• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 13 Nov 2016 Mu Mahanga

U Buholandi bwagejeje i Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ma saa moya z’umugoroba nibwo indege ya KLM yabagejeje i Kigali, bamenyeshwa ibyaha bakewaho ko babikoreye muri Kigali.

Ubushinjacyaha bwabwiye itangazamakuru nubwo ibyaha babikoreye mu bice bitandukanye, bombi baregewa ibyaha bya Jenoside, gukangurira abaturage b’Abahutu kwica Abatutsi, icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ibyaha b

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yavuze muri make ibyo buri umwe akurikiranweho.

-4640.jpg

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin

Yagize ati”Mpereye kuri Mugimba Jean Baptiste, …yari umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda ariko akanaba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CDR. Hari ibyaha tumukekaho yakoreye muri Kigali, by’umwihariko muri Nyakabanda, i Nyakabanda haguye imbaga y’Abatutsi, tukaba dukeka ko yabigizemo uruhare.”

-4642.jpg

-4641.jpg

-4637.jpg

Mugimba Jean Baptiste mu maboko ya Polisi

Kuri Iyamuremye, Nkusi yagize ati”Ngira ngo muzi imbaga y’Abatutsi yari yahungiye kuri ETO Kicukiro; Hari Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bari bahahungiye, ndetse banahaguye. We rero ibikorwa tumukekaho ni iby’aho ngaho muri ETO Kicukiro ndetse no mu nkengero zaho, ni byo tumukurikiranyeho. Ndetse amakuru atugaragariza ko yari na Perezida w’Interahamwe muri iyo Segiteri.”

-4638.jpg

Iyamuremye Jean Claude amaze kugezwa mu maboko ya Polisi

-4639.jpg

Avuga ko aba bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside, hagendewe ku iperereza ryakozwe n’amakuru Ubushinjacyaha bwabonye, n’ibyo abatangabuhamya babuhaye, bikaba binafitiwe ibimenyetso bifatika bizahabwa urukiko.

Aba bagabo bombi bagejejwe mu Rwanda, mu maboko ya Polisi bari batuje cyane. Inzego z’ubutabera zitangira akazi kazo k’ibanze iyo ukekwaho ibyaha agejejwe ku butaka bw’u Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rukomeza umunsi ku munsi gusaba ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside batabwa muri yombi bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa aho bafatiwe, Nkusi yashimiye u Buholandi ku cyemezo bwafashe.

Nkusi yakomeje avuga ko aba bagabo boherejwe mu Rwanda nyuma y’igihe kirerekire mu manza mu Buholandi kuko byanageze mu Rukiko rw’uburayi rw’uburenganzira bwa muntu.

Umwanditsi wacu

2016-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Ubwanditsi 17 May 2016
Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame

Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Ubwanditsi 30 Jun 2021
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC
Amakuru

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Ubwanditsi 11 Dec 2023
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Ubwanditsi 05 Mar 2020
U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa
POLITIKI

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

Ubwanditsi 18 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru