• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Ubwanditsi 27 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Inkuru y’uko mu gicuku cy’umunsi wa Noheli urugo rwa Perezida Joseph Kabila muri Kivu y’Epfo rwahawe inkongi y’umuriro rugashya rugakongoka bishobora kumvikana nk’ibisanzwe muri kiriya gihugu cy’akavuyo, ariko ntabwo bisanzwe ahubwo ni byabindi by’ubuze inda yica umujyi.

Amakuru y’ibitangazamakuru bitandukanye ahamya yuko mbere yo gutwika urwo rugo rw’umukuru w’igihugu rwabanje gusahurwa. Iyo biza gusahura gusa umuntu yagapfuye kuvuga yuko ari ibisanzwe muri DRC, nubwo nabyo bidasanzwe ku nyubako y’umukuru w’igihugu, ariko kuba harajemo no kuyitwika bigaragaza yuko harimo n’urwango.

Ikindi kandi nubwo ayo makuru avuga yuko habanje isahura mbere yitwikwa, nta gihamya yuko koko iryo sahura ryabayeho. Ikigaragarira buri wese n’uko iyo nyubako yatwitswe, igashya igakongoka n’umurambo umwe w’umupolisi wari mu bari baharinze ukaba waragaragaye ! Icyo gikorwa kibi cyo gutwika urugo bwite rwa Kabila Kabange kikaba kigaragara kuba icy’urwango aho kuba icy’ubusahuzi.Niba se washoboye gusahura, urajya mubyo gutwika ngo bikungure iki ?

Iryo twikwa ry’urugo rwa Kabila rije ribanziriza umunsi opozisiyo yari yahamagariye abaturage ba DRC gutangira imyigaragambyo si musiga yo kugira ngo Kabila ave ku butegetsi mbere yuko uyu mwaka  wa 2017 urangira. Abo barwanya ubutegetsi bwa Kabila bari batangaje yuko iyo myigaragambyo yo gushaka ko Perezida ahita ava ku butegetsi  itangira uyu munsi tariki 26/12/2017.

Joseph Kabila yabaye Perezida wa Congo (DRC) muri 2001, nyuma y’urupfu rwa se, Laurent Desire Kabila. Yaje gutorwa kuba Perezida w’icyo gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko muri 2006, atorerwa manda ya kabiri ari nayo yari kuba iya nyuma muri 2011.

Iyo manda ya nyuma ya Kabila yarangiye m’Ukuboza 2016 ariko amatora ntiyakorwa ngo haboneke umusimbura. Itegeko nshinga rya DRC riteganya yuko Perezida atava ku butegetsi hatabonetse uwabutorewe agomba kubusigira, Kabila abigira urwitwazo rwo kutarekura ubwo butegetsi binagaragara yuko atazanaburekura !

Kabila kwanga kurekura ubutegetsi mu mpera z’umwaka ushize byateje umwuka mubi, wabonaga yuko wabyara intambara.

Inama y’abasenyeri(CENCO) ariko iza kuhagoboka, leta n’abatavuga rumwe nayo bemeranya yuko Kabila yategeka kugeza mu mpera z’uyu mwaka hakazakorwa amatora ariko Kabila atemerewe kwiyamamaza.

Hagati muri uyu mwaka ubutegetsi bwa Kabila bwaje gutangaza yuko uyu mwaka amatora atari gushoboka kubera impamvu ebyiri zikomeye. Iya mbere ngo n’uko nta mafaranga yari ahari kuba yakoreshwa mu matora, naho iya kabiri ikaba iy’uko lisiti y’itora yari itaranozwa neza. Leta isinyira yuko byanze bikunze amatora azakorwa tariki 23/12/2018. Ibihugu nka Amerika n’ubumwe bw’ibihugu by’u Bulayi byarangije kwemeza yuko koko amatora yakorwa Ukuboza umwaka utaha, ariko opozisiyo yo ntabwo ibikozwa !

Opozisiyo ivuga yuko uyu mwaka utararangira hagomba kuba haragiyeho nibura guverinoma y’inzibacyuho, ariko Kabila atayirimo. Ikaba ariyo mpamvu iyo opozisiyo yarahiye gukoresha inzira zose zishoboka ngo Kabila ananirwe gutegeka. Muri izo nzira hagomba kuba harimo n’iyo yaraye ikozwe yo kumutwikira. Batwitse iyo nyubako ye kuko ariyo bashoboye, iyo baza kumugeraho nta kuntu batari ku mumira bunguru !

Casmiry Kayumba

2017-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Ubwanditsi 08 Dec 2021
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2025
Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga

Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga

Ubwanditsi 26 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru
UBUKUNGU

ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro
Mu Mahanga

Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless
SHOWBIZ

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Ubwanditsi 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru