• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Ubwanditsi 17 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburengarazuba Gen. Maj. Alexis Kagame avuga ko abanyarwanda badakwiye kwigana imico bumva mu bindi bihugu bigira abaturage bahora barwana hagati yabo, kuko ntacyo bapfa.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro abayobozi bagiranye n’abatuye Akarere ka Ngororero kuwa 15 Nzeli 2016.

Gen. Maj. Alexis Kagame , avuga ko kubera ubunararibonye abanyarwanda n’inzego z’umutekano bafite bataha icyuho uwo ariwe wese ushaka kuvutsa abanyarwanda ubuzima.

Ati : n’ubwo muri aka karere nta bikorwa bifatika bihungabanya umutekano by’abitwaza idini ya Islam bihavugwa, bamwe mu bayisilamu bavuga ko hari abajya bahagaragara batazwi, bakabasaba ibyangombwa by’aho baturutse, bagasubirayo.

-4081.jpg

Gen. Maj. Alexis Kagame, Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburengerazuba

Mukandasira avuga ko batazihanganira uzashaka guhungabanya umutekano w’intara yabo, by’umwihariko Akarere ka Ngororero.

Yagize ati «Harimo n’abo muri iyi ntara bagiye muri ibyo bikorwa bigamije kurimbura abantu. Igihugu cyacu by’umwihariko akarere ka Ngororero twabonye umutekano bigoranye, ntabwo dushobora kwemerera uwo ariwe wese wakongera kugerageza kuwuhungabanya ».

Shehe Nkenga Gulam, Immam w’akarere ka Ngororero avuga ko bahagurukiye kurwanya ababanduriza izina.

Ati « Ubu abantu bose bitwaza idini ryacu bagasengera ahantu hatari mu misigiti ntitubafata nk’abacu, ahubwo tubatangaho amakuru bagakurikiranwa kandi tuzabikomeza ».

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ACP Bertin Mutezintare, yeruriye abadashaka kubumbatira amahoro ko hazakoreshwa imbaraga zose zishoboka mu kubarwanya.

Ati « Iki kibazo cyatuzanye si umutekano muke uterwa n’abajura ahubwo ni abashaka kuturimbura. Niba batisubiyeho hazakoreshwa imbaraga zose dufite duhangane nabo kandi twiteguye kubahashya ».

Abayisilamu bo muri aka karere bavuga ko hari abaturage bababona nk’abafite ibitekerezo by’ubutagondwa bitewe n’abiyitirira idini ryabo bagakora amahano.
Basaba ko byahinduka kuko bidakorwa na bose,ahubwo bagafatanya kubatahura.

-4080.jpg

Guverineri Mukandasira Caritas

Source : KT

2016-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

Ubwanditsi 14 Oct 2016
….’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

….’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage  kubyaza umusaruro ibikorwa bya  Ekocenter bagejejweho

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bya Ekocenter bagejejweho

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo

Imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayo

Ubwanditsi 04 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe
Mu Mahanga

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Ntacyo u Burundi buzungukira  mu gukomanyiriza u Rwanda
Mu Rwanda

Ntacyo u Burundi buzungukira mu gukomanyiriza u Rwanda

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera
Amakuru

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 05 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru