• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kisangani : Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Kisangani : Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Ubwanditsi 15 Sep 2018 ITOHOZA

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igiye gufunga inkambi y’abahoze mu mutwe w’abarwanyi ba FDLR bagera kuri 850 n’abavandimwe babo bitarenze Ukwakira 2018.

Kuva mu Ugushyingo 2014, abahoze ari abarwanyi ba FDLR banze gutaha, bakambika i Kisangani.

RFI yanditse ko abarwanyi 200 ba FDLR n’abantu 650 babitagaho bagomba kuva mu nkambi bitarenze ku wa 20 Ukwakira ku neza cyangwa hakoreshejwe ingufu.

Ubushobozi bwo gutunga abari mu nkambi bugenda buba iyanga bitewe n’ingengo y’imari y’ubutumwa bwa Loni yagabanutse. Kuva ku wa 31 Kanama 2018, Loni yahagaritse kubaha amazi meza n’ibyo kurya.

Umuyobozi w’abahoze muri FDLR, Mugisha Faustin, yavuze ko “Batubwiye ko Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zahagaritse ibikorwa byose mu nkambi yacu ndetse zitazongera kutwitaho.”

Monusco yatangaga amazi n’ifunguro byo kugoboka aho bikomeye mu nkambi y’abahoze muri FDLR kuva mu 2016, izi nshingano ni iza Leta ya RDC.

Mugisha yakomeje agira ati “Uyu mwaka ubwo twakiraga itsinda ry’abo muri Guverinoma ya RDC, Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo mu Majyepfo (SADC) na Monusco bavuze ko tugomba gusubira mu gihugu cyacu. Ntibitaye ku mutekano wacu.”

Umuvugizi wa Leta ya RDC, Lambert Mende, yavuze ko u Rwanda rwijeje umutekano w’abazatahuka.

Yagize ati ‘‘Icya ngombwa ni uko twizera ko bazaba batekanye. Kuri iyo ngingo u Rwanda rwarabyijeje, twe biraduhagije. Iby’ibiganiro hagati y’impande zombi ntibitureba.’’

Yashimangiye ko imiryango y’Abanye-Congo izahitamo niba izatahana n’aba barwanyi mu Rwanda cyangwa ikaguma mu gihugu, igasubira aho yahoze ituye.

FDLR ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, igizwe n’abakoze Jenoside bakibumbatiye ingengabitekerezo yayo, ndetse abayobozi bayo barihisha bikomeye kuko bashakishwa. Bashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Amerika ndetse ishyirwa mu mitwe y’iterabwoba.

U Rwanda ntirwahwemye guhamagarira abahoze muri FDLR gutaha ariko bo bakomeza kwinangira ndetse bakabwira igihugu kibacumbikiye ko bashaka koherezwa ahandi aho gutaha iwabo.

2018-09-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Ubwanditsi 19 Oct 2018
Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Ubwanditsi 01 Sep 2019
Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Ubwanditsi 14 Nov 2021
Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Ubwanditsi 11 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama
SHOWBIZ

Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Ubwanditsi 14 May 2018
Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?
Amakuru

Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?

RUSHYASHYA 16 Sep 2026
U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru