• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017 ITOHOZA

Nyuma y’ igihe kini gishize havugwa ibibazo by’ intambara y’ ubutita hagati y’ ibihugu by’ u Rwanda na Uganda, hari amakuru akomeza kuvugwa ko inzego z’ ipereza za Uganda zikorana n’ Umutwe wa RNC mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

N’ubwo Leta y’ u Rwanda itakunze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo ishobora kuba ifitanye na Uganda, kugeza magingo aya hagiye havugwa byinshi, kuko Leta ya Uganda ibicishije mu nzego zayo z’ iperereza yigeze gushinja u Rwanda gukoresha abamaneko bayo mu gushimuta abantu yahigaga bari barahungiye muri icyo gihugu nacyo kibafata nk’ impunzi.

Uganda yashyize mu majwi Leta y’ u Rwanda  ivuga ko yashimuse Lt. Joel Mutabazi ikamuzana i Kigali, icyo gihe Leta y’ u Rwanda nayo yahise ivuga ko uyu musirikare yatanzwe na Uganda ngo ndetse mu buryo bwemewe n’ amategeko kuko ibihugu byombi byagiranye amasezereno yo guhererekanya imfungwa nk’ uko Inter-Pol ibigiramo uruhare.

Gusa uko kwitana ba mwana byatangiye gufata iyindi ntera kuko hari abaturage babirenganiramo bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo baryozwa kuba intasi z’ u Rwanda muri Uganda.

Ni muri urwo rwego umunyarwanda w’ umucuruzi Fidele Gatsinzi yafashwe n’ Urwego rw’ Iperereza rwa gisirikare cya Uganda(CMI)  ngo rufatanyije n’ abakozi b’ ihuriro RNC rirwanya Leta y’ u Rwanda.

Nyuma yo gukorerwa iyicarubozi rikomeye ryanatumye amugara amaguru aho ubu agendera mu igare ,aho arekuriwe Fidele Gatsinzi yatangarije itangazamakuru mu Rwanda ko yashinjwaga kuba intasi y’ u Rwanda.

Aha Gatsinzi yemeza ko Abanyarwanda  basanzwe bakorera RNC , Rugema Kayumba na mugenzi we Mukombozi bica bakanakiza mu iperereza rya gisirikare muri Uganda kuko ngo uwo batanze ntasubizwa inyuma.

Mu buhamya bwe , Fidele Gatsinze yavuze ko Rugema Kayumba na Mukombozi bamufashe i Kampala bamupakira mu modoka yabo ku ngufu bamujyana mu gace ka  Ntinda aho yarafungiye.

Ibi bikomeje gufata iyindi sura mu gihe umuyobozi mukuru w’ urwego rw’ iperereza mu gisrikare (CMI) Brig.Gen.Abel Kandiho na Minisitiri w’ Umutekano w’ igihugu, Lt. Gen Henry Tumukunde batungwa agatoki mu gukorana bya hafi na Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin uyoboye RNC ndetse unavugwaho kugira intego ntakuka zo gutera u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bakaba bashyirwa mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo, Umunyarwanda René Rutagungira, ushinjwa kuba ari we washimuse Mutabazi.

 

2017-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Ubwanditsi 07 May 2019
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Ubwanditsi 13 May 2018
Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Ubwanditsi 13 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nairobi : Perezida Kagame  ari mu ba Perezida  bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD  ( Video )
Mu Rwanda

Nairobi : Perezida Kagame ari mu ba Perezida bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD ( Video )

Ubwanditsi 27 Aug 2016
Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique
ITOHOZA

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe

Ubwanditsi 20 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru