• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Ubwanditsi 22 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubwo Uganda yakiraga indege ebyiri za Bombardier CRJ900, kuwa 23 Mata, byari ibyishimo ndetse ibitangazamakuru bivuga ko ‘ari igikorwa cy’amateka’, nubwo ku rundi ruhande hari abo byateye impungenge.

Izi ndege ziri muri enye Guverinoma ya Uganda iherutse gutumiza ngo izure sosiyete yayo y’ubwikorezi bw’indege, Uganda Airlines yanitwaga The Flying Crane, yari imaze imyaka isinziriye.

Uganda Airlines yashinzwe muri Gicurasi 1976, itangira gukora mu 1977, ifite icyicaro ku kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe. Guverinoma ya Uganda yashatse kuyegurira abikorera iki kigo ariko habura ucyigura bituma isinzira mu 2001.

Umuvugizi wa Minisiteri y’imari yari yashyizwemo ishami ryo kwegurira abikorera bimwe mu bigo bya leta, Jim Mugunga, yavuze ko ibigo 140 byagombaga kwigenga cyangwa bigakurwaho. Mu 2018, muri byo 20 nibyo byari bisigaye.

Mu bizwi cyane ni Uganda Bus Company, Uganda Commercial Bank, Uganda Dairy Corporation, Uganda Grain Milling Company, Uganda Tobacco Corporation, Coffee Marketing Board, Lint Marketing Board, inganda nyinshi z’isukari, Uganda Hotels, Nytil Jinja Textiles, Uganda Conference Centre, Nile Mansions na Apollo Hotel.

Ibindi nka Uganda Electricity Board, Uganda Railways Corporation, na Uganda Posts and Telecommunication Corporation byagiye bigabanywamo utugo duto ndetse biranigenga gake.

Ikigo Mpuzamahanga cy’imari (IMF), Banki y’Isi na guverinoma byasabye ko ibigo bya leta bikora ubucuruzi byigenga cyangwa bigatandukana nayo, kuko bidatanga umusaruro ukwiye kandi bikaba umutwaro ku bishyura imisoro, udasize ko bisaba kongerwamo andi mafaranga.

Ubwo Museveni yakiraga indege nshya, yijeje abanya-Uganda ko iyi sosiyete nshya y’igihugu izatanga umusaruro.

Yagize ati “Ndi umwe mu bateguye ishyingurwa rya sosiyete yahozeho yo gutwara abantu mu ndege. Hano ndi mu babyaza babyaje umwana”.

The Independent yanditse ko uhagarariye IMF muri Uganda, Clara Mira, nawe yahaye umugisha ko guverinoma igaruka mu bucuruzi bweruye.

Yagize ati “Ibintu byarahindutse cyane kuva mu myaka ya 1980. Hari uburyo bwinshi bwo gukora ibintu. Inzitizi twabonaga icyo gihe ntabwo zikimeze nk’iz’ubu”.

Nta genamigambi ry’ubucuruzi

Mu by’ukuri, ibigo byinshi by’ubucuruzi Guverinoma ya Uganda irimo kwinjiramo nta buryo bwo gukora ubucuruzi bufatika bifite. Aho kuzana amafaranga mu isanduku ya leta, barashyiraho uburyo bwo gutwara amafaranga y’abasora.

Urutonde rurerure rw’iyi mishinga yiswe ibigo bya leta by’ubucuruzi byo kuzahura ishema ry’igihugu ndetse no kugabanya ikiguzi kigendera mu ngendo mpuzamahanga na serivisi z’ubuvuzi zikenerwa n’abakomeye muri politiki.

Imwe muri iyo mishinga guverinoma irimo kujyamo iravugwamo ruswa ndetse no kwikubira inyungu. Icyemezo cya Guverinoma cyo kwemerera miliyoni 379.7 z’amadolari, umushoramari w’Umutaliyani uzubaka ibitaro mpuzamahanga i Lubowa cyanenzwe cyane.

Uganda Airlines nshya nayo yatangiranye ibibazo kuko Inteko Ishinga Amategeko yayemereye gukora idafite inama y’ubutegetsi ndetse n’ibikorwa byo kwifashisha ku kibuga.

Ibi birerekana ko aho ibigo byegamiye kuri leta byahombeye ahanini kubera imikorere mibi, iyi sosiyete nshya y’indege nayo ishobora kuzahombywa na ruswa.

Isaac Shinyekwa, umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere avuga ko ‘ibigo bya leta nka Uganda Airlines bitabereyeho kubyara inyungu ahubwo bihari ku bw’ishema ry’igihugu ndetse no guhanga imirimo”.

2019-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Ubwanditsi 07 Nov 2024
Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ubwanditsi 29 Dec 2025
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024
Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

RUSHYASHYA 23 Feb 2026

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 22, 201912:01 pm -

    Ariko Rushyashya ntukaturangaze utubwira amafuti ya M7, ayo areba abagande gusa.

    Mu Rwanda ho bimeze gute? Electrogaz ko yeguriwe abikorera, amazi asukuye n’umuriro biraboneka mu gihugu hose ku giciro cyiza?!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda
Amakuru

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022
Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15
ITOHOZA

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga
Amakuru

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Ubwanditsi 13 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru