• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye

Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye

Ubwanditsi 25 Jul 2018 IKORANABUHANGA

Andela, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihaye intego yo guhugura no gufasha urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika mu ikoranabuhanga, yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo guhugura abanyarwanda 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software), bakazanashakirwa akazi mu bigo by’ikoranabuhanga ku Isi.

Andela yashinzwe mu 2014 ifite intego yo gufasha Afurika kugira abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo uyu mugabane ubashe gufata indi yakataje muri iyi ngeri.

Isanzwe ifite ibigo ihuguriramo urubyiruko nko muri Nigeria, Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga, iyi sosiyete yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga agamije gushinga mu Rwanda ikigo kizajya gihugurirwamo abanyarwanda ndetse n’abandi bafite inyota y’ikoranabuhanga mu karere.

Umuyobozi Mukuru wa Andela, Jeremy Johnson, yavuze ko bahisemo u Rwanda bitewe n’ibyo rwagezeho, na nyuma yo kubona ko rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati “Intego za Andela n’iz’u Rwanda birajyanye. Ibibera hano i Kigali ntibisanzwe. Ni bimwe mu bidasanzwe ku Isi. Twishimiye kuba mu bazakomeza ayo mateka adasanzwe […] Dushakisha urubyiruko rushoboye tukarushyiriraho uburyo rukerekana ibyo rushoboye.”

Johnson kandi yavuze ko kuza mu Rwanda byatewe n’umutekano uhari, urubyiruko rufite inyota y’ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.

Abo Andela imaze guhugura, ibashakira akazi muri sosiyete z’ikoranabuhanga zikomeye hirya no hino ku Isi.

Guhera muri Kanama uyu mwaka nibwo kwiyandikisha ku bashaka guhugurwa muri Andela ishami ry’i Kigali bizatangira. Hazatoranywa abanyarwanda 500 ndetse n’abandi 200 bo mu Karere.

Johnson yavuze ko uretse ubushake n’inyota yo guhindura Isi biciye mu Ikoranabuhanga, nta kindi bazarebaho mu kwiyandikisha.

Yagize ati “Kwiyandikisha nta mashuri bisaba cyangwa ubundi bumenyi bwihariye mu ikoranabuhanga. Buri wese yemerewe kwiyandikisha ariko icyo twitaho ni inyungu umuntu agaragaza, ese afite inyota ingana iki yo guhindura Isi binyuze mu ikoranabuhanga?”

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko amasezerano na Andela azazana umwihariko ku iterambere ry’ubukunngu bw’u Rwanda n’urwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyi ni sosiyete igiye kuzana umwihariko ku bukungu bwacu. Izajya ihugura inahe akazi abakora software. Izafasha u Rwanda kugira abakora software, bazahugurwa bakanahabwa akazi n’ibigo bikomeye. Bizatuma kandi haboneka abakora porogaramu z’ikoranabuhanga babifitye ubumenyi, batange n’izo serivizi hirya no hino ku Isi. Ni umusingi ukomeye ku gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko Andela ije gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma yo kongerera abanyarwanda ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turashaka abadufasha guhugura abantu mu ikoranabuhanga ariko bakanubaka inzobere zizakoresha iryo koranabuhanga rikagira icyo ribyara gikenewe haba ku isoko ryacu na mpuzamahanga.”

Rurangirwa yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwifuza abakora porogaramu z’ikoranabuhanga bagera 10 000, avuga ko ari umwanya ku zindi sosiyete zifuza guhugura abanyarwanda.

Abazatoranywa na Andela bazahugurwa amezi atandatu mbere yo kubashyira mu kazi.

Iyo sosiyete yavuze ko izakoresha hagati y’ibihumbi 15 na 20 by’amadolari mu guhugura.

2018-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Ubwanditsi 13 Apr 2020
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Ubwanditsi 07 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 04 Mar 2016
Abahagarariye ‘Rwandan Community Abroad of Canada’ berekanye ko nabo ari ‘indatangwa mu mihigo’.
POLITIKI

Abahagarariye ‘Rwandan Community Abroad of Canada’ berekanye ko nabo ari ‘indatangwa mu mihigo’.

Ubwanditsi 03 Oct 2016
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19
Amakuru

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Ubwanditsi 13 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru