• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

  • Ibigarasha byataye umutwe kubera Hotel ya Pasteur Bizimungu bibura ayo bicira n’ayo bimira   |   10 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027

Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027

RUSHYASHYA 18 Nov 2026 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027, ibihugu icyenda muri 24 bizitabira Igikombe byamaze kumenyekana biyobobowe na Mali yatsindiye u Rwanda mu rugo.

Muri uyu mukino wakurikiwe kandi na Nyakubahwa Perezida wa Reubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari waje gushyigikira ikipe y’igihugu ariko birangira uyu mukino wabereye imbere y’Abanyarwanda, Amavubi awutakaje ku bitego 2 ku busa.

Gutsindira Mali mu rugo byatumye iyi kipe ihita ibona itike y’igikombe cya Afurika 2027, ni nyuma yaho mu mikino 4 imaze gukinwa yo mu itsinda rya K, yose imaze kuyitsinda ikaba igejeje amanota 12 kuri 12 muri iri tsinda, ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota 6.

Sénégal ni yo yabaye igihugu cya mbere cyabonye itike binyuze mu mikino y’amajonjora, ikurikirwa na Cameroun, Bénin, Burkina Faso, Maroc na Mali.

Ibi bihugu byiyongereye kuri Kenya, Tanzania na Uganda byabonye itike kubera ko bizafatanya kwakira iri rushanwa.

Sénégal itozwa na Patrick Vieira yabonye itike nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 4-2 ku wa Mbere, Mozambique na yo igatsinda Ethiopia igitego 1-0 ku wa Kabiri.

Cameroun na Bénin zabonye itike zitiriwe zikina, nyuma y’intsinzi z’Ibirwa bya Comores na Burkina Faso, na yo yahise yizera umwanya wayo muri CAN 2027.

Mali yatsindiye u Rwanda ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro, mu gihe Maroc yatsinze Niger igitego 1-0 cyinjijwe na Abdellah Ouazane w’imyaka 17. Ibi bihugu byombi byatsinze imikino ine yose bimaze gukina.

Nigeria na Tunisia mu mazi abira

Nigeria ishobora kubura itike y’Igikombe cya Afurika bwa mbere kuva mu 2017, nyuma yo kunganya na Tanzania 0-0, mu gihe Guinée-Bissau iyirusha amanota atatu, nyuma yo gutsinda Madagascar ibitego 2-0.

Tunisia imaze kwitabira Igikombe cya Afurika inshuro 17 zikurikiranya, na yo ishobora kutitabira icy’ubutaha nyuma yo kunganya na Libya igitego 1-1 mu mukino waranzwe n’impaka ku cyemezo cy’umusifuzi cyo gutanga penaliti.

Abakinnyi n’abatoza ba Tunisia bamaze iminota irenga itanu bajya impaka n’abasifuzi, mbere y’uko Ezoo El Mariamy yinjiza penaliti yahesheje Libya inota rimwe.

Tunisia iri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda H n’amanota atatu mu mikino ine imaze gukinwa.

Misiri, Côte d’Ivoire, Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo byari bifite amahirwe yo kubona itike, ariko binanirwa gutsinda.

Misiri yanganyije na Malawi 0-0, Côte d’Ivoire inganya na Gambie 2-2, RDC inganya na Sierra Leone 1-1, mu gihe Algérie yanyagiwe na Togo ibitego 3-0.

Imikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike iteganyijwe muri Werurwe 2027, mu gihe Igikombe cya Afurika kizaba kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027.

ImageImageImageImage

ImageImageImage
Image

2026-11-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Ubwanditsi 16 Oct 2016
Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Indi mitungo y’abo kwa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Ubwanditsi 02 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.
Amakuru

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo
ITOHOZA

Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga
ITOHOZA

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru