• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yegukanye igihembo mu guharanira iterambere k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yegukanye igihembo mu guharanira iterambere k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Ubwanditsi 14 Nov 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.

Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagishyikirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Uguhshyingo 2016 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 27 y’ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi (TWAS) ibera muri Kigali Convention Centre.

TWAS ifite intego yo guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yakira iki gihembo, Perezida Kagame yagize ati “Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bakoze cyane kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu. Kuva kera, abantu bagiye bifashisha ubumenyi kugira ngo bagere ku bisubizo by’ibibazo babaga bafite.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubumenyi bugira uruhare rukomeye mu iterambere, bukanafasha mu kugabanya itandukaniro hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye, yongeraho ko TWAS ari ikimenyetso cy’imbaraga ndetse n’umumaro w’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame kandi yagaruka ku cyerekezo cy’u Rwanda aho yagize ati “Gufungura amarembo yacu, kugena ibyadufasha no gukoresha ubumenyi mu kugera ku byo twifuza kugira ngo icyerekezo cy’igihugu kigerweho, bisaba ishoramari mu nzego n’ibikorwaremezo by’uburezi, ubufatanye n’ubushakashatsi.”

Yemereye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ruzakomeza gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo ubufatanye nk’ubu bugere ku ntego zifuzwa.

Yunzemo ati “Umugabane wacu ukeneye byihutirwa kongera umubare w’abahanga mu by’ubumenyi. Za Guverinoma zigomba gukora ibyo zisabwa kandi zigafasha n’inzego z’abikorera kubigiramo uruhare. Tugomba gushyira imbaraga mu mpinduka zigamije kutugeza ku ntego z’ubukungu n’iterambere rirambye.

Umukuru w’Igihugu avuga ko imitekerereze ya gihanga ituma abantu baba beza, ati “Imikorere ya gihanga ntiyita ku macakubiri no kurebera abandi mu ndererwamo zinyuranye ari byo bidindiza iterambere. Agaciro dusangiye nk’abantu gakwiye kwitabwaho. Ntawe ukwiye guhezwa mu rwego rw’ubumenyi n’ubushakashatsi.”

Yasoje ashimira ashimira Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi (TWAS) kuba cyarahisemo inama ngarukamwaka ya 27 mu Rwanda.

-4659.jpg

-4658.jpg

-4660.jpg

-4653.jpg

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya 27 y’ikigo Mpuzamahanga giteza imbere Ubumenyi (TWAS)

2016-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Ubwanditsi 29 Oct 2016
Ferwafa yanze guhemba abakinnyi,abatoza,abafana,babaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino 2015-2016

Ferwafa yanze guhemba abakinnyi,abatoza,abafana,babaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino 2015-2016

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Ubwanditsi 17 May 2016
Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Ubwanditsi 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga
Amakuru

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Ubwanditsi 14 Jun 2024
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!
Amakuru

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje
Mu Mahanga

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Ubwanditsi 15 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru