• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Ubwanditsi 27 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Inkuru y’uko mu gicuku cy’umunsi wa Noheli urugo rwa Perezida Joseph Kabila muri Kivu y’Epfo rwahawe inkongi y’umuriro rugashya rugakongoka bishobora kumvikana nk’ibisanzwe muri kiriya gihugu cy’akavuyo, ariko ntabwo bisanzwe ahubwo ni byabindi by’ubuze inda yica umujyi.

Amakuru y’ibitangazamakuru bitandukanye ahamya yuko mbere yo gutwika urwo rugo rw’umukuru w’igihugu rwabanje gusahurwa. Iyo biza gusahura gusa umuntu yagapfuye kuvuga yuko ari ibisanzwe muri DRC, nubwo nabyo bidasanzwe ku nyubako y’umukuru w’igihugu, ariko kuba harajemo no kuyitwika bigaragaza yuko harimo n’urwango.

Ikindi kandi nubwo ayo makuru avuga yuko habanje isahura mbere yitwikwa, nta gihamya yuko koko iryo sahura ryabayeho. Ikigaragarira buri wese n’uko iyo nyubako yatwitswe, igashya igakongoka n’umurambo umwe w’umupolisi wari mu bari baharinze ukaba waragaragaye ! Icyo gikorwa kibi cyo gutwika urugo bwite rwa Kabila Kabange kikaba kigaragara kuba icy’urwango aho kuba icy’ubusahuzi.Niba se washoboye gusahura, urajya mubyo gutwika ngo bikungure iki ?

Iryo twikwa ry’urugo rwa Kabila rije ribanziriza umunsi opozisiyo yari yahamagariye abaturage ba DRC gutangira imyigaragambyo si musiga yo kugira ngo Kabila ave ku butegetsi mbere yuko uyu mwaka  wa 2017 urangira. Abo barwanya ubutegetsi bwa Kabila bari batangaje yuko iyo myigaragambyo yo gushaka ko Perezida ahita ava ku butegetsi  itangira uyu munsi tariki 26/12/2017.

Joseph Kabila yabaye Perezida wa Congo (DRC) muri 2001, nyuma y’urupfu rwa se, Laurent Desire Kabila. Yaje gutorwa kuba Perezida w’icyo gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko muri 2006, atorerwa manda ya kabiri ari nayo yari kuba iya nyuma muri 2011.

Iyo manda ya nyuma ya Kabila yarangiye m’Ukuboza 2016 ariko amatora ntiyakorwa ngo haboneke umusimbura. Itegeko nshinga rya DRC riteganya yuko Perezida atava ku butegetsi hatabonetse uwabutorewe agomba kubusigira, Kabila abigira urwitwazo rwo kutarekura ubwo butegetsi binagaragara yuko atazanaburekura !

Kabila kwanga kurekura ubutegetsi mu mpera z’umwaka ushize byateje umwuka mubi, wabonaga yuko wabyara intambara.

Inama y’abasenyeri(CENCO) ariko iza kuhagoboka, leta n’abatavuga rumwe nayo bemeranya yuko Kabila yategeka kugeza mu mpera z’uyu mwaka hakazakorwa amatora ariko Kabila atemerewe kwiyamamaza.

Hagati muri uyu mwaka ubutegetsi bwa Kabila bwaje gutangaza yuko uyu mwaka amatora atari gushoboka kubera impamvu ebyiri zikomeye. Iya mbere ngo n’uko nta mafaranga yari ahari kuba yakoreshwa mu matora, naho iya kabiri ikaba iy’uko lisiti y’itora yari itaranozwa neza. Leta isinyira yuko byanze bikunze amatora azakorwa tariki 23/12/2018. Ibihugu nka Amerika n’ubumwe bw’ibihugu by’u Bulayi byarangije kwemeza yuko koko amatora yakorwa Ukuboza umwaka utaha, ariko opozisiyo yo ntabwo ibikozwa !

Opozisiyo ivuga yuko uyu mwaka utararangira hagomba kuba haragiyeho nibura guverinoma y’inzibacyuho, ariko Kabila atayirimo. Ikaba ariyo mpamvu iyo opozisiyo yarahiye gukoresha inzira zose zishoboka ngo Kabila ananirwe gutegeka. Muri izo nzira hagomba kuba harimo n’iyo yaraye ikozwe yo kumutwikira. Batwitse iyo nyubako ye kuko ariyo bashoboye, iyo baza kumugeraho nta kuntu batari ku mumira bunguru !

Casmiry Kayumba

2017-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Ubwanditsi 17 Mar 2019
Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 27 Jun 2020
Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni,  Entebbe muri Uganda

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni, Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Afungiwe kugerageza  guha  ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura
Mu Mahanga

Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Ubwanditsi 15 Sep 2016
Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru  Perezida Kagame   agenda ku igare i Rubavu
Mu Rwanda

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Ubwanditsi 12 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru