• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

  • Ibigarasha byataye umutwe kubera Hotel ya Pasteur Bizimungu bibura ayo bicira n’ayo bimira   |   10 Nov 2026

  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

  • Ikipe ya Mukura VS yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa   |   03 Nov 2026

  • Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga   |   03 Nov 2026

You are at :Home»IMIKINO»Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia

RUSHYASHYA 27 Sep 2026 IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Volleyball y’Abagabo yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2026 cyabereye i Tunis muri Tunisia.

U Rwanda rwasoje iri rushanwa ku mwanya wa gatandatu, aho rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu. Misiri yatsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-21 na 26-24).

Muri iri rushanwa, Ikipe y’igihugu yatangiye neza atsinda Repubulika ya Centrafrique ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gutsindwa na Cameroun 3-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.

Mu mikino yakurikiyeho, u Rwanda rwatsinze Gambia amaseti 3-0 mu mikino wa Kimwe cy’Umunani cy’irangiza ruhita ruhura na Tunisia muri ¼ cy’irangiza. Ikipe y’igihugu ya Tunisia yatsinze u Rwanda 3-0, bituma rujya mu mikino yo guhatanira imyanya ya 5 kugeza ku wa 8.

U Rwanda rwongeye kubona intsinzi mu mukino wo guhatanira imyanya, rwatsinze Nigeria amaseti 3-1, aho Captain Wiclif Dusenge yakoreyemo amanota menshi 26. Iyi ntsinzi yahejeje u Rwanda amahirwe yo guhatanira umwanya wa gatanu, ariko Misiri itsinda uyu mukino ku maseti 3-0.

Kuba u Rwanda rwarangije ku mwanya wa gatandatu bisobanuye ko rwasubiyemo ku mwanya rwari rwabonye mu Gikombe cya Afurika cya 2023 cyabereye muri Misiri.

Iri rushanwa ryegukanywe na Tunisia, itsinze Cameroun ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

U Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya munani kuva rwinjiye bwa mbere mu 1987. Umwanya mwiza rwigeze kugeraho ni uwa gatanu, wabonetse mu 2005.

ImageImageImageImageImageImageImage

2026-09-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Ubwanditsi 06 Feb 2020
Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde

Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde

Ubwanditsi 24 Aug 2024
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Ubwanditsi 05 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend
HIRYA NO HINO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru
Amakuru

Rusesabagina Paul siwe wenyine wo muri FLN uri kuburanishwa: Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 05 Oct 2020
Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha , Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha , Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ubwanditsi 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru