• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 29 Apr 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Uwitwa Muhire Didier Berno akomoka ku mujenosideri Karemera Boniface, uzwi cyane mu nkoramutima za Yuvenari Habyarimana, umugore we Agatha Kanziga n’ ibindi bikomerezwa byo mu “kazu”.  Ubucuti bwa Karemera Boniface n’ingoma ya Habyarimana bwamuhesheje ERP, sosiyete yacuruzaga ibikomoka kuri peteroli, akaba yarayigabiwe ubwo nyirayo Valens Kajeguhakwa yari amaze kuva mu Rwanda.

Ubwo Leta y’abicanyi yari imaze gutsindwa, Karemera Boniface yahunganye  n’abandi bajenosideri, bajya muri Zayire y’icyo gihe, ndetse anakomerezayo ibikorwa byo gushyigikira FDLR ihora itegura kugaruka gutsemba Abatutsi.

Nyuma Karemera yaje kwimukira muri Tanzaniya, maze Perezida wari uriho icyo gihe, Jakaya Kikwete wakundaga cyane FDLR, amugabira ubutaka bunini cyane ahitwa Kinondoni mu mujyi wa Dar Es Salaam. Aho naho Karemera yahakomereje ibikorwa byo gukusanya inkunga yohererezwaga FDLR, dore ko n’uyu munsi muri ako gace habarurwa umubare munini w’abayoboke b’uwo mutwe w’iterabwoba.

Mu mpera z’umwaka wa 2009, Karemera Boniface yarapfuye, maze imigambi ye mibisha ayiraga umuhungu we Muhire Didier, ubu wasizoye mu bukangurambaga bushishikariza impunzi kujya muri FDLR no kuyiha amafaranga. Ubusanzwe Muhire Didier na nyina Nyirahabimana Félicitée batuye mu Bubiligi, ariko Muhire Didier agaragara kenshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahari ibirindiro bya FDLR, I Dar Es Salaam muri Tanzaniya aho akorera amanama mu nzu ya se Karemera iri Kinondoni,  muri Uganda, Malawi, Mozambique, n’ahandi ahurira n’intumwa za FDLR.

Ibyo bikorwa bizamuta ku gasi abifatanyije  abandi bakomoka ku bajemosideri bibumbiye mu kiswe Jambo Asbl, by’umwihariko akaba ari umufatanyabikorwa w’uwitwa Cedric, umukwe wa Faustin Twagiramungu,  ndetse na Paul Rusesabagina atarizana i Mageragere.

Iso ukwanga rero koko akuraga urugamba rwamunaniye. Uyu mugani rwose wagirango bawuciriye Karemera Boniface n’umuhungu we Muhire Didier, kuko uyu mubyeyi gito yashoye umwana we mu mabi yigaraguyemo agapfa ntacyo agezeho. Muhire Didier rero yari akwiye kuva mu buyobe, kuko uretse nawe, n’abo akomokaho babonye amasomo ahagije, abereka ko ntawe ugambanina uRwanda ngo bimugwe amahoro. Abataraguye Igihugu igicuri bafashwe mpiri, abandi baracyarushya iminsi mu mashyamba ya Kongo. Muhire Didier rero, nawe ni ikibazo cy’igihe!

2021-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Ubwanditsi 23 Nov 2023
Muhongerwa Patricie atorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali

Muhongerwa Patricie atorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 20 Dec 2016
RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere : Prof. Shyaka Anastase

Ubwanditsi 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.
Amakuru

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Ubwanditsi 26 Jan 2023
Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu
UBUKUNGU

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye
POLITIKI

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Ubwanditsi 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru