• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Ubwanditsi 08 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’ uko itsinda  ry’inzobere za Loni ryiga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  rishyikirije  akanama gashinzwe umutekano raporo ku bushakashatsi zakoze yiswe  ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ ,ishinja ishyaka RNC n’ impuzamashyaka P5, gucura umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Theogene Rudasingwa yumvikanye  agira icyo avuga  kuri iyi raporo asa n’uburira RNC na P5 kuri radio ye Ishakwe.

Yagize ati : “Ntabwo ari igikangisho ntabwo ari no kuvuga ibyo tutazashobora  gukora , nagirango mbasabe baruce barumire … nimba atari ibyo , muminsi iri imbere …uretse no kubishyira hanze …ukuri ko tuzi tuzagenda tukubwire izo mpuguke nibi bihugu byose harimo nicyo Kayumba atuyemo, South Africa , n’ibi bindi bagenda babeshya  nk’ u Burundi ,Uganda ,Tanzaniya n’ ibindi…”.

Rudasingwa Theogene muri iyi minsi basigaye bita “nyamujyiyobijya” yasubizaga Raporo ishinja ishyaka RNC n’ impuzamashyaka P5, guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni  nyuma yaho muri iyi minsi hasohotse  inkuru zivuga kw’ ibaruwa Rudasingwa Theogene yandikiye Museveni avuga ku kibazo cy’u Burundi ndetse n’ibihugu byo mu karere, benshi  mu bayibonye bakurikiranira hafi ibya politiki bemeza  ko Nkurunziza uri ku isonga mu guhungabanya umutekano muri kano karere, ashobora kuba yamaze kwibonera umuvugizi ndetse n’ushinzwe kuzahura isura nziza ye.

Muriyo baruwa Rudasingwa ashinja Museveni kuba atarasuzumanye ubushishozi ibaruwa ya Nkurunziza, akavuga ko Museveni yirengagije amateka y’u Burundi haba mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma yaho, kimwe mu bituma ibiganiro mu Burundi bitagira aho bigera.

Abanditsi  Alex Grobman na Michael Shermer mu gitabo cyabo Guhakana amateka (Denying history) bavuga ko uburyo bwiza abwo kubeshya imashini ivumbura ababeshyi (lie detector machine) ari ukwizera ikinyoma ubwawe ku buryo n’umubiri wawe utagutenguha ubwawo. Ibi nibyo bizwi cyane kuri Rudasingwa, umubeshyi kabuhariwe wabigize umwuga.

Muri 2014 ubwo hasohokaga ya documentaire ya BBC (untold story) Jane Corbin wayikoze yabjije Rudasingwa ati: ese iyo indege ya Habyarimana idahanurwa jenoside yari kuba? Rudasingwa yasubije ko iyo Habyarimana aza kudapfa jenoside itari kuba. Iki cyonyine kigaragaza uruhande Rudasingwa aherereyemo ndetse n’uburyo adahwema gushaka kugoreka amateka y’u Rwanda.

Abantu bashingira kuri ibi binyoma bya Rudasingwa baribaza ese ni iki azavuga kirenze ibyo Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.

Raporo yagaragaje  amazina yabamwe mubashinzwe kwinjiza abarwanyi  bashya muri RNC ku isonga ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko umunyamulenge witwa Nyamusaraba uba  i Bijabo muri Kivu y’amajyepfo.

Uyu “Rashid yishyura  ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. abahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Nkuko iyi raporo ivuga.

Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye iri  tsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”  Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”

Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120. Ibi se niba Theogene Rudasingwa ashakira amahoro aka karere kuki atabivuze mbere. Ibya Rudasingwa nyamujyiyobojya ni ukwikirigita agaseka.

2019-01-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Ubwanditsi 17 Aug 2022
Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Ubwanditsi 02 May 2019
Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Ubwanditsi 23 May 2019
Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside, wiyahuye asimbutse igorofa ryo kwa Makuza yapfuye

Ubwanditsi 07 Sep 2019

5 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 8, 20193:01 pm -

    Ahaaaa ubu se ibyazavuga nibiki?ukuri ko guhari kandi kumaze kumenyekana; namahanga yabikoreye ubucukumbuzi akabishyira ahagaragara!!! gusa ngo ukuri guca mu ziko ntigushya. Komeza imihigo Rwanda yacu maze utere imbere ubutitsa abana bawe tuzagukorera kandi Imana yaguhanze iguhozeho uburinzi ijoro namanywa.Ni bavuge natwe dukore.Qui seme le vent recolte la tempete.

    Subiza
  2. Igihe
    January 8, 20197:38 pm -

    Amasega aragwira koko, sinzaveba Kagame wabibeshyeho, ibi byaba bagabo ku bwanwa n’amabyya gusa binyibutsa abagabo benshi barongora mumiryango ikennye, nyamugore yamenyera kurya kucyuya cya mugabo we, bwakwira ku buriri ati sheri ko twasezeranye ivangura mutungo wanyanditse no kuli konte ya banki ! Sibyo honey ? Kandi uretse n’ubunebwe bwa nyamugore burya ngo yagezaho aba icyomanzi bitewe namafaranga ya nyamugabo.
    Umugabo numujinya wumurandura nzuzi ati, aliko urabizi ? Guhera ubu ndaguhimye sinzongera kugukenera ukundi , uzaba hano uzisangiza, nzakugaburira .
    Byatatinze nyamugore arahukana, umugabo yanze kumuha imbabazi

    Subiza
  3. Bazibaza
    January 9, 20197:58 am -

    Ntabwo yabishobora kuko nta makuru abifiteho.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Subiza
  4. Bazibaza
    January 9, 20198:16 am -

    Ni ukwirarira uriya ntacyo azi.!!!!!!!!!!!!!.

    Subiza
    • Bazibaza
      January 9, 20191:04 pm -

      Ni ukugirango bamukenere bajye kumureba abace amafaranga nta kindi.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi
Amakuru

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera
INKURU NYAMUKURU

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina
Mu Rwanda

Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru