Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yegukanye intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsindira Cape Verde iwayo ibitego 2-1.
Uyu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda K wabereye kuri Estádio Nacional de Cabo Verde i Praia ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026.
Cape Verde ni yo yabanje kubona igitego, ubwo hari ku munota wa 40 aho igitego cyatsinzwe na Gilson Tavares ariko Amavubi ntiyacitse integer kuko myugariro Niyomugabo Claude yaje kwishyurira u Rwanda igitego, mbere y’uko Iradukunda Elie Tatou, wari winjiye asimbura, atsindira Amavubi igitego cya kabiri mu gice cya kabiri.
U Rwanda rwahise rutsinda Cape Verde ibitego 2-1, rubona amanota atatu y’ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike y’AFCON 2027. Iyi ntsinzi yatumye Amavubi yuzuza amanota atandatu nyuma y’imikino ibiri.
Undi mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda K, ikipe y’Igihugu ya Mali yatsinze Liberia igitego 1-0, bityo nayo yuzuza amanota atandatu.
Ibi bivuze ko Mali n’u Rwanda ubu zombi zifite amanota atandatu, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere, ni nyuma yahoo ku munsi wa mbere, Mali yari yatangiye itsinda Cape Verde ibitego 3-1, mu gihe u Rwanda rwatsinze Liberia 3-1 i Kigali.
Nyuma y’imikino ibiri, u Rwanda na Mali zifite amanota atandatu, ariko Amavubi ari ku mwanya wa mbere bitewe n’umubare w’ibitego amaze gutsinda.
U Rwanda rufite ibitego 5 rwatsinze, 2 rutsinzwe, rukagira ibitego 3 ruzigamye, mu gihe Mali ifite ibitego 4 rwatsinze, 1 rutsinzwe, na yo ikagira ibitego 3 izigamye.
Iyi ntsinzi kandi yakomeje gutuma u Rwanda rutangira neza mu nzira yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 giteganyijwe kubera mu gihugu cya Uganda, Kenya na Tanzania.




