• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball

CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball

RUSHYASHYA 06 Oct 2026 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare yagize mu migendekere myiza ya Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo yabereye i Kigali muri uyu mwaka.

Ubu butumwa bwatanzwe ubwo CAVB yateranaga muri kongere yayo yabereye ku kirwa cya Sal muri Cap-Vert, tariki ya 3 n’iya 4 Ukwakira 2026, aho Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera imikorere myiza ndetse n’uruhare ryagize mu iterambere rya Volleyball muri Afurika.

Mu gutanga iki gihembo, CAVB yashimye by’umwihariko uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu gutuma Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo, CAVB Men’s Club Championship 2026, igenda neza ubwo yabereye i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Perezida Kagame kandi yagaragaye mu bikorwa by’iri rushanwa, aho ku wa 22 Mata 2026 yakurikiranye umukino wo gufungura warangiye APR VC yo mu Rwanda itsinze Black Rhinos yo muri Zimbabwe amaseti 3-0.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 24, arimo ane yari ahagarariye u Rwanda. By’umwihariko, Police VC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere y’u Rwanda igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, ndetse ikegukana umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa na Al Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.

REG VC na yo yegukanye umudali w’Umuringa, nyuma yo gutsinda Petrojet Sporting Club yo mu Misiri amaseti 3-1. Uyu wabaye umudali wa mbere REG VC ibonye mu mateka yayo muri iri rushanwa.

Ku ruhande rwa CAVB, ishimwe ryahawe Perezida Kagame ryaje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera umwanya warwo mu kwakira amarushanwa akomeye ya Volleyball muri Afurika.

Mu rwego rwo gushimira ibikorwa by’ishyirahamwe ry’uyu mukino n’uruhare rwayo mu iterambere rya Volleyball, CAVB yahaye FRVB igihembo cy’indashyikirwa, cyakiriwe na Perezida waryo, Raphaël Ngarambe, mu izina ry’u Rwanda.

Ibihembo n’ishimwe byatanzwe na CAVB bigaragaza ko uruhare rw’u Rwanda mu iterambere no kwakira ibikorwa bikomeye bya Volleyball muri Afurika rukomeje kwitabwaho ku rwego rw’umugabane.

2026-10-06
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Ubwanditsi 30 Jan 2019
Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia

Ubwanditsi 01 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru
Mu Mahanga

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu
POLITIKI

Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu

Ubwanditsi 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru