• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ubwanditsi 22 Dec 2018 IKORANABUHANGA

Byari ibyishimo kuri Iradukunda Ornella na Ngayabahunga Jean Bosco babaye abanyamahirwe batsindiye miliyoni 20 Frw nk’igihembo nyamukuru cya poromosiyo yitwa ‘Yora Kashi’ ya Airtel Rwanda yasojwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo hatangijwe iyi poromosiyo yari iya mbere ibayeho nyuma y’uko Airtel na Tigo Rwanda bihindutse ikigo kimwe cy’itumanaho.

Abanyamahirwe 226 nibo batomboye muri Yora Kashi. Muri bo 180 bahawe ibihumbi 500 Frw bya buri munsi, 24 bahabwa miliyoni imwe buri Cyumweru ndetse na babiri bahawe igihembo nyamukuru cya miliyoni 20 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel-Tigo Rwanda, Amit Chawla, yabwiye itangazamakuru ko iyi poromosiyo yitabiriwe ku rwego rushimishije ndetse yageze ku ntego zayo.

Ati “Muri iyi poromosiyo ni nk’aho buri muntu wese yatsindaga, kuko uwaguraga amafaranga 150 Frw yo gukina twahitaga tumuha umunota wo guhamagara na megabayite ebyiri zo gukoresha internet. Utarabashije gutombora nawe urumva ko atahombye kuko amafaranga yarayahamagaje anakoresha internet.”

Iradukunda utuye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yegukanye miliyoni 10 Frw. Yavuze ko zizamufasha mu gusubukura umushinga yari yaratangiye wo kubaka inzu yo kubamo we n’umuryango we.

Ati “Hari umushinga nari mfite wo kubaka, aya mafaranga icyo agiye kumfasha ni ukurangiza uwo mushinga ariko na none azasigara nzayakoresha mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.”

Ngayabahunga we yavuze ko yakoraga mu cyayi cya Kinihira mu Karere ka Rulindo ariko kuva abonye miliyoni 10 Frw yiteguye kuzikoresha neza akihangira umurimo nawe akaba yatanga akazi aho gukomeza gukorera abandi.

Ati “Icyo aya mafaranga nzayakoresha ni uko nahingaga mu mirima y’abandi ariko ubu ngiye guhinga mu wanjye, ikindi nize ibijyanye na mudasobwa nshaka no guhita ntangira umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga nkaba nakora ubucuruzi bwa Tigo Cash.”

Kujya muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’, abakiliya ba Airtel-Tigo babikoraga bakanda cyangwa bohereza ubutumwa ku 155, bakishyura amafaranga 150 Frw gusa.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.

Nyuma yo kwemererwa na Guverinoma y’u Rwanda, muri Werurwe ibi bigo byombi byatangiye gukora nk’Ikigo kimwe cya Airtel-Tigo.

2018-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Ubwanditsi 17 May 2019
Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook

Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Ubwanditsi 26 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza

Ubwanditsi 21 May 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 29 Mar 2023
UK :  RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

Ubwanditsi 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru