• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ubwanditsi 03 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abategetsi ba Uganda bigize abambari ba Fred Rwigema, basobanya n’intego ze. Propaganda zikoreshwa na bamwe mubahunze u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye, abantu bazi neza umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi wihishe igihe kirekire muri Television y’u Rwanda, ariko inkiko Gacaca zimaze kuvumbura uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ayabangira ingata none yigize intyoza niwe uha rugali  buri wese ugamije guharabika u Rwanda, mu binyoma  bitambutswa kuri za youtube  Mulindahabi arwaniraho, biratangaje!

Uyu musomyi ati :Nongeye kubona inkuru ya nyakwigendera Fred Rwigema mu kinyamakuru New Vision…ntabwo byumvikana uburyo imikorere yo muri Uganda igiciriritse, aho bafata intwari z’u Rwanda bakazifashisha muri gahunda zabo mbi za politiki.

Buri gihe iyo bakoshereje u Rwanda, bahimbaza nyakwigendera Maj Gen Frwed Gisa Rwigema, maze bakamuhanganisha na Perezida uriho ngo babibe umwuka mubi mu banyarwanda.

Perezida wabo akora ibishoboka byose agasura imiryango y’intwari z’u Rwanda maze akabishyira mu binyamakuru, akigaragaza nk’uwifatanyije nabo kandi atabitewe n’urukundo abafitiye ahubwo agamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Buri gihe iyo ingabo z’u Rwanda zabaga zitsinze iza Uganda, abanya-Uganda bihutiraga kuzamurira amapeti ingabo zabo zatsinzwe.

Nkuko mperutse kubivugira kuri VOA, ntibakibwire ko hari uwo barusha ubwenge. Ibyo bakora turabibona. Rwigema ni Umunyarwanda, ahubwo Abanya-Uganda bakabaye bashimira ko bigeze kumugira, nyamara baje kumujugunya kuko yabarushaga ubuhanga mu bya gisirikare, babitewe n’ishyari gusa.

Yabafashije gufata Kampala, nyamara we n’abandi banyarwanda bari impunzi icyo gihe bahise boherezwa kujya ku rundi rugamba mu Majyaruguru guhangana n’inyeshyamba, mu gihe abanya-Uganda bari muri NRA bo bagumye mu murwa mukuru basahura. Hari abanyarwanda benshi bari baravuye i Burundi barinjiye muri NRM, batikiriye muri izo ntambara zo mu myaka ya 1980.

Abanyarwanda nibo bagiye batabara NRM ngo itavanwa ku butegetsi inshuro nyinshi. Nibo basubije inyuma inyeshyamba za Alice Lakwena ubwo zari zigeze mu marembo ya Jinja. Hashize imyaka mike abanyarwanda batahutse mu gihugu cyabo, Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje ingabo zo kujya kurinda Ibiro bya Perezida wa Uganda, ariko ibyo babirengaho bakaba intashima.

Fred yatsinze urugamba kubw’abanya-Uganda ariko yaje kwamburwa imyanya yose yari afite kuko yari Umunyarwanda, kubera ko gusa ari we wari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Perezida Museveni. Nta bubasha na bumwe bafite bwo kumuririra kuko yapfuye, ayo ni amarira y’ingona.

Uwo mubeshyi ikinyamakuru The New Vision cyavuze ko ‘azi neza’ nyakwigendera Rwigema, bibagiwe kuvuga ko ari n’umwanzi w’u Rwanda. Bakiri no mu gisirikare, uwo mubeshyi w’ ikinyoma  Major Michel Mupende na Uganda kuki bigiza nkana ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi, azi kubeshya kuko yagiye mu mitwe y’iterabwoba ya Kayumba, Major Michel Mupende kuva kera yiyumvagamo kuba Umuganda kurusha uko yaba Umunyarwanda kubera kumva abanyarwanda bamurusha haba mu gisirikare no mu bindi, abakuru bambwiye ko yajyaga yanga no guha amasaluti umusirikare w’Umunyarwanda umuruta. None uyu munsi uwo niwe uri gutanga ubuhamya kuri nyakwigendera Fred, mbega uburyarya!

Fred ni intwari yacu, turamushimira. Yasize umuryango ugomba kubaho ubuzima bwawo butavogerwa, nyamara Abanya-Uganda bashaka kuwutesha umurongo ariko barananiwe. Fred tumubonamo ishusho y’abanyarwanda, si mu y’Abagande. Tumubona mu ishusho ya Perezida wacu. Salim Saleh ashobora kuvuga ko bari inshuti ariko Perezida wacu we yari umuvandimwe we. We na Perezida wacu bazi uburibwe bwo kubaho utagira igihugu, barabanye mu nkambi z’impunzi, bakuriye hamwe bitandukanye n’abo Bagande bari kubeshya.

Ikirenzeho, Abanyarwanda n’Abanya-Uganda barwaniraga impamvu ebyiri zitandukanye.

Gisa na Kagame baciye muri Uganda kugira ngo bagere ku ntego yabo nyamukuru, yo kubohora igihugu cyabo, u Rwanda. Iyo Abanya-Uganda baza kumenya amahirwe bari bafite kubera abo bagabo, ntibakabaye barayapfushije ubusa nkuko abayuda bagenjereje Yezu.

Gisa yaragiye ariko Kagame aracyahari. Niba hari uwavuga neza inkuru ya Gisa ntabwo yakabaye ari Abagande, yewe si na Saleh cyangwa uriya mubeshyi, ahubwo ni Perezida wacu wemeye ko basangira umuhamagaro nk’umwe wa Mose na Aroni bavugwa muri Bibiliya batangiye urugendo ari babiri ariko rugasozwa n’umwe kandi uwo umwe yari ahagije kuko byari umugambi w’Imana.

‘Kubona abanya-Uganda bavuga inkuru ya Fred, ni nko kubona Abanyamisiri bavuga inkuru ya Mose cyangwa Abababiloni bavuga inkuru ya Daniyeli’.

Reka nsoreze kuri iki: Dufite byinshi twakavuze ku banya-Uganda, tubihorera kuko umuco w’u Rwanda utwigisha ‘Ikinyabupfura’.

Twe Abanyarwanda dukunda nyakwigendera Gisa Rwigema. Ntituri nk’abambari ba Houphouët muri Cote d’Ivoire, Abambari ba Lumumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa abambari ba De Gaulle mu Bufaransa. Ntituri ba banyapolitiki bitwaza amazina y’ibihangange kubw’inyungu zabo, kabone nubwo imigambi yabo ntaho yaba ihuriye n’iy’ibyo bihangange.

Ubu bisa nk’aho ubutegetsi bwose bwa Uganda bushaka kwigira abambari b’isaha ya 25 ba ‘Rwigema’. Nyamara aho bitandukaniye, ntabwo nyakwigendera Rwigema biyitiriye yari umugabo w’umunyamanyanga.

Reka rero mbagire inama: Ubutegetsi bwa NRM busa nk’aho butabibona ariko abatavuga rumwe na Leta n’abaturage ba Uganda baraza kubyubaha kuko bazi ko twe Abanyarwanda umunsi umwe dushobora kubatabara nkuko twagiye tubigenza mbere. Iyo nganiriye n’abakuru, nsanga nta rwango cyangwa umutima mubi Abanyarwanda bafitiye abanya-Uganda.

Urubyiruko rw’u Rwanda kuri ubu ruzanavamo abayobozi b’ejo hazaza nta ho bahuriye na Uganda cyangwa NRM. Icyatumaga batabarwa kenshi gishobora kutazahahora by’umwihariko nibakomeza kudutesha umutwe.

Ndakeka ko bataza gupfusha ubusa ayo mahirwe ya kabiri nkuko babigenje ubwo bari bagifite Gisa na Kagame. Icyakora icyo sicyo nifuza, ndifuza ko tuba abavandimwe beza….

Umusomyi

2019-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Ubwanditsi 17 Sep 2021
Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

RUSHYASHYA 24 Feb 2026
Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018
Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Ubwanditsi 09 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka
Amakuru

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Ubwanditsi 18 Jun 2023
50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza
Amakuru

50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Ubwanditsi 24 May 2023
Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame
POLITIKI

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru