• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Ubwanditsi 28 Apr 2018 Mu Mahanga

Joyce Banda wayoboye Malawi kuva mu 2012 kugera mu 2014, yagarutse mu gihugu nyuma y’imyaka igera kuri ine atahakandagira.

Banda wavuye muri Malawi mu 2014 nyuma yo gutsindwa amatora, ari mu itsinda ry’abayobozi bakuru bashakishwa n’ubutabera bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta mu cyiswe ‘Cashgate scandal’.

Kuri uyu wa Gatandatu amagana y’abayoboke b’ishyaka rye, People’s Party (PP)’, bagiye kumwakira akubutse i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times, gitangaza ko mu Ukwakira Banda umutekano wari wakajijwe ku muhanda uva mu gace k’ubucuruzi ka Blantyre werekeza ku kibuga cy’indege cya Chileka.

Banda ufite agahigo ko kuba umugore wa mbere wayoboye Malawi, mu myaka ine ishize yabaye mu bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo no mu Bwongereza.

Akigera ku kibuga cy’indege yasobanuye ko atahunze igihugu kuko nyuma yo gutsindwa amatora yagiye mu nama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagaruka. Yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri ayobora igihugu yagombaga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Kaminuza yemerera abaperezida ba Afurika batowe binyuze muri demokarasi kujya gutangayo ibiganiro imyaka ibiri.

Yavuze ko kurangiza icyo gihe akaguma mu mahanga yagiraga ngo ahe umwanya wo kuyobora uwari umusimbuye, nkuko uwahoze ayobora Malawi, Bakili Muluzi yabikoze akamara igihe kinini mu Bwongereza kugira ngo uwamusimbuye Bingu wa Mutharika ayobore.

Yagize ati “Ntabwo nari mu buhungiro, nari mfite akazi ko gukora kandi nanditse igitabo ku guteza imbere abagore nyuma yo gukora ubushakashatsi.”

Umwaka ushize Polisi ya Malawi yatanze impapuro zo guta muri yombi Banda ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Hakaba hari impungenge ko ashobora gutabwa muri yombi.

Umuvugizi we Andekuche Chanthuya, yavuze ko Banda adatewe ubwoba n’ibyatangajwe ko impapuro zo kumuta muri yombi zigifite agaciro, kuko ibyo akekwaho byose byakozweho iperereza kandi byakurikiranywe n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa.

Joyce Banda yayoboye Malawi guhera mu 2012 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bingu wa Mutharika, kugeza muri 2014 ubwo yatsindwaga mu matora na Peter Mutharika.

2018-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Ubwanditsi 13 May 2016
Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Ubwanditsi 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?
Amakuru

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Ubwanditsi 08 Jun 2021
Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe
INKURU NYAMUKURU

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ubwanditsi 17 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru