenga urageza kuri 5%

Amajwi y’agateganyo: FPR Inkotanyi ku isonga na 75 %, nta mukandida wigenga urageza kuri 5%

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

RUSHYASHYA 24 Nov 2025
Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Ubwanditsi 01 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi
Mu Mahanga

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Ubwanditsi 24 May 2018
APR FC yanganyije na Police FC, Kiyovu Sports irara ku ntebe y’icyubahiro
IMIKINO

APR FC yanganyije na Police FC, Kiyovu Sports irara ku ntebe y’icyubahiro

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF  [ Igice 3 ]
POLITIKI

Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF [ Igice 3 ]

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru