• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bizimungu yanditse ibaruwa isezera yamenye ko Inteko yamukuyeho icyizere, yari yizeye Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi
Bizimungu Pasteur na Kayumba Nyamwasa

Bizimungu yanditse ibaruwa isezera yamenye ko Inteko yamukuyeho icyizere, yari yizeye Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi

Ubwanditsi 17 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 17 Mata 2000, abagize Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma batoye Perezida Kagame kuyobora igihugu ku bwiganze bw’amajwi 81/86 naho Dr Charles Muligande abona amajwi 5/86. Aya matora yabaye nyuma yuko uwari Perezida Bizimungu Pasteur akuriweho icyizere n’Inteko ishinga amategeko kubera ibyaha binyuranye harimo ruswa gusuzugura Guverinoma n’ibindi.

Ubwo Inteko ishinga amategeko yarahizaga Bernard Makuza nka Minisitiri w’intebe asimbuye Petero Celesitini Rwigema tariki ya 8 Werurwe 2000, Perezida Bizimungu yagaragaje imyitwarire idasanzwe ubwo yatukaga Inteko Ishinga Amategeko, noneho atumizwa tariki ya 22 Werurwe 2000 ngo yisobanure ariko abadepite bo muri RPF Inkotanyi bamukuyeho icyizere, kandi bari bafite ubwiganze bw’amajwi; hagiye  gutorwa umwanzuro wo kumukuraho icyizere, abadepite bakira ibaruwa ngufi ko Perezida Bizimungu yeguye ku mpamvu ze bwite. Tariki ya 25 Werurwe 2000, Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko Paul Kagame wari Visi Perezida aba abaye Perezida w’agateganyo nuko atorwa ku mugaragaro tariki ya 17 Mata 2000 ngo arangize Manda y’inzibacyuho yagombaga kurangira muri 2003.

Bizimungu Pasteur yabaye Perezida atanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ariko guhera mu mwaka wa 1998 yagaragaje imyitwarire igayitse atera umugongo FPR atangira kubaka akazu ke bwite arwanyako abaminisitiri babazwa ibyo bakora (accountability) agamije kubiyegereza no kubiba amacakubiri. Umuryango wakomeje kumurwazarwaza ariko birangira umukuyeho icyizere. Ibi byose yabikoraga abishyigikiwemo na Kayumba Nyamwasa wari umukuru w’Ingabo icyo gihe.

Mu nama zinyuranye Bizimungu yateguraga zaberaga iwe I Gikondo, Kayumba Nyamwasa yarazitabiraga ndetse nizaberaga kwa Charles Ntakirutinka aho yari atuye mu Cyahafi. Amaze kuva ku mwanya wa Perezida, Bizimungu ntiyicaye hamwe ahubwo yazamuye imbaraga zo kubaka ishyaka rishingiye ku bwoko aryita PDR Ubuyanja. Pasteur yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique mu mwaka wa 2004 avugako abahutu bazongera bakirukankana Abatutsi.  Aya magambo rutwitsi ari mu byatumye Bizimungu afatwa arafungwa nyuma arekurwa ku mbabazi za Perezida Kagame akanamushimira mu mwaka wa 2007.

Ibi byose Bizimungu yabikoraga, Kayumba Nyamwasa abireberera amushyigikiye kuko yaraziko ariyo nzira azifashisha akagera ku butegetsi dore ko ibyo Bizimungu yaregwaga bari babisangiye.  Kayumba Nyamwasa amaze kubona umugambi umupfubanye ninabwo yishakiye Bourse ajya kwiga mu Bwongereza ngo azagaruke ari umwami. Byaranze urugendo rumubana rurerure kugeza ahunze agashinga RNC afatanyije n’abandi bahunze kubera amakosa yabo. Imyaka 10 amaze ashinze iryo shyaka, ibyagezweho ni ugushwana hagati yabo kuko ntawaritangije ukirimo ahubwo abayoboke be bamuvuguruza arabicisha aha twavuga nka Ben Rutabana n’abandi.

Urugendo rwa RNC mu myaka 10 ishize, rugizwe n’ibitero by’iterabwoba, gushinga imitwe yitwaje intwaro, gutikurana, ubwicanyi mu bagize RNC n’ibindi, bishingiye kuri Kayumba Nyamwasa ubwe bikaba binagaragaza kamere ye;  akaba arinabyo yashakaga gukoresha ashaka ubutegetsi mu nzira yihuse mu Rwanda. Muri iki gihe ushaka kumenya neza Kayumba Nyamwasa wamubaza abahoze muri RNC aribo Jean Paul Turayishimye, Madamu Karegeya, Rudasingwa, Gahima, Musonera, Ngarambe…..urutonde ni rurerure.

2020-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Oct 2018
Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Ubwanditsi 17 Jul 2020
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2025

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju
Amakuru

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Ubwanditsi 22 Apr 2022
Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo
Amakuru

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Ubwanditsi 31 Jul 2021
Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB
Amakuru

Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB

Ubwanditsi 27 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru