• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uvira: Abarundi n’Abanyarwanda bafunze bashinjwa ubunyeshyamba baratabaza

Uvira: Abarundi n’Abanyarwanda bafunze bashinjwa ubunyeshyamba baratabaza

Ubwanditsi 07 Oct 2018 ITOHOZA

Amakuru aturuka Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Abarundi batawe muri yombi bashinjwa kuba inyeshyamba, bafunzwe mu buryo buteye agahinda. Aho aba bafungiye biravugwa ko harimo n’Abanyarwanda.

Benshi muri aba Barundi ni urubyiruko batawe muri yombi bashinjwa kuba inyeshyamba. Bashinjwa gushakira abarwanyi umutwe wa RED Tabara cyangwa FNL, yose y’inyeshyamba z’Abarundi ikorera ku butaka bwa Congo.

Aho aba bafungiye nk’uko amakuru agera kuri Sosmedias avuga, ngo harimo n’Abanyarwanda bashinjwa ibyaha nk’ibyaba Barundi.

Izi mfungwa ziravuga ko zifashwe nabi aho zifungiye,aho ngo hari igihe zirya rimwe mu minsi ibiri kandi nta miryango yo kubagemurira bari kumwe. Ziratinya ko zishobora kwibasirwa n’indwara zifatiye ku mirire mibi, kubura umwuka mwiza wo guhumeka n’ubucucike aho bafungiye.

Iyi nkuru iravuga ko benshi muri izi mfungwa bagiye barenza igihe giteganywa n’amategeko mbere yo koherezwa muri gereza zizwi muri Uvira. Izi mfungwa zikaba zitabaza zisaba ubufasha mu by’amategeko ndetse no mu mibereho.

Barasaba kandi ubutabera bwa Congo gukoresha amategeko kandi bukayubahiriza nk’uko byari biherutse gusabwa na none na sosiyete sivile muri Nzeri.

2018-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Ubwanditsi 23 May 2017
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19

Ubwanditsi 30 Jan 2021
Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Ubwanditsi 02 Oct 2016

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    October 8, 20181:49 pm -

    RUSHYASHYA MUSIGAYE MUVUGIRA INYESHYAMBA!!!???
    INYESHYAMBA NTAKIZA CYAZO NIBANWE???
    IZOMBWA ZICA ABANA NABAGORE BINZIRA KARENGANE
    ZITURIRA IBYIZA BYIGIHU!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam
Amakuru

Gasogi United yasinyishije Steve Kayo wo muri Cameroon, Espoir isinyisha Abagande 2 barimo Isaaka Sherif wakinnye muri Vietnam

Ubwanditsi 19 Jan 2023
Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali
POLITIKI

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol
IMIKINO

Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol

Ubwanditsi 18 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru