• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda

Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda

Ubwanditsi 28 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Muri Uganda, byari biteganijwe ko ku munsi w’ejo Ben Rutabana waburiye irengero mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize agezwa imbere y’Ubucamanza.

Byasabwe n’urukiko rukuru ku iratiki ya 20 uku kwezi. Umucamazca Esta Nambayo yasabye urwego rw’ubutasi rwa gisirikirae [ CMI ], kimwe n’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu [ ISO ] , kwerekana Ben Rutabana.

Nkuko maitre David Mushabe umwunganira mu mategeko yabitangaje, Ben Rutabana ntiyagejejwe imbere y’Ubucamanza. Abakekwaho kuba bamufite bahawe ikindi cyumweru ndetse basabwe kumuzana mu rukiko ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa gatatu.

Ben Rutabana, umwe mu bayobozi  b’umutwe witerabwoba wa RNC, yaburiwe irengero mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ari muri Uganda, aho yageze ku itariki ya 5 z’ ukwa cyenda. Ibimenyetso bigaragaza ko  Ben Rutabana yagombaga kuva I Buruseli kuwa gatatu, itariki 04 Nzeri 2019 saa 21h45 mu ndege ya Emirates Airlines agiye I Entebbe muri Uganda. Yagombaga guca I Dubai mbere y’uko agera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ku itariki 05 Nzeri 2019 ku isaha ya saa 13h50. Bivugwa ko muri Uganda Ben Rutabana yaba yarahuye na Pasiteri Deo Nyirigira I Mbarara ngo bategure uko Rutabana yakwerekeza mu burasirazuba bwa Congo. Rutabana ngo yaba atarishimiye uko ingabo zabo zari mu Minembwe zishwe izindi zigafatwa mpiri zabuze gifasha, akaba yarifuzaga kuyobora izacitse ku icumu bitagizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa, uregwa kuzitererena no kurya amafaranga yari agenewe kuzitunga, ariko we akayakoramo Business muri Mozambique.

Kayumba amaze kubimenya yahise yohereza intasi ye yizeye  Frank Ntwali ajya Uganda kureba koko niba Rutabana ariho ari. Ntwali I Kampala yahuye na Brig.Abel Kandiho  uyobora CMI amugezaho misiyo yari yahawe na Kayumba ndetse ayikora neza nkuko aya makuru dukura mu mbere muri RNC abivuga. Ntwali yabashije kugera aho Ben Rutabana yari acumbitse ahita amenyesha Kayumba ko yamubonye koko ari Uganda.

Kayumba yahise ategura byihuse operasiyo yo kumufata yifashishije abacuti be bakorana byahafi bo muri CMI. Ubwo Frank Ntwali yahawe inshingano [task] yo gukora no kuyobora iyo operation ndetse inagenda neza bafata Rutabana bamubika muri zimwe munzu [Safe house] za CMI hitaruye cyane umujyi wa Kampala. Amakuru avuga ko Rutabana yaje gupfira mu ibazwa n’iyicarubozo rya CMI.

2020-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023
USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

Ubwanditsi 02 Dec 2017
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ubwanditsi 29 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru
UBUKERARUGENDO

RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

Ubwanditsi 29 May 2019
Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 16 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru