• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Ubwanditsi 14 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yemeje ko Stade Amahoro iheruka kuzura iri ku rwego rw’ama stade make kuri uyu mugabane yakwakira imikino mpuzamahanga yo ku cyiciro cya kane muri CAF kikaba icya mbere muri FIFA.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ndetse na CAF bishyira ama stade mu byiciro bitandukanye, aho icyiciro kiri ku rwego rwo hejuru muri CAF ari icya kane mu gihe icya FIFA ari icya mbere ari na cyo Stade Amahoro ibarizwamo.

Aha, nyuma y’uko inzobere zivuye muri CAF zisuye Stade Amahoro mu mpera za Mata 2024 zasanze iyi iri ku rwego rwo hejuru rw’ama stade yo kuri uyu mugabane no ku isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wanyuma w’igikombe cy’isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.

Mu butumwa bageneye u Rwanda biciye muri Minisiteri ya Siporo na Ferwafa, aba bavuze ko basanze Stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga ndetse ko ari imwe mu ma stade meza kuri uyu mugabane.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma yaayo.

Iki kibuga mpuzamahanga kikaba kizasogongerwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kamena, ubwo amakipe abiri arusha ayandi gukundwa mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, azaba ahurira mu mukino wa gicuti wiswe Umuhuro mu Amahoro.

2024-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024
Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Ubwanditsi 09 Sep 2018
Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka  (Interpol)

Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka (Interpol)

Ubwanditsi 02 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo
Mu Mahanga

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta
HIRYA NO HINO

Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca
Amakuru

Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Ubwanditsi 26 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru