• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Lantos Foundation ni umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, nyamara wareba ibikorwa byawo n’ amagambo ukwiza kuva Paul Rusesabagina yashyikirizwa ubutabera, ukibaza uburyo umuryango « w’abagiraneza » ushyigikira umuntu uregwa ibikorwa by’iterabwoba.

Aho birushirizaho gutangaza, ni uko Lantos Foundation yibwira ko induru n’ibinyoma byayo bishobora gushingirwaho hagafatwa icyemezo kirebana n’ umubano w’uRwanda n’ibindi bihugu. Ejobundi tariki 09 Nzeri 2021, Lantos Foundation yasohoye itangazo isaba Leta y’Ubwongereza kutakira impapuro zisaba ko Ambasaderi
Johnston Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza, ngo kuko yagize uruhare mu ifatwa rya Paul Rusesabagina.
Iryo tangazo rinavuga ko muri Gicurasi uyu mwaka Lantos yasabye Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira uRwanda ibihano, Lantos Foundation ngo ikaba yarababajwe n’uko nta na kimwe muri ibyo bihugu cyumvise ibyifuzo byayo.

Umubano hagati y’uRwanda n’Ubwongereza, ndetse n’uwo u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushingiye ku nyungu impande zombi zibifitemo, zirimo no gufatanya kurwanya iterabwoba nk’iryo Rusesabagina aregwa. Ushingiye kandi ku kubahana no kubaha amategeko ya buri gihugu. Ntushingiye ku binyoma
n’amarangamutima nk’aya Lantos Foundation isaba ko umugizi wa nabi arekurwa.

Iyo Lantos Foundation iza kuba iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera koko, yagombye kuba yaratabarije inzirakarengane zagizweho ingarura n’iibitero bya FLN ya Rusesabagina, zigahabwa ubutabera. Siko byagenze, ahubwo URwanda ruburanisha ababigizemo uruhare nirwo Lantos Foundation ishyiraho icyaha !

Nk’uko ibyifuzo byayo byo muri Gicurasi uyu mwaka byimwe agaciro, Lantos Foudation nibe yitegura ko n’ibyo gusaba ko Bwana Busingye ataba Ambasaderi w’uRwanda mu Bwongereza bizasuzugurwa cyane. Inkoramutima z’ inkoramaraso Rusesabagina zirasa n’izihebye nk’aho zizi imyanzuro y’urubanza rwe ruzasomwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ari nayo mpamvu zisakuza cyane ngo zirebe ko hari icyo byahindura ku cyemezo cy’urukiko. Impungene zabo zirumvikana ariko, kuko bazi neza uburemere bw’ibyaha aregwa, ndetse n’ibimenyetso simusiga bimuhamya icyaha

Imyitwarire y’abashyigikiye Rusesabagina ariko iragaragaza ko bitiranya uRwanda rwa none n’urwo hambere, aho abategetsi bahabwaga amabwiriza bakayakurikiza buhumyi. u Rwanda rw’uyu munsi rwasobanuye kenshi ko ibyo rukora byose biba biri mu nyungu z’Abanyarwanda mbere na mbere, kandi rukabikora nta gitutu cy’uwo ariwe wese. Urubanza rwa Rusesabagina rwabaye mu ruhame, isi yose irarukurikira, ndetse abasesenguzi bemeza ko rwaranzwe n’ubwisanzure busesuye bw’abaregwa. Inshuti za Rusesabagina rero nizitegereze isomwa ry’urubanza, naho ibyo gushyira igitutu ku Rwanda ntacyo byazifasha.

2021-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

RUSHYASHYA 17 Jul 2026
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026
Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana

Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside
Amakuru

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United
IMIKINO

Mourinho yikomye abayobozi ba Manchester United

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel
Mu Rwanda

Bruxelles : Pastori Patrick Kamanzi wahoze muri Zion Temple yafotowe yambaye uko yavutse mu cyumba cya Hotel

Ubwanditsi 27 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru