• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka (Interpol)

Kampala : Undi munyarwanda uri mu mitwe y’iterabwoba yabonanye na Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba nyuma bamufasha gutoroka (Interpol)

Ubwanditsi 02 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’amakuru agaragaza ko  Mukankusi Charlotte, intumwa nkuru ya RNC, na Eugene Gasana bagiranye inama na Museveni mu  rugo iwe, kandi ko banahawe impapuro z’inzira z’igihugu cya Uganda kugirango bakomeze kuzajya bajya gushakira RNC amaboko n ‘inkunga.

Uganda kuri uyu wa Gatatu, hatahuwe uko uwahamijwe Jenoside yafatiwe muri Uganda ubuyobozi bukamurekura bukamwohereza mu Bubiligi.

Amakuru yizewe ava munzego z’ubutasi za Museveni avuga ko abayobozi ba Uganda babanje kugirana  ibiganiro n’umunyarwanda Anastase Munyandekwe ubwo yari  I kampala yabanje gufashwa guhura na Perezida Museveni nyuma yo kwakirwa muri State House n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano [ Senior presidential  advise on Security].

Kugeza ubu impamvu zajyanye Munyandekwe muri Uganda guhura na Perezida Museveni ntabwo ziragaragara ariko na mbere yagiye agirira ingendo nyinshi muri iki gihugu n’ubwo ari ku rutonde rw’abashakishwa.

Amakuru ajyanye n’ingendo ze agaragaza ko yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, mu rugendo rwe ruheruka kuwa 9 Mutarama 2019 saa 10:31 z’ijoro akoresheje pasiporo y’u Bubiligi No. EN736469. Yari aherutse gusura Kampala kuwa 12 Nzeri 2018, ahava kuwa 28 Ukwakira 2018.

Munyandekwe akigera Kampala yabanje kujya kwimenyekanisha muri Perezidansi ya Uganda  nk’umwe mu bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba FDLR mu Bubiligi, akaba yari ufite ubutumwa bwihutirwa bugenewe Perezida Museveni ubwe.  Aya makuru y’ibanga twahawe n’umuntu wizewe ukora mu biro bya Perezida Museveni, avuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida babanje kubwira umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, ko hari umunyarwanda ukomeye  uri ku muryango, ahagenewe kwakira abashyitsi ko kandi avuga ko afite ubutumwa bwihutirwa bwa Perezida Museveni, nyuma Muhoozi Kainerugaba yaje guhura akanya  gato na Anastase Munyandekwe mu biro Entebbe state House nyuma  basohotse bajyana mu modoka imwe  bajya guhura na Museveni iwe murugo.

Amakuru yizewe avuga ko  nyuma yo guhura n’aba bayobozi bakuru mu byumweru bishize, Munyandekwe yatawe muri yombi i Kampala na Interpol, kubera uruhare rwe muri Jenoside mu Rwanda, abayobozi ba Uganda barimo Muhoozi Kainerugaba bamurwanaho ararekurwa.

Icyo gihe uwatanze amakuru yavuze ko “Munyandekwe azava i Kampala nk’uko yarwanyweho na mbere”.

Avuga ko hanyuma abayobozi ba Uganda bafashije ukekwaho jenoside kuva mu gihugu gituranyi asubira mu Bubiligi kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Amakuru y’ingendo zose Munyandekwe amaze gukorera muri Uganda

The New Times yahamije  ko mu bucukumbuzi yakoze yasanze abayobozi ba Uganda barabanje kugira uruhare mu irekurwa rya Anastase Munyandekwe ubwo yari yafatiwe na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), i Kampala.

Interpol yamufashe igendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi yahawe, gusa abayobozi ba Uganda baritambitse nyuma bamufasha gusubira mu Bubiligi.

Amakuru yizewe ni uko yuririye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kane. Munyandekwe yahamijwe na Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze hafi imyaka 12 ku rutonde rw’abo Interpol igomba gufata.

Munyandekwe yavutse mu 1950 mu Kagari ka Mburi, Umurenge wa Rwamweru mu yahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro. Yari umwe mu bahezanguni bakomeye b’ishyaka MDR-Power.

Yari umuyobozi wa MDR-Power mu yahoze ari Gikongoro ariko mu gihe cya Jenoside yabaga mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Biryogo muri Kigali.

Ubuhamya bw’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba batawe muri yombi barimo uwari umuvugizi wa FDLR, Ignace Nkaka, alias LaForge Fils Bazeye n’uwari ukuriye ubutasi, Lt Col Jean Pierre Nsekanabo, bugaragaza ko Uganda ifasha ibiganiro hagati ya RNC, FDLR n’indi mitwe irwanya u Rwanda, igamije kwishyira hamwe ngo iruhungabanye.

2019-08-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi  rwabohoye u Rwanda

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoye u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2018
Rugema yarekuwe na Police ya Norvege  none atangiye kubwejagura

Rugema yarekuwe na Police ya Norvege none atangiye kubwejagura

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Makamba: Abayoboke Babiri Ba CNDD- FDD Batewe Gerenade

Makamba: Abayoboke Babiri Ba CNDD- FDD Batewe Gerenade

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina
HIRYA NO HINO

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Ubwanditsi 01 Aug 2019
Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali
Mu Rwanda

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali
Mu Mahanga

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Ubwanditsi 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru