• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye

Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye

Ubwanditsi 25 Jul 2018 IKORANABUHANGA

Andela, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihaye intego yo guhugura no gufasha urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika mu ikoranabuhanga, yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo guhugura abanyarwanda 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software), bakazanashakirwa akazi mu bigo by’ikoranabuhanga ku Isi.

Andela yashinzwe mu 2014 ifite intego yo gufasha Afurika kugira abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo uyu mugabane ubashe gufata indi yakataje muri iyi ngeri.

Isanzwe ifite ibigo ihuguriramo urubyiruko nko muri Nigeria, Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga, iyi sosiyete yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga agamije gushinga mu Rwanda ikigo kizajya gihugurirwamo abanyarwanda ndetse n’abandi bafite inyota y’ikoranabuhanga mu karere.

Umuyobozi Mukuru wa Andela, Jeremy Johnson, yavuze ko bahisemo u Rwanda bitewe n’ibyo rwagezeho, na nyuma yo kubona ko rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati “Intego za Andela n’iz’u Rwanda birajyanye. Ibibera hano i Kigali ntibisanzwe. Ni bimwe mu bidasanzwe ku Isi. Twishimiye kuba mu bazakomeza ayo mateka adasanzwe […] Dushakisha urubyiruko rushoboye tukarushyiriraho uburyo rukerekana ibyo rushoboye.”

Johnson kandi yavuze ko kuza mu Rwanda byatewe n’umutekano uhari, urubyiruko rufite inyota y’ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.

Abo Andela imaze guhugura, ibashakira akazi muri sosiyete z’ikoranabuhanga zikomeye hirya no hino ku Isi.

Guhera muri Kanama uyu mwaka nibwo kwiyandikisha ku bashaka guhugurwa muri Andela ishami ry’i Kigali bizatangira. Hazatoranywa abanyarwanda 500 ndetse n’abandi 200 bo mu Karere.

Johnson yavuze ko uretse ubushake n’inyota yo guhindura Isi biciye mu Ikoranabuhanga, nta kindi bazarebaho mu kwiyandikisha.

Yagize ati “Kwiyandikisha nta mashuri bisaba cyangwa ubundi bumenyi bwihariye mu ikoranabuhanga. Buri wese yemerewe kwiyandikisha ariko icyo twitaho ni inyungu umuntu agaragaza, ese afite inyota ingana iki yo guhindura Isi binyuze mu ikoranabuhanga?”

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko amasezerano na Andela azazana umwihariko ku iterambere ry’ubukunngu bw’u Rwanda n’urwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyi ni sosiyete igiye kuzana umwihariko ku bukungu bwacu. Izajya ihugura inahe akazi abakora software. Izafasha u Rwanda kugira abakora software, bazahugurwa bakanahabwa akazi n’ibigo bikomeye. Bizatuma kandi haboneka abakora porogaramu z’ikoranabuhanga babifitye ubumenyi, batange n’izo serivizi hirya no hino ku Isi. Ni umusingi ukomeye ku gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko Andela ije gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma yo kongerera abanyarwanda ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turashaka abadufasha guhugura abantu mu ikoranabuhanga ariko bakanubaka inzobere zizakoresha iryo koranabuhanga rikagira icyo ribyara gikenewe haba ku isoko ryacu na mpuzamahanga.”

Rurangirwa yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwifuza abakora porogaramu z’ikoranabuhanga bagera 10 000, avuga ko ari umwanya ku zindi sosiyete zifuza guhugura abanyarwanda.

Abazatoranywa na Andela bazahugurwa amezi atandatu mbere yo kubashyira mu kazi.

Iyo sosiyete yavuze ko izakoresha hagati y’ibihumbi 15 na 20 by’amadolari mu guhugura.

2018-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ubwanditsi 09 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali
Amakuru

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2022
Nyuma y’imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje.

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru