• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Ubwanditsi 08 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu, tariki 07 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye inama na bagenzi be batatu, aribo Félix Tshisekedi wa RDC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Joao Lorenço wa Angola, bakaba baraganiriye cyane cyane ku mutekano wakomeje kuba ingume muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Icyatangaje abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere, ni ukubura kwa Perezida Evariste Ndayishimiye utaritabiriye ubutumire bwa mugenzi we wa RDC, kandi ibyasuzumwaga bireba n’u Burundi, buhora buteza ubwega ngo hari inyeshyamba zihungabanya umutekano wabwo. Iyi nama ubundi yagombaga kubera I Goma muri RCD, iza gusubikwa kubera kwirinda COVID-19, haza kwemezwa ko izaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho nk’uko byagenze kuri uyu wa gatatu.Inama ikimara gutumizwa muri Nzeri uyu mwaka, ibiro bya Perezida Ndayishimiye byavuze ko atazajya I Goma kubera akazi kenshi, ukibaza rero icyaba cyaratumye atitabira ibiganiro bitasabaga ko ava I Bujumbura.

Mu mpamvu u Burundi butanga hagaragayemo kwivuguruza, kuko hari n’ibaruwa yohererejwe Perezida Tchisekedi, ivuga ko uBurundi ngo bukeneye mbere na mbere ibiganiro hagati yabwo na RDC, ngo bikabanza bigakemura ikibazo bifitanye. Ubutegetsi bwa CNDD-FDD bushinja RDC gucumbikira umutwe uburwanya wa RED-Tabara, uwo mutwe ariko wo ukavuga ko ufite ibirindiro ku butaka bw’uBurundi.

Iyi myitwarire ya Bwana Ndayishimiye ishobora gushimangira urwikekwe ruri hagati y’ibihugu byombi, rukaba rwanafata indi ntera.Mu bagerageje gusesengura icyaba cyarabujije Ndayishimiye kuganira na bagenzi be, hari abibaza niba nawe atari batishimiye kuba uRwanda rufitanye umubano mwiza na RDC.
Twibuke ko Leta y’uBurundi yakomeje kuregwa gushyigikira imitwe nka FDLR na FLN ihungabanya umutekano w’uRwanda, ndetse ibimenyetso simusiga bigaragarizwa isi yose. Ese Jenerali”NEVA” ntiyaba yaratinye ko bagenzi be bamubaza iby’ubwo bushotoranyi? Uko byagenda kose ariko, abahanga muri politiki barahamya ko Ndayishimiye yakinnye ikarita ya cyana , kuko iyo baganiriye ikibazo kikureba udahari,kenshi ubihomberamo. Kwishyira mu kato kwa Leta y’uBurundi si ukwa none, kuko na Nyakwigendera Petero Nkurunziza atasohokaga mu Gihugu, ngo atinya ko ubutegetsi bwe bwatembagazwa.

Birasekeje ariko; mu gihe ubu isi yose ishyize imbere ubufatanye cyane cyane hagati y’ibihugu biri mu karere kamwe, uBurundi bwo burumva buzakomeza kwibera nyamwigendaho.Aho guhuza imbaraga n’abandi bo barahuzagurika. Iyi ni politiki y’inyigaguhuma.

2020-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Ubwanditsi 01 May 2022
Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

Ubwanditsi 04 Dec 2019
Uganda:  Gen Kale Kayihura  yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Ubwanditsi 29 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 14 Jun 2018
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018
President Kagame addresses the 72nd UN General Assembly | New York, 20 September 2017
Video Clips

President Kagame addresses the 72nd UN General Assembly | New York, 20 September 2017

Ubwanditsi 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru