• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza

Uganda: Gen Kale Kayihura akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza

Ubwanditsi 21 May 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, yaba akomeje kwangirwa gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza nk’uko amakuru ava muri Uganda avuga.

Ubundi amabwiriza ya gisirikare muri Uganda avuga ko abasirikare basanzwe bagomba kubanza kwaka uruhushya umugaba mukuru w’ingabo (CDF), naho abo ku rwego rwa General nka Kayihura bakabanza kurusaba umugaba mukuru w’ikirenga (CIC) ariko binyuze ku mugaba mukuru w’ingabo.

Biravugwa ko perezida Museveni yimye uruhushya Gen Kale Kayihura, aho ngo yamubajije ikibazo cy’uburwayi afite, akamusubiza inyuma atamwemereye cyangwa ngo amuhakanire ariko ngo agasaba  abantu be kutamwemerera gusohoka.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Gen Kayihura muri weekend yagiye I Kampala avuye ku ifamu ye, nyuma yo kubonana n’inshuti agafata inzira yerekeza ku kibuga cy’indege ashaka kujya hanze kwivuza. Ngo yatunguwe no gusanga umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) wamaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bushinzwe abinjira n’abasohoka, ko Kayihura atagomba gusohoka mu gihugu uko byagenda kwose.

Gen Kayihura ariko ngo yakoze kinyamwuga abasirikare bari munsi ye bamaze kumumenyesha ko nahatiriza bamuta muri yombi, asohoka ku kibuga cy’indege nta kibazo ateje, yanga no guhamagara umugaba mukuru w’ingabo ahubwo ahitamo gusubira iwe I Kampala.

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko bitarasobanuka neza icyo Gen Kayihura agiye gukora, ariko ngo igihari n’uko niba yifuza gusohoka muri Uganda adashobora gukoresha ikibuga cy’indege.

Gen Kale Kayihura yari umukuru w’Igipolisi cya Uganda kuva mu 2005 kugeza muri Werurwe 2018 nyuma y’uko abaturage bari bakomeje gutaka ihungabana ry’umutekano mu gihugu ryari rikomeje kwiyongera, igipolisi gishinjwa gufatanya n’abanyabyaha no kubakingira ikibaba aho kubakurikirana.

 

2018-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Imyigaragambyo i Bujumbura n’Uko Museveni yapanze ko  UBurundi bugomba gupfa akabigereka k’u Rwanda

Imyigaragambyo i Bujumbura n’Uko Museveni yapanze ko  UBurundi bugomba gupfa akabigereka k’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Ubwanditsi 04 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.
Amakuru

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Nov 2020
Hoteli ya Jean Minani uherutse gutorerwa kuyobora CNARED, Ishyirahamwe ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yasenywe
INKURU NYAMUKURU

Hoteli ya Jean Minani uherutse gutorerwa kuyobora CNARED, Ishyirahamwe ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yasenywe

Ubwanditsi 04 Dec 2017
U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018
Mu Rwanda

U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

Ubwanditsi 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru